Kigali

Tom Close yatangaje indirimbo 10 z'ibihe byose zitarimo iyo yakoranye na Sean Kingston

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/11/2018 11:31
3


Tom Close umwe mu bahanzi bamaze igihe muri muzika y'u Rwanda, amaze gukora indirimbo nyinshi cyane ndetse zimwe zagiye zikundwa ku rwego rwo hejuru. Icyakora n'ubwo afite indirimbo nyinshi, Tom Close yamaze gushyira hanze urutonde rw'indirimbo ze z'ibihe byose mu mu bare munini w'indirimbo yakoze.



Dr Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close yatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Yagize ati: "Indirimbo zanjye z'ibihe byose..." Yahise ashyiraho indirimbo icumi ze yakoze. Atondeka izi ndirimbo Tom Close yahereye ku ya mbere agera ku ya cumi nk'uko bigaragara ku nyandiko yashyize hanze.

Izi ndirimbo z'ibihe byose kuri Tom Close nkuko yabitangaje mu minsi ishize ni;

1.Ndacyagukunda

2.Naba umuyonga

3.Ferrari

4.Sibeza

5.Kuki

6.Thank You

7.Sinarinkuzi

8. Mama w'abana

9.Nabigize indahiro

10.Igikomere

Tom Close

Tom Close

Ashyira hanze urutonde rw'izi ndirimbo abakunzi b'uyu muhanzi bagiye bamugaragariza izindi ndirimbo ze zinyuranye yaba yirengangije, icyakora uko bamubazaga izo yaba yirengangije Tom Close yagiye ababwira ko n'ubwo izo ndirimbo ari nziza ku bwe asanga izi yatangaje ari zo z'ibihe byose kuri we. Icyakora nanone hari abatunguwe no kubona muri izi ndirimbo hatarimo 'Good time to night' uyu mugabo yakoranye n'umuhanzi w'icyamamare muri Amerika, Sean Kingston.

Iyi ndirimbo 'Good time to night' Tom Close yayikoranye na Sean Kingston nyuma yo kwegukana PGGSS1 cyane ko byari mu masezerano ko azahita akorana indirimbo n'uyu munyamerika wari watumiwe ngo asoze iri rushanwa. Iyi ndirimbo cyangwa izindi buri wese yavuga ko Tom Close yibagiwe cyangwa yirengagije igisubizo Tom Close yatanze yabwiye abakunzi be ati" Yego nazo ni nziza ariko izi ni zo ndirimbo icumi zanjye z'ibihe byose."

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'GOOD TIME TO NIGHT' YA TOM CLOSE

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byishimo6 years ago
    Izindirimbo kbsa nizo pe wazitondetse kuburyo ayamahitamo ntakwibeshya kuyarimo.courage kbsa turakwemera
  • Aima6 years ago
    Iyambere iruta izindi niyitwa umutima wange
  • TUYIZERE6 years ago
    wibagiwe byararangiye papa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND