RFL
Kigali

Siperansiya wamamaye muri Seburikoko azagaragara mu mashusho y'indirimbo 'Nturi Njye' Ama G The Black afatanyije na Neema Rehema -AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/11/2018 14:00
0


Mu minsi ishize nibwo Ama G The Black yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Nturi Njye' yakoranye na Neema Rehema, nyuma y'igihe gito ashyize hanze iyi ndirimbo Ama G The Black yatangiye gufata amashusho yayo. Kimwe mubyamaze kumenyekana ni uko mu bazagaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo harimo umubyeyi wamamaye nka Siperansiya muri Seburikoko.



Ama G The Black wanditse izina mu mitima ya benshi mu bakunda injyana ya Rap kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nturi Njye' yumvikanamo amagambo menshi agira inama abantu kureka gushaka guhatira abandi ibyo bakora rimwe na rimwe batanabishaka. Ama G The Black yatangarije Inyarwanda.com ko hari byinshi yarebyeho mbere y'uko atangira kwandika iyi ndirimbo ye nshya. Yagize ati:

Ntakubeshye narebye ibintu byinshi njya kwandika iyi ndirimbo gusa akenshi bimwe mu byatumye niyemeza kuyandika ni uko nari maze kwitegereza hanze aha ngasanga abantu muri iki gihe bashaka ko ukora ibyo bashaka kurusha wowe ibyo ushaka cyane ko ari nawe uzi icyo bizakumarira. Yewe kenshi ugasanga hari n'ababiguhatira. Mbega nyuma yo kwitegereza ibi byose ni bwo nanditse iyi ndirimbo namaze gushyira hanze.

Mu ifatwa ry'amashusho ryabaye kuri uyu wa wa Mbere tariki 5 Ugushyingo 2018 hagaragaye bamwe mubazaba bari muri iyi ndirimbo harimo na Siperansiya umubyeyi wamamaye cyane muri filime ya Seburikoko. amashusho y'iyo ndirimbo akaba yatangiye gufatwa na AB Godwin umusore uri kuzamuka neza mu gufata no gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi. Mu kiganiro na Ama G The Black nyuma y'ifatwa ry'aya mashusho, yatangarije Inyarwanda.com ko amashusho y'iyi ndirimbo ajya hanze vuba aha cyane dore ko ubu agiye gutunganywa.

Ama G The Black

Ama G The Black

Ama G The Black

Ama G The Black mu ifatwa ry'aya mashusho

Ama G The Black

Superansiya azaba ari mu mashusho y'iyi ndirimbo ya Ama G The Black

UMVA HANO IYI NDIRIMBO' NTURI NJYE ' YA AMAG THE BLACK






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND