RFL
Kigali

Umubyeyi(se)ubyara 2Face Idibia yitabye Imana

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/08/2014 10:56
1


Michael Agbo Idibia, ku myaka 68 y’amavuko umubyeyi ubyara umuhanzi w’icyamamare 2Face Idibia ukomoka muri Nigeria yitabye Imana azize indwara ya kanseri kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23/08/2014.



Iyi nkuru y’akababaro kuri uyu muhanzi, abakunzi be ndetse nabo mu muryango we by’umwihariko ikaba yemejwe n’abakuriye umuryango wa nyakwigendera.

ansk

2 Face Idibia hamwe na se umubyara witabye Imana

Aya makuru akaba yatangajwe bwa mbere nabo mu muryango wa nyakwigendera mu itangazo bashyize ahagaragara. Bagira bati “Hamwe ni umubabaro mwinshi mu mitima yacu, ariko n’amashimwe ku Mana ku bw’ubuzima bwiza yamuhaye ku isi, Dutangaje urupfu rw’umubyeyi wacu, umuvandimwe wacu, Michael Agbo Idibia…”

Se wa 2Face Idibia yari yaravutse tariki ya 25/07/1946, akaba yari yararangirije amashuri ye muri kaminuza ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse akaba yari n’umwe mu bahawe ikiruhuko cy’izabukuru nyuma yo kuba umwe mu bakozi ba minisiteri y’ubuhinzi muri Makurdi, muri Leta ya Benue imwe mu zigize igihugu cya Negeriye iherereye mu gihugu rwa gati.

Michael Agbo Idibia asize umugore n’abana be barimo Steven Idibia, Innocent ’2face’ Idibia‎, Hyacinth Idibia ana Oche Idibia tutibagiwe abo yari abereye Sekuru.

Kugeza ubu ntiharatangazwa umunsi nyakwigendera azashyingurirwaho.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • VAVA9 years ago
    NICYO KIKWEREKA KO UMUZIKI WAHANDI WATEYE IMBERE UZIKO MU RWANDA NTA MINISTIRI WATUMA UMWANA WE AJYA MUMUSIKI !!!!!!!!!!!!





Inyarwanda BACKGROUND