RFL
Kigali

Teta Diana yemeza ko iyo aba atajijutse, aba yarahuriye n'uruva gusenya i Washington DC-UBUHAMYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:26/09/2014 16:19
12


Umuhanzikazi Teta Diana ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda baheruka kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gususurutsa ibirori bya Rwanda day byabereye i Atlanta muri Leta ya Georgia.Kugeza ubu uyu muhanzikazi akaba avuga ko mu bitaramo amaze kwitabira iki aricyo cyamushimishije.



Kimwe n’undi muntu wese ushobora kuba agize amahirwe yo kwerekeza ku nshuro ye ya mbere mu gihugu gikomeye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyateye imbere cyane, gihuriramo urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru, Teta avuga ko hari byinshi byamutangaje, biramutungura ku buryo afite byinshi yavuga kuri uru rugendo yakoze ari nabyo bikubiye mu buhamya bwe yaduhaye mu kiganiro n’inyarwanda.com cyagarukaga kuri uru rugendo rwe hamwe n'irushanwa rya Primus Guma Guma IV yasoje ari ku mwanya wa 1o.

Diana

Teta Diana ubwo yerekezaga i Atlanta

Teta yahagurutse i Kigali ari kumwe n’ikipe nini y’abanyarwanda barimo n’abahanzi bagenzi be bose bari bagiye mu gikorwa kimwe ku buryo mu guhaguruka nta kibazo yagize kuko yari kumwe n’abantu benshi baziranye gusa ikibazo muri uru rugendo ngo cyaje kuvuga ubwo bageraga mu Bubiligi maze bikaba ngombwa ko atandukana n’abagenzi be bo bahise bafata indege yerekeza New York.

Teta ati “ Agashya nakubwira ni uko mukugenda  nagiye, twageze Bruxelles twese nka team, gusa biba ngombwa ko dutandukanira aho bitewe n’uburyo tickets bazikatishije!Umuntu nari nzi mu ndege ya United yatuvanye mu Bubiligi yari Sophie kandi indege twagiyemo yo yagombaga guca Washington DC, ikabona gukomeza Atlanta. Indege yatujyanye yaje kugira akabazo tekinike bituma tugera DC dukerereweho hafi iminota 45 indege iranadusiga yagombaga guhita itwerekeza Atlanta.”

Teta

Teta Diana muri Rwanda day

Aha niho uyu muhanzikazi avuga ko aba yaratakaye kuko bitari byoroshye gusa ngo yirwanyeho abasha gusobanukirwa buri kimwe, ubuzima burakomeza. Ati “ Ku bw’amahirwe indege imaze kudusiga baduhaye hotel kandi nziza kuko amakosa yari ayabo, gusa birumvikana ko yari procedure ndende, ku buryo nahavuye airport yaho nayikamiritse kandi ni nini sana! Gusa hariya iyo uzi gusoma fresh(neza), uzi na ka Do you do(Icyongereza)gakeya ntiwayoba byose biba bigaragara, icyangoye ni ukumenyesha ko turaye Washington kuko kurara ntibyari biri muri gahunda kandi telephone yanjye byari ibibazo. Gusa ubu niyo wanjugunya hehe nakwicyura! “

Uyu muhanzikazi avuga ko mu gitondo aribwo bazindutse berekeza I Atlanta, aho yagiriye ibihe byiza kurusha ahandi hose avuga yaba yarataramiye ngo kuko ari ubwa mbere yabashije kuririmbira abantu bakanyurwa bakabimugaragariza.

Teta waririmbye ari uwa Kane nyuma ya Alpha Rwirangira, Emmy na Jules Sentore avuga ko ikintu kindi cyamutunguye ari uburyo Mc yamuhamagaye agasanga izina rye rirazwi ndetse ririshimiwe kurusha uko yabitekerezaga dore ko ngo yakekagaga ko atazwi n’uwo muryango nyarwanda uba muri Amerika.

Teta Diana

Teta Diana ngo yatunguwe n'uburyo yakiriwe ku rubyiniro

Teta ati “ Si ukwirarira nabaye nkitangira kuririmba abantu barishima cyane, ngeze kuri Canga ikarita burira stage barabyina birandenga, abandi hasi bakankora mu ntoki, kwanza ubanza kuva natangira music ni ubwa mbere abantu bishimye bakabingaragariza kuriya!”

Avuga ku isomo yakuye muri iki gitaramo, Teta yagize ati “ Icyo nakuyemo ni iki rero, ndashoboye, kandi abantu baranyikundira tu. Icyo nsabwa ni ugukora cyane nkigirira ikizere, ahasigaye ibindi Allah azajya abirangiza.”

Teta Diana

Teta Diana na Emmy i Atlanta

Uyu muhanzi avuga ko iki gitaramo cyamuteye imbaraga zikomeye zo gukomeza gushyira umuhate mu byo akora ndetse ngo yanagize amahirwe yo guhura n’abantu batandukanye bamuha inama zikomeye mu buzima. Mu bo yishimiye guhura nabo harimo abahanzi bagenzi be b’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo The Ben, Meddy na K8 bafitanye by’umwihariko umushinga wa vuba w’indirimbo nk’uko yabidutangarije.

Mu kiganiro kirambuye kigaruka ku ntambwe yabashije gutera muri uyu mwaka, twanagarutse ku bijyanye n’uburyo yakiriye irushanwa rya Guma Guma naryo yitabiriye ku nshuro ye ya mbere muri uyu mwaka, Aho Teta avuga ko hari byinshi iri rushanwa ryamufashije atari gupfa kugeraho mu gihe gito by’umwihariko akaba yanagize icyo avuga ku mwanya yabonye muri iri rushanwa.

Teta

Teta Diana

Ati “ Guma Guma sinkubeshye hari aho insize, mpamya ko byari kuzantwara imbaraga nyinshi kugirango mpagere, yanyegereje abafana. Bishobora bake gukora tournee, uretse no kwegera abafana, yanyongereye abafana kuko duca mu maso y’imbaga y’abantu, ndahamya ko umubare w’imbaga y’abanzi ubu kandi bamfana wiyongereye.”

Akomeza agira ati “ Umwanya nabonye narawakiriye, Platform ya Guma Guma, ijanisha rinini rireberwa ku bafana. Nk’umuntu umaze umwaka umwe gusa mu muziki n’aho ndakaze, hari icyo abantu bambonyemo kuko sinakwirengagiza bagenzi banjye batabashije kugira ariya mahirwe! Nta mwana uvuka agenda ahubwo arabanza agakambakamba, iyi ni intambwe rero ikomeye nteye ahasigaye ni uguharanira ko ubutaha ngiriwe ikizere naza noneho mu bambere ibyari ugukambakamba bikavamo kugenda kuko ijwi n’ubushake byo birahari, nkagira amahirwe cyane rero kuko Imana iba iri kumwe nanjye.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Canga ikarita' ya Teta Diana

Reba amashusho y'indirimbo Kata


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kana9 years ago
    knowless nahame hamwe umwana amukorane uyu mwana ararusha benshi pe komerezaho
  • 9 years ago
    Uyu mwana ibye arabizi
  • vava9 years ago
    icyamurusha c nikic gucanga ikarita nogushishura bitarimo ubwe ntakuntu utarigucanganyukirwa wuriye indege bwambere kdi ujyakure .
  • Frank9 years ago
    Teta uri uwa mbere ijwi ryiza, ubwiza mbese Imana yaraguhaye na knowless arabizi ko atagukurikira
  • Ben9 years ago
    Teta oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
  • Roger9 years ago
    Teta ndagukunda ntiwabyumva komerezaho tukuri inyuma
  • Emile 9 years ago
    Nanjye ndakwikundira rata Teta
  • Tony9 years ago
    Umva she is the best kabisa mujye mureba ni buryo asubiza ..mbese amagambo yuzuye ubwenge,Teta keep it up!! turagushyigikiye!!
  • siboman vermer9 years ago
    knowless aba ba lezy ntiwumve ibyobavuga biguce intege nagahararo hazaza nudi teta nawe bamutere utwasi wowe butara komeza twizamukire reka abavuga bavuge niba bonako bibeshye bazatugaru cyira.
  • 9 years ago
    Courage Teta With God
  • deo sebatoni9 years ago
    Kugaruka kwawe ni inkunga ikomeye TETA DiANA nugaruka uzaririmbana na nick minaj. Mukore remix ya anaconda hahaaha
  • Kaizer9 years ago
    Teta baruca intege nibabura kandi ntawubura abakunzi.inama nakugira koracyane ushyizeho umwete kandi wiragize imana cyane izagushoboza byose courage kandi.ntuziyemere bizakubuza abakunzi.





Inyarwanda BACKGROUND