Ku wa 6 w’iki cyumweru tuvuyemo ni bwo twabagejejeho inkuru y’ubukwe budasanzwe bwa Sweety na Gasongo. Ni inkuru yacicikanye mu gihugu hose bitewe n’umwihariko aba bombi bahuriyeho w’ubugufi bukabije.
Inyarwanda.com nk’igitangazamakuru cya mbere mu myidagaduro mu Rwanda, cyakurikiranye urukundo rw’aba bombi ndetse n’ubukwe bwabo kuva mu itegurwa ryabwo bagishyira hanze ifoto igaragaza ko bafite ubukwe ndetse nyuma tunagirana ikiganiro nabo baduhamiriza ukuri ku rukundo rwabo, uko bakundanye ndetse n’iby’ubukwe bwabo. Ubu noneho tugiye kubagezaho bimwe mu byo mutari muzi, mutabonye ahandi na cyane ko twari twibereye imbonankubone mu bukwe bwabo.
Uko bakundanye
Nibagwire Venerande uzwi ku izina rya Sweety na Ntirenganya Jean de Dieu (Jado) uzwi ku izina rya Gasongo, bamaze igihe kinini bakundana ndetse bahamya ko badatewe ipfunwe na gato n’indeshyo yabo. Sweety yagoye cyane Gasongo kuko Gasongo yamuterese igihe kirekire undi akanga kumwumva akamusaba ko yashaka abakobwa barebare akamureka nawe akazashakwa n’umugabo muremure.
Kanda hano urebe ukuri n'ubusabe bya Sweety na Gasongo ku bukwe bwabo
Ibi ariko ntibyigeze bica intege Gasongo, yarakomeje arahatiriza kugeza ubwo hajemo uwo twakita nk’umuranga agafasha Gasongo kumvisha Sweety ko bikwiriye ko babana cyane ko bombi bahuje indeshyo. Nk’uko Sweety yabitangarije INYARWANDA, yamutewe amasomo na Gasongo, nyuma aza kwemera asanga ni byo ko yakundana na Gasongo.
Abasaza mu muhango wo gusaba no gukwa
Aba bombi Gasongo na Sweety, barabyara kuko buri wese afite umwana yabyaye ku ruhande kandi abana babo bose ni barebare, ndetse n’abavandimwe babo (abavandimwe ba Sweety na Gasongo) ni barebare ndetse n’ababyeyi babo bose ni barebare rwose kandi biteguye kuzakira abana bazabyara baba bagufi, baba barebare nta kizabatungura na kimwe kuko byose bishoboka nk’uko babihamya.
Sweety na Mugisha, umuhungu we
Byinshi utamenye ku bukwe bwabo
Ifoto ivuga ko bagiye kubana imaze gusakara ku mbuga nkoranyambaga abenshi batekereje ko atari byo ariko icyo gihe Sweety na Gasongo bahamirije Inyarwanda ko ari byo ndetse baranabigaragaza. Ku itariki 31 Gicurasi 2018, basezeranye imbere y'amategeko ya Leta aho umuyobozi w’Akarere ka Kayonza ubwe ari we wabasezeranyije.
Babanje gusezerana mu mategeko mu mpera za Gicurasi
Kuwa Gatandatu, tariki 30 Kamena 2018 i Kayonza muri Nyamirama iwabo wa Sweety habaye umuhango wo gusaba no gukwa. Ibirori byari iby’akataraboneka rwose byavugishije benshi cyane. Kuri uyu munsi, wari umunsi w’umuganda rusange mu Rwanda, byasabye abantu benshi cyane cyane abaturutse mu ntara zitandukanye no mu mujyi wa Kigali kuzinduka berekeza i Kayonza, ndetse bari bahawe uruhushya na Police y’igihugu ishinzwe ibibera mu muhanda (Traffic Police).
Kwa Sweety hari hateguye neza cyane
Imihanda yose yerekeza iwabo wa Sweety, yarangwaga n’insina zitatse neza ndetse hamwe mu mahurizo y’imihanda hagaragaraga imitako myiza y’indabo zishushanyije bifasha abajyagayo guhita bamenya icyerekezo cyaho, nta wari kuyoba rwose aho ubukwe bwabereye kuko harigaragazaga. Iwabo wa Sweety hari hari abantu benshi biganjemo urubyiruko, abana n’abandi bakuru batari benshi cyane ibintu byanateje ikibazo cyane maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wabereyemo ubukwe akaza guhagarika ibikorwa byose biri kuhabera avuga ko abantu basibye kujya mu muganda bakaba bari aho, maze atanga itegeko ko ubukwe buza gutangira ku isaha ya Saa Saba, ibyo yise gutanga igihano cyo gutegereza isaha yose nta gikorwa.
Abantu bari benshi iwabo wa Sweety
Iri tegeko ry’umuyobozi byari bigoranye cyane ko ryagenderwaho kuko hirya yo kwa Sweety, ku kigo cy’amashuri cya Nyamirama, hari hahagaze amamodoka yazanye abakwe, birumvikana ko ariho Gasongo yari ari ndetse na bagenzi be bari bazanye gusaba, harimo abantu bagufi rwose. Abatuye muri ako gace barabahururiye cyane, kuko babonaga bidasanzwe.
Umuganda ugihumuza, Yohani Umubatiza, umwe mu banyamakuru bakunzwe cyane hano mu Rwanda, ni we wari Umuhuza w’amagambo (MC) muri ubu bukwe, yatangije umuhango wo gusaba ku mugaragaro ku isaha ya Saa 12:00. Abantu bari bamaze kuba benshi hirya no hino bagose buzuye amatente, abandi bahagaze impande zose, abana babateruye ku ntugu abandi bakiri mu nzira basiganwa baza muri ibyo birori by’akataraboneka.
MC yari Yohani Umubatiza
Sweety yatengushywe ku munota wa nyuma n'abakobwa bari kumwambarira,... ngo ntibakwambarira umukobwa mugufi cyane (bakoresheje rya jambo riteweme mu Rwanda)
Bamwe mu bakobwa bagombaga gufasha Sweety mu mirimo yo kwakira abashyitsi baramuhemukiye ntibaza. Ni mu gihe ariko bari baramwemereye, gusa bamutenguha ku munota wa nyuma, bamubwira ko badashobora kwambarira umukobwa mugufi cyane. Byababaje benshi bumvise iyi nkuru. Byahise biba ngombwa ko Sweety yifashisha abandi bakobwa barimo n’umunyamakuru wa INYARWANDA wari wagiye mu kazi ariko aza gusabwa kubafasha gukora ku meza y’abageni n’abasaza.
Umunyamakuru wa INYARWANDA wari wagiye mu kazi byarangiye ahawe imirimo mu bukwe
Mu gihe Sweety yari atarasohoka mu nzu, Gasongo aho yari yicaye wabonaga nta byishimo afite rwose, ntiyanasekaga, ariko umugeni we agihamagarwa, ibitwenge byaramusaze, arishima bigaragarira buri wese, abantu barahimbarwa cyane bikomeye, barasakuza ndetse baragwirirana cyane bashaka gufotora ubwo bukwe bubaye bwa mbere mu mateka y’u Rwanda. Gasongo na Sweety bahoberanye umwanya munini ubona buri umwe yishimiye cyane mugenzi we, maze Gasongo yambika impeta Sweety babyereka abantu bose barahimbarwa bafatanya gutanga impano ku mpande zombi bishimye.
Sweety atarava mu nzu, Gasongo ntiyasekaga na gato
Gasongo yambitse impeta Sweety babyereka abantu bose
Icyo Sweety avuga n’utundi dukoryo,...yaturitse ararira
Sweety yasabye ijambo, ashimira cyane abavandimwe be kuba baramubereye imfura agira ati “Nkigera muri Kigali, abantu benshi banyibajijeho, abandi bakambaza niba abantu b’iwacu bose bareshya gutya. Nkabasubiza ko atari ko tureshya ntibabyumve. Gusa ndashimira cyane abo tuvukana mwese muri rusange, mwanyakiriye uko ndi, (arira cyane) ntimwanyinubiye, mwabanye nanjye muri byose mumbera abavandimwe nyabo n’inshuti nyazo koko ndabakunda cyane…” Ibi yabivuganye ikiniga n’amarira menshi maze ashyikiriza impano abavandimwe be.
Mu ijambo rishimira abavandimwe be Sweety yararize
Yahamagaye abantu bose bafite ikibazo cy’ubugufi bukabije barimo Nyinawambogo na Nyampinga (uherutse gupfusha ubukwe) bari bamwambariye bombi, Japhert uherutse gukora ubukwe n’abandi bose bari aho. Bakigera imbere, Mignonne wari Maraine wa Sweety, ari nawe Muyobozi mukuru w’ihuriro ry’abafite ubugufi bukabije yafashe ijambo akora icyo yise ubuvugizi ku bo bahuje ikibazo, yibutsa abari aho bose ko nabo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye ndetse na Japhert mu ijambo rye rigufi arabishimangira rwose.
Abo babana mu Ihuriro bari babambariye
Nyuma yo gufata amafunguro mu buryo bushimishije abageni batamikana bananyweshanya, biteguye kujya gusezerana imbere y’Imana. Babanje kunywa amata, Sweety yambaye agatimba, Gasongo yambaye ikote basa neza cyane.
Barasangiye bakanatamikana, Gasongo agatera isoni Sweety
Mu gusohoka mu nzu berekeza mu modoka bagombaga kugendamo, Decapotable y’umutuku ya Volkswagen nziza, yafunguwe hejuru, abantu babaye benshi barashungera, Sweety ararira cyane asezera abantu abapepera afatanya na Gasongo kugenda bapepera abantu, berekeza i Kigali abantu biruka inyuma y’amamodoka babavugiriza amashyi n’impundu ubona ko bishimiwe.
Sweety akinjira mu modoka abantu batangiye kumusezera bose,...yaraturitse ararira
Bari bari mu modoka ifunguye hejuru bagenda bapepera abantu, bakanibyinira
Bazengurutse Rond Point y'i Kayonza inshuro 7 bari mu modoka ifunguye hejuru
Bageze mu izingiro ry'imihanda (Rond Point) riri mu mujyi wa Kayonza, muri bwa buryo bahagaze mu modoka ifunguye hejuru, bayizengurutse inshuro 7 na za modoka zose zabaherekeje zibari inyuma zishoreranye mu buryo bunogeye ijisho bakomeza berekeza i Kigali. Aho bageraga hose abantu babakomeraga amashyi, ku mihanda yose habaga hahagaze abantu, amamodoka, amamoto, amagare byose bigahagarara bakabanza kwirebera aba bageni. Sweety na Gasongo bagendaga bahagaze, baganira bishimye ndetse bakanyuzamo bakanibyinira. Byari ibyishimo bikomeye. Ni amateka.
Udushya bakoreye muri Kigali,...babateye umuceri
Bakigera i Kigali, babanje kujya kwifotoza mu busitani bwo ku Kinamba, maze bahita bakomeza berekeza i Nyabugogo muri gare aho aba bombi bakorera ndetse hakaba hari na bamwe mu bantu bakomeye babatwerereye barimo abafite ama agencies atandukanye atwara abantu nka Olivier nyiri Volcano n’abandi. Ku Muhima haruguru, mu nyubako ndende (etages) zose na Nyabugogo abantu bari bahagaze hejuru ari benshi cyane bari kwirebera ubu bukwe budasanzwe. Binjiye muri gare bazengurukamo, bapepera abantu, abazi Gasongo na Sweety bakabaha ku byo kunywa babaga bafite, bakabakora ku myenda ndetse hari n’abarenzwe n’ibyishimo bakabatera umuceri babifuriza kutawubura mu nzu.
Imihanda yose no hejuru ku mazu Nyabugogo abantu bari bahagaze bareba ibiri kuba
Nyuma Gasongo na Sweety berekeje ku Kimisagara aho basezeraniye imbere y’Imana, bakirwa n’indi mbaga nyamwinshi y’abantu n’abakirisitu benshi rwose. Korali irabaririmbira abenshi bashimira Imana ku bwabo. Pasiteri yarabasengeye aranabasezeranya ibirori birakomeza.
Bagiye mu rusengero gusezerana imbere y'Imana
Abenshi babana muri rya Huriro ry’Abafite Ubugufi Bukabije batari babashije kugera i Kayonza, bari bari Kimisagara aho basezeraniye n’aho biyakiriye.
Abafite ubugufi bukabije batagiye i Kayonza bari bari Kimisagara
Ubu ni bwo bukwe bwa mbere bw'amateka mu Rwanda ndetse wanasanga ari ubwa mbere muri Afurika yose nk'ubukwe bw'amateka yihariye bwakozwe n'abantu bafite indeshyo nk’iya Sweety na Gasongo nyuma ya Paulo Gabriel da Silva Barros na Katyucia Lie Hoshino bo muri Brazil babanye nabo bahuje ubugufi bukabije mu mwaka wa 2016, bananditswe muri Guiness De Records.
Paulo Gabriel da Silva Barros na Katyucia Lie Hoshino bo muri Brazil nabo babanye bafite ubugufi nk'ubwa Sweety na Gasongo
AMAFOTO:
Barebanaga akana ko mu jisho
Papa wa Sweety
Mustapha wagize uruhare rukomeye mu bukwe bwabo n'umuhungu wa Sweety, Mugisha
Umutekano wari wakajijwe muri ubu bukwe
Bahoberanye ubudahagana
Bafatanyije gutanga impano ku mpande zombi
Mignonne yakoreye ubuvugizi abafite ubugufi bukabije
Bari bishimanye barebana akana ko mu jisho bakanamwenyura
Mbere yo kujya gusezerana babanje kunywa amata
Jeaphert uherutse gukora ubukwe yari yatashye ubukwe bwa bagenzi be
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo_Inyarwanda Ltd.
TANGA IGITECYEREZO