Israel Mbonyi, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umwe mu bakunzwe muri iki gihe, kubera indirimbo ze zinyuranye yemeza ko aramutse afite umukobwa bakundana atagira isoni zo kumutangaza.
Abahanzi cyangwa ibyamamare mu Rwanda ntibakunda guhishura aho bahagaze mu rukundo . Iyo babajijwe kuri iyi ngingo, abenshi bakubwira ko ari ikibazo batapfa gusubiza cyangwa bakirengagiza nkana kugisubiza.
Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, abajijwe niba kuba amaze kwamamara bitarabaye intandaro yo gukundwa cyane n’abakobwa ndetse abenshi bamusaba kubabera inshuti, Israel Mbonyi yagize ati “ Oya ntacyo byahinduye kuko nubusanzwe nari umuntu ukunda gusabana cyane, uri friendly , urebye ntacyahindutse.” Ku birebana niba yaba afite umukobwa bakundana , nacyo yagisubije muri aya magambo. Ati “ Oya ntawe mfite , ndacyategereje icyo Imana izambwira kuri ibyo bintu. Ntawe mfite ariko mufite sinamuhisha kuko sinaba mukunda , sinagira isoni zo kumuvuga kandi ikindi ntacyaha kirimo gukunda umuntu, icyiza ni uko muba mufite gahunda nzima, rero njyewe mukunda sinabihisha gusa kugeza ubu ntawe.”
Ku cyumweru tariki 30 Kanama 2015 kuri Serena Hotel guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba(17H00) nibwo uyu muhanzi azamurika album ye ‘Number One’ mu gitaramo yise’Yesu uri number One’. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi bitanu(5000 RFW) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro(10.000 RFW). Uretse we akazafatanya n’abahanzi Simon Kabera, Liliane Kabaganza hamwe na Korali True Promises.
Mbonyi utaterwa isoni no gutangaza umukunzi we
Mu gitaramo cye arifuza kuzabona abantu bakira imitima abandi bakizwa bagahinduka
Abakunze indirimbo ze, bazafatanya na Mbonyi guhimbaza Imana baziririmba imbonankubone
Nubwo amaze imyaka igera kuri 4 akora ubuhanzi ndetse akaba afite indirimbo zikunzwe, Israel Mbonyi ntandirimbo arakorera amashusho. Abajijwe igihe abantu bategereza indirimbo ze z’amashusho, Mbonyi yagize ati “ Nyuma y’igitaramo hari gahunda yo gutangira gufata amashusho, nicyo tuzakurikizaho.” . Si buri muntu ukunda indirimbo za Israel Mbonyi wabona amafaranga yo kwinjira muri Serena Hotel mu gitaramo cyo ku cyumweru. Ku bigendanye n’icyo ateganyiriza abatazabasha kuza muri Serena kubera ubushobozi buke, Mbonyi yagize ati “ Nabyo turabiteganya hamwe nabo dufatanya. Ndabyifuza mu gihe ngifite hano, ndifuza kuzakora ikindi gitaramo ariko sinahita mbyizeza abantu aka kanya.”
Mbonyi yakomeje atangaza ko kugeza ubu imyiteguro y’igitaramo igenda neza . Mbonyi kandi yizeza abazitabira igitaramo cye ko bazaririmbira Imana bakegerana nayo mu gihe kirenga isaha irengaho gato azakoresha aririmba indirimbo ze. Ati “ Tuzaririmbira Imana tunezerwe kandi nifuza kuzabona abantu bakira Imitima, ndifuza kubona abantu bahinduka , abadakijijwe bahinduka ndifuza kubona umunezero hariya hantu. Ziriya ndirimbo niba zarabafashije koko , ndifuza kubona bazumva Live , tuziririmbana imbonankubone .”
Ababyeyi ba Mbonyi Israel
Mbonyi asuhuzanya nababyeyi be ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye mu Buhinde
Aganira nabanyamakuru
Ku itariki 10 Nyakanga 2015 nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari amaze imyaka 4 akurikira amasomo y’icyiciro cya 2 cya kaminuza . Umwaka utaha uyu musore akaba ateganya gusubira mu Buhinde gukomerezayo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) mu masomo y’ibigendanye na Farumasi(Pharmacy) yanize mu cyiciro cya 2 cya kaminuza.
Mbonyicyambu Israel uzwi nka Mbonyi yamenyakanye mu ndirimbo zinyuranye harimo’Nzi ibyo nibwira’, Uri number one’,’Ku musaraba’,’Ku migezi’, n’izindi.
TANGA IGITECYEREZO