RFL
Kigali

The Mane bari gukoresha ikamyo y’ibyuma bya muzika bigendanwa i Kampala-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2018 12:30
5


Muri iyi minsi umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya The Mane kuri ubu ifite Safi Madiba, Queen Cha na Marina ari kubarizwa muri Uganda aha akaba yaragiye gukoresha ikamyo irimo ibyuma bya muzika cyane ko icyifuzo cyaba ari uko bajya bifashisha iyo modoka mu bitaramo bya hato na hato by’abahanzi bo muri iyi nzu ifasha abahanzi.



Mu kiganiro kigufi na Bad Rama umuyobozi wa The Mane uri muri Uganda yahamirije Inyarwanda.com aya makuru ndetse ahamya ko iyi kamyo izaba yabonetse mu gihe kingana n’ukwezi, akaba ari ikamyo izafasha abahanzi bo muri The Mane mu gihe bazaba bari mu bitaramo byabo bwite bitabaye ngombwa ko bakodesha ibyuma kugira ngo bakore igitaramo.

Usibye kuba iyi modoka yazafasha abahanzi bo muri The Mane ngo ni n'ikamyo izafasha abahanzi bose muri rusange cyane ko igihe izaba yamaze kuzura buri muhanzi uzaba afite igitaramo azaba yayitabaza bitabaye ngombwa ko ahendwa no kwimura ibyuma kandi wenda igitaramo agiye gukora kidasaba ibyuma byahuruza imbaga n'ubwo ngo iyi kamyo nayo izaba irimo ibyuma bya karahabutaka mu kudunda imiziki.

Usibye iyi kamyo ariko uyu muyobozi yatangarije Inyarwanda.com ko mu minsi mike abahanzi babarizwa muri The Mane bagiye gutangira gushyira hanze ibihangano bishya cyane ko nyuma yo gukora ibitaramo byo kumurika ku mugaragaro iyi nzu hari indirimbo nyinshi bakoze kandi yizeza abakunzi ba muzika y’u Rwanda ko byanze bikunze hamwe n’aba bahanzi bagomba gukora iyo bwabaga bagashimisha abakunzi ba muzika.

bad ramabad ramabad ramabad ramabad ramaImodoka y'ibyuma bya muzika The Mane iri gukoresha muri Uganda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Turayitegereje mwa biyemezi mwe
  • Guillain kayonga6 years ago
    namwe murihamagara
  • masurahinda6 years ago
    hahahhahahaha ariko namwe mwaratubonye kweli
  • Kwiyemera6 years ago
    Hhhhhh
  • 6 years ago
    Nari ngizengo nimodoka naho nibishushanyo, bizahera mubishushanyo





Inyarwanda BACKGROUND