RFL
Kigali

Cindy Sanyu yataramiye i Kigali mu gitaramo cyagaragayemo abakinnyi ba APR FC nyuma yo gukurwamo na Djoliba Fc–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/03/2018 11:37
1


Cindy Sanyu ni izina rizwi cyane muri muzika y’aka karere u Rwanda rubarizwamo ka East Africa uyu yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa ndetse kenshi yakoreye mu Rwanda ibitaramo bikomeye. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 uyu muhanzikazi ukomeye yataramiye mu mujyi wa Kigali.



Igitaramo Cindy Sanyu yitabiriye i Kigali ni icyo gushimisha abakunzi b’umuziki bari basohokeye muri K Club akabyiniro ubusanzwe kabarizwa i Nyarutarama, aha hakaba hari hakoraniye abakunzi ba muzika baririmbiwe n’uyu muhanzikazi bakanyurwa. Icyakora si uyu gusa waririmbye muri iki gitaramo cyane ko yahamagaye Kid Gaju ngo baririmbane indirimbo bakoranye bise ‘Gahunda’.

Muri iki gitaramo Cindy yakoreye i Kigali hagaragaye bamwe mu bantu b’ibyamamare nka Teta Sandra n'abakinnyi banyuranye b’umupira w’amaguru barimo Muhadjili rutahizamu w’ikipe ya APR FC ndetse n'abandi bakinnyi n'ubwo byari bigoye kubafata amafoto muri aka kabyiniro.

REBA HANO AMAFOTO:

CindyCindyImodoka Cindy yagendagamo i KigaliCindyCindyCindy Sanyu ku rubyiniroCindyTeta Sandra na Miss Phionah bari mu bitabiriye iki gitaramoCindyCindyCindyCindy Sanyu na Kid Gaju ku rubyiniroCindyNyuma yo gutsindwa na Djoliba Hakizimana Muhadjili na bamwe mu bandi bo muri APR FC tutabashije kubona amafoto yabo ni aha baje kwimarira agahindaCindyByari ibyishimo nyuma yuko uyu muhanzikazi ava ku rubyiniroCindyCindyHakizimana Muhadjili afata udufoto no ku byamamare mu muzikiCindyIsimbi niwe watumiye Cindy muri iki gitaramo cyabereye K Club

Amafoto: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • emma6 years ago
    ntakundi nyine nukumarira agahinda mu kabari nibihagane





Inyarwanda BACKGROUND