RFL
Kigali

UBUCUKUMBUZI: Miliyoni 2 ni zo zapfubije umugambi wo kongera guhuza Tuff Gangz

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/06/2017 19:04
3


Mu minsi ishize hadutse umwuka mubi hagati y’abahanzi bagize itsinda rya Tuff Gangz, iri tsinda ryarasenyutse Jay Polly arisigaramo wenyine bagenzi be barigendera gusa magingo aya umwuka mubi wubuye hagati y'aba bagabo bongeye gupfa amafaranga.



PGGSS7 yagombaga gusiga Tuff Gangz biyunze…

Muri iyi minsi umuraperi Bull Dogg uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star7 yari akeneye gukoresha imbaraga zose zishoboka ngo arebe ko yakwegukana igikombe, ibi yaba we cyangwa abajyanama be babibonaga kimwe gusa icyari ihurizo rikomeye cyari ukongera guhuza imbaraga za Tuff Gangz zari zaramaze gutagarana cyane ko iyi yari iturufu ikomeye kuri Bull Dogg wari umaze kwinjira mu irushanwa.

Abantu ba hafi ba Bull Dogg batangiye kumwicaza bamusaba kwirengagiza ibyabaye byose bagashaka uko bamuhuza na Jay Polly bakiyunga bityo Green P ndetse na Fireman basaga naho bari ku ruhande rwa Bull Dogg nabo bagahita bayoboka Tuff Gangz ikagaruka ityo ndetse bose bakajya inyuma ya mugenzi wabo wari ugiye ku rugamba bityo iri tsinda aho ryari kujya rihurira bo bumvaga ntawarinyeganyeza bikaba byari gufasha aba baraperi kuba bakwegukana igikombe cya PGGSS7 mu buryo buboroheye.

tuff gangzIbiganiro hagati ya Bull Dogg na Jay Polly ni byo byari byitezwe nk'igisubizo ku kongera kugarura Tuff Gangz

Ibiganiro byarashyize biraba gusa kumvikana byari bigoye…

Byari bigoye kubyumvisha Bull Dogg wari utarakira Jay Polly, icyakora igihe cyarageze biba ngombwa ko biba ku nyungu z’akazi, abajyanama ba Bull Dogg bahamagaza Jay Polly ngo baganire, Jay Polly yazamutse i Nyamirambo bahurira kuri Hotel ya Sun City ari nayo hotel y’umujyanama wa Bull Dogg, Jay Polly akihagera ibiganiro biba birimbitse gusa byari ibyishimo kongera kubona aba bahoze ari abavandimwe nyuma yo gushwana bongera bakaganira.

Aba bombi muri ibi biganiro babanje gusasa inzobe, baganira babanje kwibukiranya ku cyasenye Tuff gangz ndetse biba ngombwa ko baganira ubwabo ababahamagaje bacanganyukiwe kuko ikiganiro cy’ibyabereye muri Tuff Gangz cyari cyabihishe. Ku bijyanye na Tuff Gangz aba basore baraburanye rubura gica, gusa abari babahamagaje baza gufata icyemezo cy'uko baba baretse ibyo cyane ko icyemezo cyari ukubyirengagiza bakareba icyabateza imbere.

UMVA HANO JAY POLLY AVUGA KO YAHAYE GASOPO BAGENZI BE BABANAGA MURI TUFF GANGZ

Aha niho Bwana Seka Lee Emmanuel umujyanama wa Bull Dogg yasabaga Jay Polly na mugenzi we ko bakwirengagiza ibyabaye byose ubundi bagashyira hamwe bakongera bagakora Tuff Gangz igamije gushyigikira Bull Dogg ndetse no kongera kunga iri tsinda ryari inkingi ya mwamba muri Hip Hop nyarwanda ariko ubu ryaburiwe irengero.

Inzika Jay Polly yari amaranye igihe iba irabyutse…

Jay Polly yasabwe ko bakwirengagiza ibyabaye byose ubundi bakongera gusenyera umugozi umwe bagakora itsinda rigamije kongera kwiteza imbere ariko bakanashyigikira Bull Dogg, ibi Jay Polly akibita mu gutwi inzika yaranze yibuka ibyamubayeho mu myaka yari ishize ubwo yajyaga kumurika Album ye ‘Ikosora’ mu igitaramo cyabereye kuri Petit stade i Remera maze yakora kuri bagenzi be ngo baze kumushyigikira Bull Dogg akamushwishwiburiza amumenyesha ko igihe cyose atamuha 500,000Frw adashobora kuzitabira iki gitaramo.

Ibi nkuko Jay Polly yanabibwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ngo ntibyarangiriye aho ahubwo Bull Dogg yasabye Fireman nawe ko atajyayo amwumvisha ko Jay Polly yabariye yabamaze. Iyi nzika Jay Polly yari amaranye imyaka itatu yatumye amenyesha Bull Dogg n'abajyanama be ko kugira ngo ashyigikire Bull Dogg nawe hari ibyo amugomba. Mu kiganiro kirekire Jay Polly yahaye Inyarwanda.com ngo yari agamije kwereka Bull Dogg ko abantu bakenerana amafaranga adashobora kugura ubuvandimwe n’ubushuti. Jay Polly udatinyuka ngo yerure amafaranga yaciye Bull Dogg avuga ko hari ayo yagombaga kumuca ngo amusubize kumva ko umuntu ari nk'undi.

Jay Polly yaciye Bull Dogg agatubutse ibyari imishyikirano biba induru…

Nubwo Jay Polly aterura ngo ahamye amafaranga yaciye Bull Dogg umunyamakuru wa Inyarwanda.com yaje kumenya ko yamuciye miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda (2,000,000Frw) kugira ngo bemeze ko Tuff Gangz yasubiyeho ndetse bose n'iyonka bajye inyuma ya mugenzi wabo mu irushanwa rya PGGSS7 yari yamaze kwinjiramo.

tuff gangzUbanza abari biteze kugaruka kwa Tuff Gangz bagomba gusubiza amerwe mu isaho

Jay Polly yasabaga ko aya mafaranga ayahabwa mbere, icyakora abo ku ruhande rwa mugenzi we bamwereka uburyo ayo mafaranga ari menshi binagoye ko yayahabwa, nawe atsimbarara avuga ko adashobora kuyajya munsi bituma bamusaba gutaha bakabyigaho bakazamuhamagara bamumenyesha uko gahunda zimeze.

Jay Polly irushanwa ryarinze ritangira ataramenya uko gahunda imeze…

Nyuma yuko aciye miliyoni ebyiri Bull Dogg bikarangira batazumvikanyeho byatumye Bull Dogg yinjira mu irushanwa atitaye ku kijyanye na bagenzi be bo mu itsinda rya Tuff Gangz, icyizere cy'uko iri tsinda ryaba rigiye kongera kwiyunga nkuko byari byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru rinyuranye gihita kiyoyoka.

Ku bantu bibaza iherezo ry'ibi byose, twabatangariza ko kugeza ubu umwuka atari mwiza nkuko bigaragazwa n'amagambo akomeye Jay Polly aherutse gutangariza Inyarwanda, aho yavuze ko icyateye gutandukana kwa Tuff Gangz ari ishyari Bull Dogg yamugiriye akifuza kumusenya ahereye kuri Tuff Gangz agashuka bagenzi be bakiyomora kuri Tuff Gangz. Jay Polly yavuze ko na we yabahaye gasopo ngo badahirahira bashaka gukora indi Tuff Gangz cyane ko ko nta makompanyi abiri yitiranwa aba mu gihugu kimwe.

UMVA HANO JAY POLLY AVUGA KO YAHAYE GASOPO BAGENZI BE BABANAGA MURI TUFF GANGZ


REBA HANO 'BYE BYE' YA GOOD GUYS FT TUFF GANGZ


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Safi Manasseh 6 years ago
    Tuff Gangaz nubwo bakiyunga nibakongera kumenyekana nko hambere Kko byagaragay KO umwe muribo yangiz uburex bukaboj ubwo ndavug Bull Dog & Jay Polly nae x Jay yabnye 24000.000Million ahta azim ngaho mubyunvire indirimbo arigusohora ngo Toomuch knd nabw arikwifashish abna bazicyobashak Kko kwer nkumuntu wafash PGGSS ntuwo kuzamurwa na Marina & Uncle Oustin Khalifa? Wend Urbain boys & Bruce Merody amazina yabo araremerey mur Music in RDA naho nkaburiy bwana arikwifashish byo tubifte KO arigusezera? Nka Dr Gigi? Nahubund ukombibna bakwiyung batakwiyunga byose kimwe Kko Tuff gungs yarazimye ahubwo Inama nangira Bull dog narekane numurex Million zararangiy nae biwe utahiwe ejobund PGGSS7 ubund bubake STONE CHURCH fresh urebe ngo iraba GRP iyoboy muRD mur HIP HOp barindire P fla ace ishen aze uriy mwana ndamwizey kumirongo arabarasa bkze knd courage STONE CHURCH......
  • umusomyi6 years ago
    Uyu ngo no SAFI MANNASEY ...PLEASE SUBIRA MU ISHURI WIGE NEZA KWANDIKA IKINYARWANDA! bitera agahinda n'isoni kubona amafières urubyiruko rwubu rwiha rugoreka ururimi.
  • 6 years ago
    yayaya bulldog amatiku yawe ntago yata tough gang isubirana rwose. ugumura abandi aha ndavuga fire,green p. Jay polly bareke ukomeze ukore tukurinyuma





Inyarwanda BACKGROUND