RFL
Kigali

Teta Diana yerekeje muri Amerika aho afite igitaramo mbere yo gutaramira mu Bubiligi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/11/2018 9:57
0


Teta Diana, umwe mu bahanzi babanyarwanda basigaye bakorera muzika yabo ku mugabane w'Uburayi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018 ni bwo yahagurutse ku mugabane w'Uburayi yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite igitaramo.



Ubwo yari ari ku kibuga cy'indege Teta Diana yabwiye Inyarwanda.com ko yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite igitaramo muri Chicago ku wa 24 Ugushyingo 2018. Uyu muhanzikazi yajyanye n'ikipe ye isanzwe imucurangira. Yabwiye Inyarwanda.com ko azava i Chicago yerekeza mu Bubiligi aho azataramira tariki 29 Ugushyingo 2019.

Teta Diana abajijwe byinshi ku makuru y'ibi bitaramo, yatangarije Inyarwanda.com azayatangaza mu minsi iri imbere cyane ko yari ari ku kibuga cy'indege. Tubibutse ko uyu muhanzikazi ari kuba ku mugabane w'Uburayi aho akunze gutangariza itangazamakuru ko ari gukora ku mushinga wa Album ye agomba kuzaza kumurikira mu Rwanda igihe izaba yarangiye. Ahamya ko iyi album izaba iriho indirimbo zikoranye ubuhanga kurenza uko yakoraga mbere akiri mu Rwanda.

Teta Diana

Teta ati " Chicago ndaje kubwanyu..."

Teta Diana ni umuhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo zinyuranye nka;Kata, Canga ikarita, Velo, Tanga agatego, ariko nanone akaba yaramamaye cyane mu ndirimbo 'Fata fata' yaririmbyemo inyikirizo yakunzwe cyane. Indirimbo aheruka gushyira hanze ni iyo yise 'Birangwa', ikaba ari indirimbo ifite aho ihuriye n'amateka ye dore ko yayituye umubyeyi we witabye Imana.

REBA HANO INDIRIMBO 'BIRANGWA' YA TETA DIANA

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND