RFL
Kigali

Snoop Dogg na Dr Dre bazayobora ibirori byo guha ikaze 2Pac muri Rock & Roll Hall of Fame

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:28/03/2017 13:05
1


Mu gihe muri uyu mwaka ari bwo Jay Z yitegura kuba umuraperi wa mbere uzinjira mu mateka y’abanditsi bakomeye ku isi Songwriting Hall of Fame, ku rundi ruhande nyakwigendera 2 Pac nawe ibikorwa yasize akoze muri muzika bikomeje kumuhesha ikuzo aho ubu agiye gushyirwa mu bihangange bya ‘Rock & Roll Hall of Fame’.



Rock & Roll Hall of Fame and Museum ni inzu ndangamurage ibikwamo amateka n’ibindi bihe bikomeye byaranze abanyamuziki mu njyana by’umwihariko ya Rock, ndetse n’ibindi byamamare bikomeye mu ngeri zitandukanye harimo abanyamuziki, abacuranzi, abakora indirimbo n’abandi by’umwihariko bafite aho bahuriye no kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki wa Rock.

Tariki 07 Mata 2017 mu muhango uzabera ahitwa Barclay Center i Brooklyn mu mujyi wa New York ni bwo hazaba ibirori byo guha ikaze uyu muraperi ufatwa nk’inkingi ya mwamba y’injyana ya Hip Hop/Rap mu gice cy’Amerika y’Uburengerazuba (West Coast).

tupac-snoop-sugeTupac, Suga Knight na Snoop Dogg bahoze bakorana bya hafi

Nkuko ikinyamakuru Rolling Stone cyabitangaje ngo abaraperi Snoop Dogg na Dr Dre nibo bazayobora ibi birori hamwe n’abandi baraperi bakaze b’i Los Angeles. TMZ nayo yatangaje ko mu rwego rwo guha icyubahiro TuPac bazaririmba indirimbo ye ‘California Love’.

Snoop Dogg na 2Pac bahoze ari inshuti ndetse mbere gato y’uko 2Pac apfa mu 1996 bombi bari barasinye mu nzu ya muzika(label) ya Death Row ya Suge Knight. Snoop Dogg na Dr Dre banasubiyemo indirimbo ‘2 of Amerikaz Most Wanted’ yo kuri album ya kane ya 2Pac yise All Eyez On Me.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • makaveli7 years ago
    yeeeeee cyokoz dore uyu niwe unyereka ishusho yo kubaho ndetse nokubana nabandi mumahoro....!!! ndkwemera Cyane 2 PAC amaru shakur





Inyarwanda BACKGROUND