RFL
Kigali

"Sinaretse umuziki ngo njye gukanika firigo kuko narabikoraga na mbere"-AMA G avuga kuri kompanyi ye nshya ikanika firigo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/10/2018 15:21
0


Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga hari gutambuka amashusho yamamaza ibikorwa bya kompanyi yiswe Ama G The Black Company Ltd ikanika amafirigo n'ibindi binyuranye. Iyi kompanyi yitiriwe Ama G, ukuntu iri kwamamazwa byatumye dushaka kumenya niba ari iye koko maze tuganira n'uyu muhanzi.



Twatangiye tumubaza niba koko iyi kompanyi ivugwa muri iri tangazo ryamamaza yamwitiriwe ari iye, adutangariza ko ari iye rwose. Twongeye kumubaza niba yaba yerekeje mu gukora amafirigo akareka umuziki, ahita abihakana avuga ko n'ubusanzwe yakoraga aka kazi kandi akanaririmba ahubwo ahamya ko icyabayeho ari uko ubu yaretse kubikora nkawe gusa ahubwo akaba kuri ubu yarakoze kompanyi. Yagize ati:

Na mbere ariko narabikoraga kandi nkanaririmba ahubwo ubu icyabaye ni uko nakoze kompanyi irimo n'abandi bakozi ku buryo ubu nahinduye imikorere kugira ngo noze serivise. Gusa ntibivuze ko ndetse umuziki kuko na mbere nawukoraga nabyo mbikora nk'uko nabibabwiye haruguru ahubwo ubu ni bwo ndi buwukore neza kuko aka kazi nako mba nagashyize ku murongo kandi nako kari mu kazi gafite byinshi kavuze ku buzima bwanjye.

Iyi kompanyi Ama G The Black ari kwamamaza yitwa Ama G The Black Company Ltd ikaba ikora ibijyanye no gukanika; Firigo n'ibindi bikoresho binyuranye ikanika ari nabyo uyu muhanzi yamye akora na mbere y'uko atangiza iyi kampanyi akaba yari asanzwe abivanga n'akazi ko gukora muzika. Yadutangarije ko bitari butume areka gukora muzika. Yijeje abakunzi ba muzika ko mu minsi iri imbere hari ibikorwa byinshi abahishiye.

Ama G The Black

Ama G The Black

Ama G The Black ni umwe mu bahanga mu gukanika amafirigo

REBA HANO UBURYO UYU MUHANZI ARI KWAMAMAZA KOMPANYI YE NSHYA IKANIKA AMAFIRIGO

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND