RFL
Kigali

Silent Disco i Bujumbura, igipimo cyiza cy’uko umuziki w’u Rwanda uhagaze mu gihugu cy’u Burundi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/02/2018 11:11
1


Mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza mu gihugu cy’Uburundi habereye ibitaramo bibiri bya Silent Disco, ibi byari bishya muri iki gihugu aho abantu bambara ecouteurs bakabyina umuziki bumviramo nyamara nta mizindaro igera hanze. Aha aba Djs batandatu beza mu gihugu cy’uburundi ndetse na Dj Spinny umunyarwanda ukorera muri Uganda nibo bacurangi



Igitaramo cya mbere cya Silent Disco i Bujumbura cyabereye  Zion Beach ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 mu gihe icya kabiri cyabereye ahitwa Pacha, aha hose ubwitabire bwari hejuru cyane ko ama Ecouteurs yabaga yateguwe yashiraga bityo kugurisha amatike bigahagarara kandi ubona ko abantu bakinyotewe no kwinjira muri ibi bitaramo.aha umunyamakuru wa Inyarwanda witabiriye kimwe muri byo ikingenzi yifuzaga kumenya byari ukureba uko muzika y’u Rwanda ihagaze muri iki gihugu cy’igituranyi cy’Uburundi.Silent DiscoBujumbura bakunze ibi bitaramoSilent DiscoIgitaramo cya kabiri i Burundi cyabereye kuri piscine

Aha twongere twibukiranye ko hagombaga gucuranga aba Djs batandatu beza mu Burundi cyangwa bemerwa, aba rero akenshi indirimbo bahurizaho bacuranga usanga arinazo zigezweho mu tubyiniro nubundi baba basanzwe bakorera. Arinacyo gipimo nyacyo cyaho muzika y’u Rwanda ihagaze mu gucurangwa ndetse no gukundwa mu Burundi.

 Iki gitaramo Inyarwanda.com yari yitabiriye bacurangaga indirimbo zinyuranye ziganjemo izo muri Nigeria, Uganda, Tanzania gake kimwe na Amerika zitari nyinshi yewe indundi nazo zari nke cyane ndetse na zimwe mu ndirimbo zo mu Rwanda z’abahanzi nyarwanda. Ikipe yari kumwe na Inyarwanda.com muri bike yaboneye aho ni uko uhita wumva ko Bujumbura bakina indirimbo zitari nyinshi zo mu Rwanda cyane ko hacurangwaga izabahanzi batarenze batanu.

Tugarutse muri iki gitaramo usanga indirimbo ziharawe muri iki gihugu ari Thank you ya Tom Close na The Ben, Everything ya Uncle Austin na Meddy, Ikinya ya Bruce Melody iyi ikaba ari n’indirimbo buri wese wari uhari yahamya ko ariyo y’abanyarwanda ikunzwe cyane i Bujumbura,hari kandi  Zahabu na Indoro za Charly na Nina, Got it ya Safi Madiba  ndetse na Binkolera ya Sheebah na The Ben izi zikaba indirimbo bacuranze byibuza buri mu Dj akaba yacuranze izi ndirimbo inshuro eshatu kandi ubona abantu batarazihaga bazibyina banazishimiye bikomeye.Silent DiscoSilent DiscoUbwitabire bwari hejuru muri ibi bitaramo byacuranzemo aba Djs bakomeye nka;Dj Israel, Dj Philbyte, Dj Santana, Dj Patman, Dj Vampire bakomeye i Burundi na Dj Spinny 

Ibi bisobanuye ko muzika y’u Rwanda muri iki gihe imaze hari aho iri kugana cyane ko iri kurenga imipaka ahubwo igisigaye bikaba gukora cyane ku bahanzi bose ku buryo usanga umuziki w’Uburundi warigaruriwe n’uwu Rwanda kandi urebye uko byari byifashe muri ibi bitaramo nta kitashoboka igihe abahanzi kimwe nabamamaza ibihangano byabo bashyira hamwe bagaharanira kubaka ndetse no gutera indi ntambwe itari ukugarukira mu Rwanda gusa.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MURI IKI GITARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • El Akem6 years ago
    namw muraheba mukarenza kabisa! ngo mukeneye kwigarurira music y'uburundi? wapi kweli mwaramaze gucegwa kuko ubu burundi baraciye ubwenge nta kwishinga ivyo mumahanga mbere na mbere BUJA MUSIC murabaza nta ni radio ikivuza indirimbo nyarwanda. gusa ndabasetse!





Inyarwanda BACKGROUND