RFL
Kigali

Sinagira isoni zo gutangaza umukobwa twaba dukundana - Israel Mbonyi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/08/2015 16:41
19


Israel Mbonyi, umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, akaba n’umwe mu bakunzwe muri iki gihe, kubera indirimbo ze zinyuranye yemeza ko aramutse afite umukobwa bakundana atagira isoni zo kumutangaza.



Abahanzi cyangwa ibyamamare mu Rwanda ntibakunda guhishura aho bahagaze mu rukundo . Iyo babajijwe kuri iyi ngingo, abenshi bakubwira ko ari ikibazo batapfa gusubiza cyangwa bakirengagiza nkana kugisubiza.  

Mu kiganiro yagiranye na inyarwanda.com, abajijwe niba kuba amaze kwamamara bitarabaye intandaro yo gukundwa cyane n’abakobwa ndetse abenshi bamusaba kubabera inshuti, Israel Mbonyi yagize ati “ Oya ntacyo byahinduye kuko nubusanzwe nari umuntu ukunda gusabana cyane, uri friendly , urebye ntacyahindutse.” Ku birebana niba yaba afite umukobwa bakundana , nacyo yagisubije muri aya magambo. Ati “ Oya ntawe mfite , ndacyategereje icyo Imana izambwira kuri ibyo bintu. Ntawe mfite ariko mufite sinamuhisha kuko sinaba mukunda , sinagira isoni zo kumuvuga kandi ikindi ntacyaha kirimo gukunda umuntu, icyiza ni uko muba mufite gahunda nzima, rero njyewe mukunda sinabihisha gusa kugeza ubu ntawe.”

Ku cyumweru tariki 30 Kanama 2015 kuri Serena Hotel guhera i saa kumi n’imwe z’umugoroba(17H00) nibwo uyu muhanzi azamurika album ye ‘Number One’ mu gitaramo yise’Yesu uri number One’. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi bitanu(5000 RFW) n’ibihumbi icumi mu myanya y’icyubahiro(10.000 RFW). Uretse we akazafatanya n’abahanzi Simon Kabera, Liliane Kabaganza hamwe na Korali True Promises.

Israel Mbonyi

Mbonyi utaterwa isoni no gutangaza umukunzi we

Mu gitaramo cye arifuza kuzabona abantu bakira imitima abandi bakizwa bagahinduka


Abakunze indirimbo ze, bazafatanya na Mbonyi guhimbaza Imana baziririmba imbonankubone

Nubwo amaze imyaka igera kuri 4 akora ubuhanzi ndetse akaba afite indirimbo zikunzwe, Israel Mbonyi ntandirimbo arakorera amashusho. Abajijwe igihe abantu bategereza indirimbo ze z’amashusho, Mbonyi yagize ati “ Nyuma y’igitaramo hari gahunda yo gutangira gufata amashusho, nicyo tuzakurikizaho.” . Si buri muntu ukunda indirimbo za Israel Mbonyi wabona amafaranga yo kwinjira muri Serena Hotel mu gitaramo cyo  ku cyumweru. Ku bigendanye n’icyo ateganyiriza abatazabasha kuza muri Serena kubera ubushobozi buke, Mbonyi yagize ati “ Nabyo turabiteganya hamwe  nabo dufatanya. Ndabyifuza mu gihe ngifite hano, ndifuza  kuzakora ikindi gitaramo ariko sinahita mbyizeza abantu aka kanya.”

Mbonyi yakomeje atangaza ko kugeza ubu imyiteguro y’igitaramo igenda neza . Mbonyi kandi yizeza abazitabira igitaramo cye ko bazaririmbira Imana bakegerana nayo mu gihe kirenga isaha irengaho gato azakoresha aririmba indirimbo ze.  Ati “ Tuzaririmbira Imana tunezerwe kandi nifuza kuzabona abantu bakira Imitima, ndifuza kubona abantu bahinduka , abadakijijwe bahinduka ndifuza kubona umunezero hariya hantu. Ziriya ndirimbo niba zarabafashije  koko , ndifuza kubona bazumva Live , tuziririmbana imbonankubone .”


Ababyeyi ba Mbonyi Israel

Mbonyi

Mbonyi asuhuzanya nababyeyi be ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye mu Buhinde

Israel Mbonyi

Aganira nabanyamakuru

Ku itariki 10 Nyakanga 2015 nibwo umuhanzi Israel Mbonyi yagarutse mu Rwanda avuye mu gihugu cy’Ubuhinde aho yari amaze imyaka 4 akurikira amasomo y’icyiciro cya 2 cya kaminuza . Umwaka utaha uyu musore akaba ateganya gusubira mu Buhinde gukomerezayo icyiciro cya gatatu cya Kaminuza(Masters) mu masomo y’ibigendanye na Farumasi(Pharmacy) yanize mu cyiciro cya 2 cya kaminuza.

Mbonyicyambu Israel  uzwi nka Mbonyi yamenyakanye mu ndirimbo zinyuranye harimo’Nzi ibyo nibwira’, Uri number one’,’Ku musaraba’,’Ku migezi’, n’izindi.

Kanda hano wumve indirimbo'Nzi iby nibwira' ya Mbonyi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cycy 8 years ago
    Israel congz....we lv u n ur songs are the best...keep going!!Let The Lord guide u in every way!! Jah Bless!!
  • papa8 years ago
    uyu musore afite compostion na melody byakataraboneka turagukunda mwana
  • bajou8 years ago
    Ibi nibyo byitwa gutoranywa ugasigwa amavuta kweliii much lov to u Israël nukuli uyu mwana Azi Yesu mureke abatubeshya peeeh iyo mubonye amarira aragwa peeh kubera kumukunda...stay blessed Mbonyii
  • chris tucker8 years ago
    Turagukunda
  • 8 years ago
    Ngo NTa muukunnzi agiraa. ABA star. Weeee ukoze icyaha. Cyokubeshya wihane pee kuko uramufite ....mbabajwe. Nuwo mwali. Wihakanye Bose babbyumva so sorry for her
  • cvzz8 years ago
    Yesu were uziko afite umuchr ....mbega ABA Star nta Dini bagira koko.....urabeshye yesu akubabarire ....uzihane ufite chr mubuhinde wasizeee ntawutamuziiii
  • ttt8 years ago
    ark abantu wee ubu mbonyi aramamaye atangiye kwirengagiza abo barikumwe Mbonyi (a.k.a Eric Niko aha India tumwita kuko niho aje mu Rwanda yigaga) afite umukobwa bakundana bamaranye nigihe bakunda nogutaha yamuherekeje kuri airport muri birthday zabo zabaga ari amagombo yurukundo gusa ndumva antangaje pe! isi nimbi kweli
  • just 8 years ago
    Ukwari ukwameze icyarimo akora wewe ntabwo ubishinzwe kuvuga ayo magambo yo kubeshya nishyari rikuzuye nisatani ikurimo, ahubwo yirukane ,ariko ntibya mucya intege, ndavuga mbonyi na yesu bamwise umwami wa badayimoni kandi uzumenyako iyo usebya Umuntu nawe, hara bandi barimo bagusebya, ikindi uzasebye, abandi, ariko uzatinye Umuntu wasizwe ni mana, imana yaramuha gurukije, ubu kugirango akore umurimo wa data yewe njye mbonyi simuzi, pe nta nubwo nda na mubona ariko ikimbabaje nugusebya umukozi w'imana, wewe ivuga ngo mwabana mubuhinde, nabandi baba na ,bo kobatabivuga iyo nandiko wanditse yo gutuka umukozi w'imana kutayanditse mbere ataraza imana ikubabarire, mbonyi nda musabira umugisha ku mana concert ye igende neza amen
  • danny8 years ago
    Arko twabaye dute koko?
  • pacy8 years ago
    Ubwo aba bavuvango yihakanye uwo bakundanaga wasanga arabirirwa bamushakaho ubushuti akabakatira yababwiyeko ategereje icyo imana izabivugahodi erega umukozi wimana sugupfa gufatafata komerezaho mwana imana ikomeze igusige wagure imbago zawe.
  • NANA PEACE8 years ago
    nonese nyine ko utamuzi urashimangira ibyo utazi kubera iki
  • diane8 years ago
    Wowe uvuga ngo baramusebya kandy ukaba utamuzi uraburana iki?afite umukunzi hano mubuhinde twese tuzi keretse niba yaragiye gutaha bagatandukana.thx
  • munana teta victoire8 years ago
    Mana yanjye mbonyi Imana iguhe umugisha cyane kuko wahumurije abanya rwanda batari bake pee!!!
  • delila8 years ago
    Mbegaaaaaaa abastar muratangaje...! umuchr arazwiii nininshuti yanjye simutangaza...ariko ndumiwe pe! uwo yasize mubuhinde cyakora nawe yarumiwe akimara gutangaza ibibintu.....ahubwo wihane
  • kagame abdoulkalim8 years ago
    Mbonyi niwe kandi turamwemera indirimbo ze zirubaka Uwiteka abane nawe ndetse na mwebwe
  • kagame8 years ago
    mbonyi komereza aho imana izagufashe niko abantu babaye gusa imana irabizi murakoze
  • yes8 years ago
    Haa ntimumucire urubanzantimuzi ibyo bavuganye byword muvugako bakunda nibwirako urukundo rurangira so mureke kumara amabuye yanyu ngo muravuga mbonyi
  • Nyabyiza8 years ago
    Nimurekekubeshera umukozi w 'imana ,Satani arabongoreye nonentasonamwe murandiste ,God forgive you because you don't know what you writing,Mbonyi keep your gift kandi Imana izogufashe.We love u
  • 7 years ago
    Ntakuntu nanje mwonsunika nkamera nkanyu ndavyiza.





Inyarwanda BACKGROUND