Amakuru amaze iminsi acaracara hano hanze aravuga ko Teta Sandra yaba afunze ndetse banamumanuye muri Gereza , ariko bikaba bigaragara ko aya makuru arimo urujijo.
Tukimara kumenya aya makuru twegereye umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali SP Hitayezu Emmanuel atubwira ko iby'ifungwa ry’uyu mukobwa ntabyo azi ahubwo ko habaye hari amakuru dufite y'ibanze twayabaha. Kuri iyi ngingo, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko atari we wenyine ubimubajije.
Umunyamakuru yahise yegera umwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa ndetse unazwi mu nshuti ze za hafi utashatse ko amazina ye atangazwa maze agira ati ”Nibyo koko yarafunzwe nanjye mbimenye ntan’icyumweru kirashira icyakora ayo makuru narayamenye, yari muri Gereza naho icyaha akurikiranyweho sindakimenya gusa byo ikizwi ni uko bamumanuye.”
Abajijwe igihe uyu mukobwa yaba yarakatiwe iki gifungo iyo nshuti ya hafi ya Teta yavuze ko nta bintu byinshi azi ku gufungwa kwe kuko ngo byakozwe ntibimenyekane nawe akaba yarabimenye hirenze hafi ibyumweru bibiri byose afunze. Uku gufungwa kwa Teta Sandra kukaba kurimo urujijo kuko Polisi itangaza ko gufungwa kwe ntako izi nyamara amakuru ahari agera ku Inyarwanda.com akavuga ko afunze ndetse yamaze kumanurwa.
Umunyamakuru yifuje kuvugisha Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagorwa, CIP Sengabo Hillary ngo amubaze niba hari icyo azi ku ifungwa ry’uyu mukobwa bivugwa ko afungiye muri gereza nkuru, asanga telefone ye irafunze ntitwabasha kuvugana.
Teta Sandra ni umwe mu bakobwa hano mu Rwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, kuri iyi nshuro urebye kuri Instagram urasanga aherukaho tariki 23 Gashyantare 2017 naho numero ye ya telefone ikaba imaze iminsi idacamo.
Inyarwanda.com turakomeza kubakurikiranira iby’iyi nkuru ya Teta Sandra…
TANGA IGITECYEREZO