RFL
Kigali

Ubuhamya bwa Depite Bobi Wine avugamo byose ku nzira y’umusaraba yanyuzemo-IGICE CYA 1

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:6/09/2018 7:43
0


Tumaze iminsi tubagezaho inkuru za Bobi Wine, umunyamuziki ubifatanya na Politiki dore ko ari Umudepite mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda. Bobi Wine watawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, akirekurwa yiyemeje kuzavuga inzira y’umusaraba yanyuzemo.



Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yanditse ibaruwa ndende ikubiyemo inzira y'umusaraba yanyuzemo agakorewa iyicarubozo n'Igisirikare cyo muri Uganda nk'uko abyitangariza. Tudakuyemo ijambo na rimwe mu byo yatangaje mu gice yavuze ko ari icya mbere, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho inzira y'umusaraba uyu mugabo yanyuzemo. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Bobi Wine yateruye agira ati:

IBYAMBAYEHO MURI ARUA? INKURU YANJYE!

Bagande, nshuti namwe munyifuriza ibyiza ku isi yose,

Munyihanganire kuba naratinze kubandikira mbagezaho igeragezwa n’inzira y’umusaraba nanyuzemo kandi mwarakomeje kumba hafi. Yari iminsi itanyoroheye na gato aho ndi kuva mu ihungabana ry’umubiri no mu mutwe. Natangajwe cyane n’ubufasha bwanyu, amagambo ampumuriza anansubizamo imbaraga, sinabona icyo mbishyura mu buryo ubwo ari bwo bwose, kereka kuguma ku ndangagaciro zitugize umwe ari zo ubutabera, uburinganire n’icyubahiro cya muntu.

Nzagenda mvuga byinshi mu minsi izaza ndetse aho bizanshobokera ntange amashimwe ku bantu batandukanye na bimwe mu bigo byihariye. Muri iyi nkuru ndashaka kubasangiza ibyambayeho byose. Ndashimira cyane byimazeyo umugore wanjye Barbie, n’umunyamategeko wanjye bajyaga bamenyesha isi ibyabaga, ariko ndashaka no kwivugira iyi nkuru ibabaje NJYE UBWANJYE. Ndaza kugorwa cyane no kuvuga nyuma yo gusoma byinshi byanditswe na Perezida Museveni n’abandi banyapolitike ku byabaye.

Nasomye ibintu bavugaga ubwo nari mu kaga, ntangazwa no kubona bisa n’aho bateshutse ntibavuge n’agakeregeshwa. Nashenguwe n’uburyo bagerageje gucisha bugufi amahano yakozwe n’abarinzi babo ku baturage b’inzirakarengane. Rero reka byose mbishyire hanze.

Umunsi wa nyuma bava kwiyamamaza

Hari ku itariki 13 Kanama wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza muri Arua amatora ari hafi. Nk’uko bisanzwe kuri uwo munsi kwiyamamaza biba bikomeye cyane. Nkiva mu kivunge cy’abantu, numvishwaga ko umukandida Hon. Kassino Wadri azatsinda amatora. Twavuye mu kivunge nka Saa 5:00 z’umugoroba abantu baradukurikira, baririmbaga indirimbo z'ubwigenge banabyina ‘People Powee, Our Power.” Hamwe na Hon. Kassiano n’abandi bayobozi bake, twavuye aho abantu bari bari, tubapepera twerekeza kuri Royal hotel aho Hon. Wadri yari acumbitse.

Twarebanye amakuru ya Saa 07:00 z’umugoroba muri iyo hotel tunasangira icyayi tunavuga bimwe mu byabaye uwo munsi. Birumvikana ko byari bitangaje kureba amakuru y’uwo munsi. Umunyamakuru yatangaje ko twarushije abandi bakandida bose maze muri televiziyo bagaragaza amashusho y’ikivunge cy’abaturage cy’uko byagenze uwo munsi. Nyuma y’akanya gato rero, nafashe icyemezo cyo kwerekeza kuri Pacific hotel aho nari ncumbitse kugira ngo nduhuke twari twagize umunsi muremure rwose.

