Cindy Sanyu ni izina rizwi cyane muri muzika y’aka karere u Rwanda rubarizwamo ka East Africa uyu yakoze nyinshi mu ndirimbo zagiye zikundwa ndetse kenshi yakoreye mu Rwanda ibitaramo bikomeye. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Werurwe 2018 uyu muhanzikazi ukomeye yataramiye mu mujyi wa Kigali.
Igitaramo Cindy Sanyu yitabiriye i Kigali ni icyo gushimisha abakunzi b’umuziki bari basohokeye muri K Club akabyiniro ubusanzwe kabarizwa i Nyarutarama, aha hakaba hari hakoraniye abakunzi ba muzika baririmbiwe n’uyu muhanzikazi bakanyurwa. Icyakora si uyu gusa waririmbye muri iki gitaramo cyane ko yahamagaye Kid Gaju ngo baririmbane indirimbo bakoranye bise ‘Gahunda’.
Muri iki gitaramo Cindy yakoreye i Kigali hagaragaye bamwe mu bantu b’ibyamamare nka Teta Sandra n'abakinnyi banyuranye b’umupira w’amaguru barimo Muhadjili rutahizamu w’ikipe ya APR FC ndetse n'abandi bakinnyi n'ubwo byari bigoye kubafata amafoto muri aka kabyiniro.
REBA HANO AMAFOTO:
Imodoka Cindy yagendagamo i KigaliCindy Sanyu ku rubyiniroTeta Sandra na Miss Phionah bari mu bitabiriye iki gitaramoCindy Sanyu na Kid Gaju ku rubyiniroNyuma yo gutsindwa na Djoliba Hakizimana Muhadjili na bamwe mu bandi bo muri APR FC tutabashije kubona amafoto yabo ni aha baje kwimarira agahindaByari ibyishimo nyuma yuko uyu muhanzikazi ava ku rubyiniroHakizimana Muhadjili afata udufoto no ku byamamare mu muzikiIsimbi niwe watumiye Cindy muri iki gitaramo cyabereye K Club
Amafoto: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO