RFL
Kigali

The Mane batangaje byinshi ku cyemezo cya Marina cyo kutazongera gukora amashusho, we ntiyemerewe kubivugaho-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/08/2018 10:01
4


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda twabagejejeho inkuru y'ibyo Marina yatangaje ko yahagaritse gukora amashusho y'indirimbo ze. Ibi byatumye twegera The Mane abarizwamo tubabaza uko bakiriye iki cyemezo cya Marina.



Mu buryo butunguye abayobozi ba The Mane umunyamakuru wa Inyarwanda yagiriye urugendo ku biro bya The Mane, asanga abahanzi bose babarizwa muri iyi nzu bari gukora indirimbo icyakora amenyeshwa ko Marina atemerewe kuvuga ku kibazo cy'ibyo yatangaje kuko hari ibyo bari bataremeza nka The Mane cyane ko nk'uko umuyobozi w'iyi nzu yabitangarije Inyarwanda.com ngo hari inama nyinshi bateganya gukora ari nazo bazafatiramo ibyemezo bizanaha uyu muhanzikazi kugira ibyo abwira itangazamakuru.

Umuyobozi wa The Mane, Bad Rama aganira na Inyarwanda.com yadutangarije ko ibyabaye byo atari ikibazo gikomeye cyane ahubwo ari icyemezo Marina yafashe bijyanye na gahunda ze za muzika mu minsi iri imbere. Uyu mugabo yakomeje avuga ko bataramenya igihe Marina azamara adakora amashusho y'indirimbo cyane ko biri mu byo bazagenda biga mu nama zinyuranye bagiye kugirana nka The Mane.

Muri iki kiganiro Bad Rama yabwiye Inyarwanda.com ko Marina yahisemo gutangaza ko atazongera gufata amashusho y'indirimbo mu rwego rwo kwirinda ko hazakekwa ibindi mu gihe abafana baba batakimubona mu mashusho y'indirimbo kandi ari umwe mu bahanzikazi bazwiho gukora cyane ashyira hanze amashusho umunsi ku wundi, bityo mu rwego rwo kwirinda ko hazakekwa ibindi ahitamo kubitangaza.

Image result for Marina inyarwanda.comMarina yarahiye kutazongera gukora amashusho y'indirimbo mu gihe kitazwi

The Mane yatangaje ko nyuma y'inama bagiye kugirana n'uyu muhanzikazi ari bwo bazatangaza byinshi ku kijyanye n'imwe mu mishinga uyu muhanzikazi yari yarakoze ariko yari itarajya hanze, bityo asanga arinabwo bazafata icyemezo cyo gutangaza igihe uyu muhanzikazi azongera gukorera amashusho y'indirimbo ze ariko kugeza ubu akaba yarafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse gufata amashusho y'indirimbo.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUYOBOZI WA THE MANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Benhosianne5 years ago
    Marina kbc ndagushyigikiye Reba ibindi wakora bitari umuziki
  • Benhosianne5 years ago
    Marina kbc ndagushyigikiye Reba ibindi wakora bitari umuziki
  • kalisa5 years ago
    Yavugishije ukuri ko atwite tubizi akareka kubeshya,kandi bye numva gutwita bitakabaye bimutera ikibazo,agiye kuba nka SIA noneho! Ahaaa nzaba ndora.
  • Ausianne5 years ago
    The mane ndabemera cyane umuziki mukomerezaho





Inyarwanda BACKGROUND