Ni bwo muri ako kanya nicaye mu modoka ya Tundra, iruhande rw’aho shoferi yicara. Umugabo wari utwaye iyo Tundra uwo munsi ni umwe mu bashoferi bacu (utari Yasin). Yasohoye imodoka kugira ngo ahamagare abandi bo mu itsinda ryacu twagombaga kujyana. Yaragiye agera kure, ninjira mu yindi modoka yanjye (Land Cruiser) yari iri iruhande rwa Tundra neza n’umushoferi wayo yari ayicayemo rwose. Twahise twerekeza kuri Pacific Hotel na ya Tundra iri inyuma yacu. Sinigeze mbasha kubona ibyabaye nyuma cyangwa uko byaje kurangira Yasin yicaye muri wa mwanya nari nicayemo muri ya Tundra. Gusa ukuri guhari ni uko yari yiriwe atwara indi modoka itari iyo uwo munsi.

Nkitangira kuzamuka ngana mu cyumba cyanjye, ni bwo umushoferi yaje yiruka avuga ko Yasin Kawuma amaze kuraswa. Sinashoboraga kubyemera. Namubajije aho yari ari ambwira ko bari baparitse hanze ya hoteli. Twahise tumanuka hasi ndamwibonera n’amaso yanjye, inshuti yanjye magara Yasin, yigendera ava amaraso menshi cyane. Nahise nsaba vuba uwo mu itsinda ryacu ko yamujyana kwa muganga undi musaba guhamagara Polisi. Tutarava aho, twagiye kubona haje abasirikare bo muri SFC bareba nabi cyane banarakaye, bakubita buri muntu wese babonaga aho.

Bakimbona bahise bavuga ngo “Nguyu hano” mu Giswayire. Amasasu menshi yatangiye kuvuza ubuhuha buri wese atangira guhunga akiza amagara ye. Nanjye narirukanse njya muri hoteli nca mu bantu benshi bari buzuye aho. Nkigera imbere muri hoteli ninjiye mu cyumba nabonye hafi rwose ntazi nyiracyo nifungiraniramo imbere. Muri ako kanya nkigeramo, ni bwo umushuti wanjye umfasha ku by’imbuga nkoranyambaga yampaye ifoto ya Yasin maze nyishyira kuri Tweet kuko isi yari ikeneye kumenya ibyari biri kuba.

Numvaga abantu hanze ya hoteli no muri koridoro barira basaba ubufasha. Numvaga n’abasirikare bakurura abo batabazaga babanyuza ku cyumba narimo, babatuka ibitutsi bibi cyane banabakubita nta mpuhwe. Nagumye muri cya cyumba igihe kirekire. Ngiye kumva numva abasirikare bari gusohora umugore bamukurura hasi bamukura mu cyumba cye bamubaza icyumba Bobi Wine yinjiyemo. Umugore yaratatse cyane ababwira ko ntacyo azi ariko ibyakurikiye ni ugukubitwa biteye ubwoba. Nashoboraga kumwumva arira atakamba asaba ubufasha ari ko amanurwa nabi hasi. Na n’ubu icyo ni kimwe mu bintu byambabaje; kuba narumvise umugore arira atabaza ariko ntabasha kumutabara kandi ari njye yaziraga.

Nagumye aho andi masaha, nkajya numva abasirikare binjira nyuma y’iminota mike bagasubirayo, bagakubita inzugi bagasubirayo. Bazaga mu bihe bitandukanye, najya gutora agatotsi ngo nsinzire, nkakangurwa n’imigeri bakubitaga ku miryango, ijoro ryose ryashize ari ibyo barimo. Mu rukerera rero ni bwo ba basirikare batangiye guca imiryango imwe n’imwe yo muri hoteli. Bagitangira kwica inzugi, nahise menya ko uko biri kose bari buze kungeraho nanjye. Nahise mfata ikofi na telephone byanjye mu masogisi. Hari amafaranga nari mfite nari mperutse kuvana mu gitaramo nakoze, nayo nayashyize mu masogisi.

Mu minota mike, umusirikare yakubise urugi rw’aho nari ndi akoresheje indembo. Nyuma abandi babiri cyangwa batatu bakubise cyane urugi rugwamo imbere. Twakubitanye amaso ahita ahamagara mugenzi we mu Giswayire. Undi musirikare antunga pistori ku gahanga antegeka gupfukama hasi. Nazamuye amaboko hejuru mu gihe amavi yanjye ataragera hasi, wa musirikare waciye umuryango akoresha ya ndembo arankubita. Agiye gukubita mu mutwe nzamura amaboko niramira ngo abe ariyo akubita maze uwa kabiri ahita aza ku ijisho ryanjye ry’iburyo, ankubita indembo ye mpita ngwa hasi. Nta n’umunota washize, abo basore bose bangiye hejuru buri wese ashaka igice cyo gukubita. Sinamenya ngo bari bangahe ariko bari benshi rwose.

Barankubise, barancira, baranshota na butu zabo. Nta gice na kimwe cy’umubiri wanjye batakubise. Banjombye intoki mu maso, mu kanwa, mu mazuru, bakubise ibitsike n’amavi…Bariya basore nta mitima bagira pe! Bari kunkurura bamvana mu cyumba, bakomeje gukubita ibice byose by’umubiri wanjye. Byageze aho sinkage numva ububabare, nkajya mera nk’uri kubwumvisha amatwi nk’aho bari kure. Amarira n’umuborogo byanjye byabaye impfabusa kuri bo. Ibintu bambwiraga, sinashobora kubisubiramo hano, kugeza n’ubu sindiyumvisha uburyo abo basirikare ntari narigeze mpura nabo na rimwe mbere banyanga cyane bigeze aho.

Banzirikishije icyenda kimeze ukuntu banjugunya mu modoka, abo basore bankoreye ibintu bitavugwa. Bangejeje muri iyo modoka, bakuyemo ubugabo bwanjye (igitsina) bakanda cyane amabya yanjye bakoresheje ikintu ntabashije kubona. Bavanyemo inkweto, batwara ikofi yanjye, telephone n’amafaranga nari mfite. Inkweto zikivamo batangiye gukubita akagombambari kanjye bakoresheje ikibuno cya pisitori. Naraboroze cyane mbabara bantegeka kureka kubasakuriza. Bakoresheje ikintu kimeze nk’agacanzara bankurura amatwi.

Bamwe muri abo basore baranyambuye banzirika umwenda mu mutwe bawutsindagira munsi y’intebe y’imodoka kugira ngo ndekere kubasakuriza. Bahise batangira kunkubita umugongo bakomereza ku myanya yanjye y’ibanga. Ibikomere mu mugongo, ku tugombabari, mu nkokora, mu mavi, ku mutwe no ku maguru biracyagaragara. Nakomeje kuboroga mu buribwe bwinshi, ikintu cya nyuma numvise ni umuntu wankubise ikintu ntazi inyuma mu mutwe ndatekereza ko yari imbunda cyangwa ikindi kintu ntazi, mperuka ibyo ibyakurikiyeho simbizi rwose.

Ubwo nagaruraga ubwenge, nari ndi ahantu hafunganye, mu kumba gato gafite akadirishya gato cyane. Amaguru yanjye yari aziritse hamwe n’umutwe biziritse cyane. Navaga amaraso mu mazuru no mu matwi. Nari ndi mu buribwe bukabije. Umwenda bari banzirikiyemo wasaga umutuku wuzuye amaraso hose. Umubiri wanjye wose waratonekaraga. Nari ndi gutitira bidasanzwe. Abasirikare babiri barinjiye, nahise mbona ko bashimishijwe cyane no kubona ko nkiriho.

Baranyegereye, umwe asaba imbabazi arira cyane ku bw’ibyabaye ambwira ngo “Bobi, nsabye imbabazi ntabwo twese turi nka bariya. Bamwe muri twe turagukunda pe!” Yavuze ko abaganga bari mu nzira baza kumvura. Nagumye uko nari meze nyuma y’amasaha make abasirikare bagera kuri bane baraje baranterura mu kintu cy’icyenda maze umwe muri bo amfotora ifoto (Nizeye ko nzabona iyo foto mu minsi y’ubuzima bwanjye). Tugisohoka nasomye ahantu handitse “Arua Airfield”. Najyanwe muri Hericobuteri ya gisikare njyanwa ahantu namenye nyuma ko hitwa Gulu 4th Division Military Barracks. Mu bufashwa nahawe n’abaganga b’abasirikare batangiye kuntera inshinge.

Kugeza ubwo ntashoboraga kuburana kuko ntari narekuwe byuzuwe. Nari navunaguritse kandi nshonje cyane nanafite inyota no kureba byari ikibazo. Naraharaye, mu gicuku barahamvana umutwe wanjye uzirikishije ikintu kijimye kimeze nk'umupira, banjyana kuri station ya polisi ya Gulu bantegeka gusinya amasezerano ntazi mpagarariwe n’umu officier witwa Francis Olugo n’undi umwe namenye ko ari we uhagarariye CID ya Gulu. Biragoye rwose ko namenya n’ibyari biri mu byo nasinye! Nasubijwe hamwe navuriwe ku bitaro bya gisirikare, nshyirwa ku miti bakamvana mu cyumba kimwe banjyana mu kindi cyanduye cyane bakamfuka n’imyenda yijimye ari nako bantera imiti yageze aho ikansinziriza.

Ku munsi wakurikiyeho, namenye ko Hon. Medard Ssegona na Hon. Asuman Basalirwa baje kundeba. Imbaraga zo kweguka ngo mbe nabaganiriza zari nke cyane, bakimbona kwihangana byaranze basuka amarira. Ndibuka ibyo bambwiye gusa nibuka ko bansuye agahe gato cyane. Najyanywe mu cyumba kinini nsangamo abasirikare bambaye neza cyane, naba mbeshye mvuze ko nakunze ibyabereye aho. Nyuma nabwiwe ko ngomba kuzitaba urukiko maze nyuma y’igihe gito ndongera njyanwa muri ya ndege ya gisirikare. Ikigera hasi banshyize mu modoka banjyana ahandi hantu naje kumenya ko hitwa Makindye Militaru Barracks.

Aho i Makindye, nasaga numeze neza kuko ho banampaye icyo kunywa bwa mbere nyuma y’iminsi itatu. Nabonye abaganga baza kenshi bakantera ubwoko bwinshi bw’inshinge hakaba n’ubwo nashakaga kwanga ariko bakanzirikira inyuma bakantera aho bashaka hose. Iyo nababazaga iyo miti iyo ari yo, umwe yarambwiraga ngo ‘Iyi ni diclofenac, ntubibona se?’ Hari n’uwazaga ashaka kunkurura amatwi kandi yari afite ibikomere (amatwi), musaba kutambabaza ariko aranga arayakurura cyane arambabaza. Igihe cyose namaze aho umunsi n’ijoro amaguru n’amaboko bipfutse iminsi yose, Ndashimira cyane kuko n’ubwo ibikomere bikigaragara, igisebe ku gutwi cyarakize.

Ni nyuma y’igihe gito ndi Makindye nabonye umugore wanjye n’umuvandimwe wanjye Eddy Yawe baje bari kumwe n’umunyamategeko, inshuti n’abarwanashyaka bo mu ishami ryita ku burenganzira bw’ikiremwamuntu muri Uganda rya UHRC. Sinzibagirwa umwuka wo muri icyo cyumba w’amarira n’imiborogo ubwo bankubitaga amaso, ntabasha kwiyicaza, guhagarara cyangwa se kugenda. Narababaraga cyane ndetse no kuvuga ari ikibazo kuko mu gatuza hababaraga cyane, amenyo yose ajegera, umutwe undya bikabije. Ndashimira cyane ko UHRC yakoze raporo naje gusoma nyuma.

Byibuze hari igice babashije gufata bagendeye k'uko bansanze cyane ko leta ihora ivuga ko ihohoterwa ry’ikiremwamuntu rigomba kwamaganwa, ntegereje kuzareba icyo bazabikoraho ku buryo nta muturage wo muri Uganda ibi bizigera byongera kubaho, na Perezida Museveni ubwe, ibyambayeho nta muntu n’umwe mbyifuriza baba na ba basirikare bankoreye ibya mfurambi nk’aho ari inyamaswa. Ibindi bintu nibuka kuri uwo munsi bansuyeho, uretse uburibwe nari ndiho icyo gihe, nibuka ko nihinzemo inseko ubwo bambwiraga ko nshinjwa gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Bambwiye ko ngo hari imbunda 3 zabuze zikaba zarasanzwe mu cyumba cyanjye! Sinashoboraga kwemera ko Leta yatoteza umuturage bigeze aho kumubeshyera ko yamusanganye imbunda! Sinigeze ndeka kubitekereza mu gihe cyose namaze muri Makindye. Mbega ubugome, mbega ubugambanyi n’iyicarubozo nakorewe?! Ni muri uwo munsi kandi nabwiwe ko nateresheje amabuye imodoka ya Perezida!

Ikindi kintu nibuka ni uko nabajije abashyitsi banjye niba twaratsinze amatora ya Arua, bambwira ko twatsinze ku majwi menshi cyane, nahise nshimira Imana. Ibyo byarankomeje cyane mu mutima kuko nahise menya ko byibuze hari abantu bari kumwe natwe, n’ubwo nari ndi mu bihe bikomeye ariko hari abaturi inyuma.

Nari mbabaye cyane nkuko mbabaye uyu munsi, kuba barishe umuvandimwe wanjye Yasin nkamubona mu kidendezi cy’amaraso ariko ntibanyemerere kumushyingura. Bambwiye iby’izindi nshuti zanjye ziri mu kaga ndacyazisengera. (Birumvikana buri mushyitsi wansuraga twavuganaga abasirikare baduhagarikiye) n’ubwo nashimishijwe no kubona abo bashyitsi bose, ubwo narekurwaga nasomye bimwe mu byanditswe n’abansuye kuko harimo n’abagambanyi ndetse na bamwe bagombaga kuvuga ibitari ukuri ku itangazamakuru bikantera agahinda ariko ni ryo tegeko babaga bahawe. Ariko ubu ndizera ko turi beza kurusha ibyo byose bavandimwe bagande.

Nkiri muri Makindye, nabwiwe ko ntegerejwe mu rukiko ku itariki 23 Kanama, ni nka nyuma y’iminsi 8 mpageze, abaganga b’abasirikare bakomeje kuntera inshinge, bakanyoza ibisebe, bakampa n’imiti igabanya ububabare. Mu ijoro nashyizwe mu modoka ya gisirikare njyanwa muri Kampala Imaging Center kunyura muri Scanner, ntabwo nagombaga kwanga cyangwa ngo mbaze ikibazo na kimwe. Gusa ndahangayitse kuko bimwe mu byuma banyuzagamo bishobora kuba ari bibi cyane kuko hari ibyo banshyiragaho bakimara kubicana abaganga bose bakiruka bagahunga bakajya bandebere mu kadirishya gato. Nyuma nabwiwe n’uwanyujije mu cyuma ko impyiko yanjye n’umugongo byangiritse cyane ubwo nakubitwaga, nta gipapuro na kimwe nahawe cyanditse gusa abanjyanye kumvuza babwiwe uko meze.

Byaragaragaraga ko bashakaga ko nzajya mu rukiko meze neza, ni yo mpamvu bakoze iyo bwabaga ngo babigereho. Nyuma y’iminsi 2 ndi Makindye, umusore umwe yarambwiye ngo ni inyungu zanjye kurya neza no kunywa imiti yose neza kugira ngo nzage mu rukiko meze neza cyangwa se bakazanyangira kujyayo kugeza igihe nzaba meze neza. Bogoshe umusatsi n’ubwanwa bwanjye ku ngufu ntabishaka, mbasaba kubireka bambwira ko ndi gukina n’ibyo ntazi kugeza ubwo bafatiye amaboko inyuma bakanyogosha ku ngufu. Byageze aho batangira kuntegeka kubwira umugore wanjye akazanzanira ikote n’ipantaro byo kwambara ku munsi nzajya mu rukiko, nababwiye ko ntabyo ngira banga kubyumva. Hari imiti bajyaga banshyira mu jisho ntazi impamvu rimwe nanga ko bayinshyiramo kuko ryari rimaze gutukura rinababara cyane, nabwo banzirikiye amaboko inyuma bayinshyira mu jisho ry’iburyo ku ngufu bwo banamariyemo uwari usigaye mu gacupa wose.

Nyuma umuganga w’umusirikare yampaye imbago zo kumfasha kugenda, ni bwo natangiye guhaguruka n’ubwo byari bigoye. Nshobora kuvuga ibi byose mugatekereza ko abasirikare bacu bose ari babi kimwe, oya! Siko biri abenshi ni abana beza cyane. Hari abo twaganiriye muri ibyo bihe bambereye imfura cyane kandi bari abanyamwuga banamfitiye impuhwe. Byarangoye kumva ukuntu abantu bakorera igisirikare kimwe, bambaye imyenda isa bagira imyumvire itandukanye ku burenganzira bw’umuturage w’igihugu cyabo.

Ubwo nasubizwaga muri Gulu, tariki 23, nishimiye cyane kubona abantu baje mu rukiko harimo inshuti, imiryango, abavandimwe, abantu bose banshyigikiye barimo n’abafana banjye n’abanyamategeko. Sinasobanura uburyo numvise merewe ubwo icyaha nashinjwaga cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe umucamanza yavugaga ko kivanyweho burundu. Siniyumvise nk’inzirakarengane, sinishimye, sinatangaye, sinatunguwe, sininyeganyeje, ahubwo uko niyumvise ni ibintu ntashobora gusobanura na gato. Icyabayeho ni uko nahise nibuka ibyo abo bantu bankoreye byose amarira akisuka gusa nta kindi nashoboraga gukora. Nyuma yaho rero nabaye nk’urekuwe imbere y’imbaga nyamwinshi y’abari aho bose nsubizwa kuri gereza ya Gulu. Kuri gereza ya gisikare, nari nambaye imyenda y’umutuku, nahise mpabwa iy’umuhondo.

Nshuti ndabizi nta wapfa kwemera ko umuntu yakishima ari mu gihome, ariko njye uwo munsi narishimye cyane. Nari nishimiye ko ba basirikare barimo n’abantoteje bikabije bagiye gusigara bamanjiriwe. Nabashije guhura na zimwe mu nshuti zanjye zari zifungiwe muri Gulu, iryo joro najyanwe ku bitaro bya Gulu byitwa Lachor aho banyujije mu cyuma. Icyo gihe bwo nari meze neza mo gake, cyane cyane mu mutwe kuko nari nabashije kongera guhuzwa n’inshuti zanjye magara zari mu kaga. Muri iryo joro, abacungagereza bafashe icyemezo cyo kunjyana aho abarwayi baba, nk’uburyo bwo kuntandukanya n’inshuti zanjye maze inshuti zanjye zari ziyobowe na Hon. Wadri zirabyanga icyakurikiyeho ni ukuvunira imfunguzo mu nzugi z’aho bari bari nta kindi.

Umunsi wakurikiyeho nemerewe kugumana nabo, ni bwo nagize amahirwe yo kuganira n’abandi 32 bari barafatiwe muri Arua bagafungwa. Kuba muri gereza imwe na Hon. Hon. Gerald Karuhanga, Hon. Paul Mwiru, Hon. Kassiano Wadri, Hon. Mike Mabike, John Mary Sebuufu n’abandi benshi b’inshuti, byatumye tutumva ko ari gereza kuri twe twahise tubifata nk’ishuri biga babamo n’ubwo tutari duhujwe n’ibyiza. Bitewe n’itotezwa rikomeye bamwe muri twe twagiriwe hari abari baramugaye burundu; sinakwibagirwa ububabare Shaban Atiku yari afite. Yararaga aniha akirirwa aniha, umuganga yamubwiye ko atazigera abasha kongera kugenda kuko umugongo we bawuvunnye bya burundu. Ikibabaje ni uko isi ishobora kutazamumenya, ariko ntazigera ava mu bwonko bwanjye, yashoboraga no kugwa mu rukiko rwa Gulu. Ubwo nahuraga na wa mugore watotejwe agakubitwa abazwa aho ndi atanahazi, byari amarira gusa hari n’abandi bagore batotejwe bansangiza inkuru z’ibyababayeho.

Inshuro nyinshi twateraga umusingo tuvuga ko icyari kuruta ari uko twari kubambwa aho gutotezwa bigeze hariya. Ibi byatumye abenshi mu nshuti zacu bicecekera. Tugiye kure gato y’izi nkuru zibishye zo mu gihome, uhagarariye gereza yari afite gitari, maze twese hamwe turirimba indirimbo y’ubwigenge ijoro ryose bikajya bihora biba bityo n’andi majoro atandukanye kugeza igihe twitabiye urukiko rukuru rwa Gulu nyuma y’iminsi mike tugasomerwa.

Irindi tangazo nzatanga rizaba ari iryo gutora rishimira cyane isi yose kuba yarahagurukiye kunshyigikira ndetse n’ubushuti twubatse. Kandi nzavuga no ku byo ntekereza ko twakora kugira ngo twese hamwe dukomeze ubwigenge n’uburenganzira bifate indi ntera. Nashimishijwe no kuba ubuyobozi bwarumvise igitutu mwabushyizeho na #HonZaake akaba yarahise yoherezwa kuvurwa byihuse cyane. Nifatanyije n’isi yose mu kwibutsa ubuyobozi #MurekureEddyMutwe n’abandi banyepolitike barengana bafunze. IBI BIGOMBA GUHAGARARA.

Icyitonderwa:

1. Ndabasabye ntimuzite kuri telephone izabahamagara ikoresheje nomero yanjye (0752013306) kuko ba basirikare barayinyambuye none ndi kubwirwa ko bahamagara inshuti zanjye za hafi bigize njyewe. Ntabwo ari njyewe uyikoresha.

2. Ndabasaba kutazaha agaciro ibintu byose muzabona binyuze ku mbuga nkoranyambaga zaba konte cyangwa paje zikoresha amazina yanjye uretse iyi (Instagram iriho akantu k’ubururu) n’iyo kuri Twitter (nayo iriho akantu k’ubururu)

Hon. Kyagulanyi Ssentamu aka Bobi Wine

#PeoplePowe OurPower






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND