RFL
Kigali

Twaganiriye na Nyina wa Young Grace wamaganiye kure abafata Hip Hop nk’injyana y’ibirara-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/07/2018 9:17
4


Ku wa Gatandatu tariki 30 Kamena 2018 ni bwo mu mujyi wa Rubavu habereye igitaramo cya PGGSS8 mu karere ka Rubavu. Muri iki gitaramo umwe mu bahanzi baririmbyemo ni Young Grace unavuka muri aka karere. Ubwo yaririmbaga umwe mu bari baje kumushyigikira no kumuba hafi ni mama we umubyara twanaganirije.



Ubwo iki gitaramo cyari kirimbanyije umunyamakuru yegereye umubyeyi wa Young Grace maze mu kiganiro kigufi bagiranye uyu mubyeyi abazwa impamvu ashyigikira Young Grace mu rugendo rwa muzika nyamara bizwi ko umuziki ufatwa n'ababyeyi bamwe na bamwe nk’uw'abantu bananiranye b’ibirara. Uyu mubyeyi yagize ati”Ibyo byari ibya cyera njye ndamushyigikiye ijana ku ijana…”

Uyu mubyeyi yabajijwe impamvu akomeza gushyigikira umukobwa we uririmba Hip Hop nyamara abantu benshi bafata iyi njyana nk’iyibirara, maze mu ijwi rye bwite nyina wa Young Grace yitandukanya n’abafata iyi njyana nk’iy'ibirara maze agira ati”Ntabwo ari injyana y’ibirara kubera ko umuntu atangiramo ubutumwa amagambo arimo ni yo umuntu yumva.”

Young GraceYoung Grace ubwo yari ari ku rubyiniro

Uyu mubyeyi wiyemeje kuzaza n’i Kigali gushyigikira umukobwa we ku munsi wa nyuma w’ibi bitaramo yatangaje ko yabonye Young Grace yakiriwe neza mu karere ka Rubavu cyane ko hari n’iwabo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MAMAN WA YOUNG GRACE NDETSE NA MURUMUNA WE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • denyse rutayisire5 years ago
    wow mbega byiza numugisha kugira umubyeyi nkuyu,young grace urahirwa cyane
  • umukunzi wa muzika5 years ago
    UBUNDI UMUZIKI WACU URABURA ABABYEYI NKABA NGO BIRUSHEHO KUGENDA NEZA CYANE
  • nkotanyi fred rwasa5 years ago
    Iyi nkuru ni nziza inkoze kumutima nshesha urumeza,young grace ufite umubyeyi mwiza cyane nukuri ujye ushima Imana cyane kubwe natwe turagukunda komerezaho
  • Nshimiyimana jean pierre5 years ago
    Maman young Grace Ni nfura pe njye nkunda ukuntu akunda abantu rwose cyane abana bo ku mihanda usanga abagaburira iwe bakarya bakanywa bakizihirwa Imana izamuhe ijuru





Inyarwanda BACKGROUND