RFL
Kigali

Trezzor yashyize hanze indirimbo ‘Tamu sana’ ya nyuma kuri album bagiye kumurika–Yumve hano

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/05/2017 13:01
0


Mu gihe bitegura kumurika album yabo ya kabiri bise ‘Urukumbuzi’, abasore bagize itsinda rya Trezzor bashyize hanze indirimbo ya nyuma mu zigize iyi album yabo. Iyi ndirimbo bise ‘Tamu sana’ ivuga ku rukundo ndetse ikaba inabyinitse. Trezzor bavuga ko bayikoze mu buryo bwa kinyafurika, ari nayo shusho bagaragaramo cyane.



Tuganira na Yves Kana wo muri Trzzor yagize ati “Tamu sana bivuga Rurashyoshye cyane, ni single ya nyuma kuri album yacu nshya. Iyi ndirimbo yakozweho n’abantu batandukanye kandi babahanga: Clement wacuranze gitari, Elly: wacuranze bass gitari, Clarisse: vocal, Mastola: wakoze mixage na Truckslayer wayitunganyije muri rusange.”

Kanda hano wumve iyi ndirimbo 'Tama sana' 


Tubibutse ko mu ntangiriro z’ukwezi gutaha ari bwo Trezzor izamurika iyi album igizwe n’indirimbo 10. Aba bahanzi bakaba baherutse kudutangariza ko bateganya gukora ibitaramo bibiri byo kuyimurika ariko bakazabikora mu buryo bwihariye bagamije gufasha abarwayi batishoboye.

Twateguye igikorwa cyo gufasha, tuzakorana n’umuryango witwa ‘Kuzamura ubuzima’ ukorera cyane cyane mu Majyepfo mu karere ka Huye. Uyu muryango ugemurira abarwayi kwa muganga na twe twaravuze ngo reka tubafashe ku buryo twabatera ingabo mu bitugu ni muri urwo rwego album yacu twayigize iyo gufasha, amafaranga azavamo tuzayafashisha abarwayi babone ibyo kurya n’ibindi birimo imyambaro n’ibindi bikenerwa n’abarwayi kwa muganga. Yves Kana, umwe mu bagize Trezzor.

Igitaramo cya mbere kizabera mu mujyi wa Kigali i Gikondo ahitwa Ambassadors Park, hazaba ari ku wa Gatanu tariki ya 02 Kamena 2016, maze bukeye bw’aho ku wa Gatandatu tariki ya 03 Kamena 2017 berekeze mu mujyi wa Huye muri Hotel Ibis. Kwinjira muri ibi bitaramo byombi bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2000frw, ibihumbi 3000frw k’umuntu uherekejwe na bitanu(5000frw) mu myanya y’icyubahiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND