RFL
Kigali

TANZANIA: Umuturage yatewe ishyari ry'imodoka nziza bahaye Miss Rwanda agereranyije n'iyo bahaye Miss Tanzania -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:13/09/2018 12:33
0


Bavandimwe, abategura Miss TZ mwirebe mwongere mwirebe. Imodoka ya miss y'igihugu irarutwa n'iya miss w'akarere bavandi. Reka mbereke rero iyo modoka yumukara ya Suzuki nshya ni iya miss Rwanda. Iyo isa n'umweru ya IST ni iya Miss Morogoro. Iyo suzuki bujujeho indabo yashaje nk'imodoka zihinga niyo ya miss Tanzania.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram umwe mu baturage ba Tanzania yibasiye abategura irushanwa ryo gushakisha Nyampinga wa Tanzania abagaya kuba barahaye Nyampinga wabo uheruka imodoka mbi ishaje nyamara hino ashyiraho imodoka ya Suzuki iherutse guhabwa Nyampinga w'u Rwanda Miss Iradukunda Liliane, aha akaba yasabaga abategura iri rushanwa muri Tanzania kugerageza kwisubiraho bagakora ibintu byiza.

Mu magambo ye yagize ati" Bavandimwe, abategura Miss TZ mwirebe mwongere mwirebe. Imodoka ya miss y'igihugu irarutwa n'iya miss w'akarere bavandi. Reka mbereke rero iyo modoka yumukara ya Suzuki nshya ni iya miss Rwanda. Iyo isa n'umweru ya IST ni iya Miss Morogoro. Iyo suzuki bujujeho indabo yashaje nk'imodoka zihinga niyo ya miss Tanzania".

Miss RwandaUyu munyatanzaniya yibasiye abategura Miss Tanzania abahora guhemba imodoka ishaje

Twibukiranye ko Miss Rwanda Iradukunda Liliane uyu mwaka yegukanye imodoka yo mu bwoko bwa ‘Suzuki Baleno’  ifite agaciro ka miliyoni 18 ikarusha agaciro ka miliyoni 3 ‘Suzuki Swift’ yari imaze imyaka mike ihabwa ba Nyampinga b'u Rwanda dore ko iyi yo isanzwe igura miliyoni 15. ariko kandi twibukiranye ko mu minsi ishize muri Tanzania aribwo batoye Nyampinga wabo maze batora inkumi yitwa Queen Elizabeth w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu mujyi wa Dar es Salaam mu bihembo yahawe hakaba harimo n'imodoka ariko itari gushimwa muri Tanzania bagereranyije n'iyo mu Rwanda.

Miss Rwanda 2018Iyi niyo modoka yo mu bwoko bwa Suzuki Nyampinga w'u Rwanda yegukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND