Ejo kuwa Gatandatu nk’uko twari twabitangaje mu mujyi wa Kigali habereye Iserukiramuco ry’Abana ryiswe Kigali Kids Festival ryabaga ku nshuro yaryo ya mbere. Ryagaragayemo byinshi byiza byo gushimisha abana.
Kingdom Kids Ministries niyo yateguye iri serukiramuco ryabereye ku Kacyiru ejo kuwa Gatandatu. Ryatangiye isaa yine nk’uko bari babitangaje. Aho ukinjira wahitaga ubona abakorerabushake bo muri Kingdom Kids Ministries baha ikaze abana, hari imipira yakoreshejwe na Kingdom Kids Ministries waguraga amafaranga ibihumbi bitanu (5000 Rwf) maze bagakomereza ahari ibikinisho.
Ukinjira aho abana bakirirwaga
Ukigera mu cyanya cyisanzuye, wabonaga abana benshi, bamwe bari gusigwa, gushushanywaho mu maso, ibinyugunyugu ndetse n’utundi tuntu bakunze. Abandi babaga bari mu byicungo bumva umunyenga bishimye cyane.Ubwo bamwe mu bana babaga bari kujya ahacururizwaga Gorilos na Ice Cream abandi babaga bari gushushanya ndetse abandi bari gukina umupira n’ibindi.
Abana barateteshejwe karahava
Abana babashushanyaho mu maso
Habayeho amarushanwa yo wiruka aho abana bari hagati y’imyaka 3 n’5 barasiganwe, hagati y’6 n'10 barasiganwa ndetse na hagati ya 11 na 13 barasiganwa hakagaragara abatsinze. Nyuma yo kwiruka bisanzwe habayeho no kwirukira mu mifuka, basimbuka naho bagendeye ku myaka maze nyuma y’ibyo bajya gufata amafunguro ya saa sita kuko muri bya bihumbi bibiri byo kwinjira harimo n’ifunguro.
Abana barirukanse mu masiganwa
Abagize Kingdom Kids Ministries bafashije abana mu buryo bwose bushoboka, bakabitaho, bakabatwaza ibyo kurya bakabereka aho bicara ndetse bamwe muri bo bakanabatamika. Abana bariye bishimye bamwe bakamara kurya bagakina maze bose barangije gufata ifunguro bahurira hamwe baraganirizwa, bababwira udukuru dushimishije turyoheye amatwi yabo mu ndimi zose bumva.
Abana basiganwe mu mifuka
Abana bateze amatwi udukuru dushimishije
Uhagarariye Kingdom Kids Ministries, Liliane Mutesi yatangarije Inyarwanda.com ko anejejwe cyane n’uko iki gikorwa cyagenze ku nshuro yacyo ya mbere ndetse yongera no guhamyako kizaba ngarukamwaka ari nako amenyesha ababyeyi batazanye abana babo ko bahombye cyane, ntibazacikwe n’iby’umwaka utaha.
Abana bafashe amafunguro bishimye
Uwari umutumirwa mukuru muri iri serukiramuco waturutse muri Uganda yishimiye ii gikorwa cyane ahamya ko acyigiyemo byinshi azanajyana mu gihugu cye ndetse anashimira cyane Kingdom Kids Ministries ku gikorwa cyiza nk’iki. Ni nawe wafashije abana kwinjira neza no gukurikirana igice cy’ijambo ry’Imana nk’uko yatangarije Inyarwanda.com ko umwana ukuriye mu buntu bw’Imana agakura azi Imana akura neza cyane akazaba udasanzwe.
AMAFOTO:
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO