RFL
Kigali

Shaddyboo yatunguwe no kumva ko amashusho ye yashyizwe ku mbuga zisanzwe zijyaho filime z’urukozasoni “ Pornography ”

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/06/2018 11:53
6


Muri iyi minsi mu Rwanda heze umuco mubi wadutse mu rubyiruko wo kwifotoza bambaye ubusa cyangwa bakifata amashusho bambaye imyambaro itajyanye n’umwari w’umunyarwandakazi, icyakora magingo aya usibye kuba aya mashusho yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga yamaze no kugezwa ku mbuga zisanzwe zibaho filime z’urukozasoni.



Bamwe mu rubyiruko bifata amashusho cyangwa amafoto bambaye uburyo budakwiriye umunyarwandakazi bagambiriye gukurura ababakurikira cyangwa umubare munini wabakoresha imbuga nkoranyambaga ku Isi ngo babakurikire, ariko nanone ibi bigaragara nabi cyane ko bidahesha icyubahiro umwari w’umunyarwandakazi cyane ko hari abavuga ko mu muco wabanyarwanda kwiyambika ubusa ku karubanda byo bitarimo.

Umwe mu bakunze kuvugwaho iyi ngeso yo gushyira hanze aya mashusho ni Shaddyboo umunyamideri wa hano mu Rwanda wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho aya mashusho ndetse n’amafoto binamugirira akamaro dore ko biri mu bitumye kuri ubu aza mubimbere bakurikirwa bikomeye hano mu Rwanda, icyakora kuri ubu uyu mukobwa amashusho akunze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga yamaze gushyirwa ku mbuga ubusanzwe zishyirwaho filime z’urukozasoni.

Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yari amaze kubona aya mashusho ya Shaddyboo kuri izi mbuga zisanzwe zishyirwaho filime z’urukuzasoni yifuje kubaza uyu mukobwa niba abazishyizeho barigeze bamusaba uburenganzira cyangwa niba ariwe wazishyiriyeho maze uyu mukobwa uzwi na benshi hano mu Rwanda agira ati”Ibyo se ni ibiki kandi? Karabaye ariko Shaddy yabagoreweho,” iyi mvugo yumvikanaga nk’iyumuntu utunguwe ntakindi yongeyeho na nyuma yuko tugerageje kumwereka amashusho ye aho ageze kugeza magingo aya.

shaddybooshaddybooshaddybooAmashusho ya Shaddyboo yakwirakwijwe ku mbuga zishyirwaho filime z'urukozasoni “ Pornography ”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ddd5 years ago
    icyamutunguye niki?ko ibyo akora bisa nkiby'abakina porno, nuko rero agiye kutubeshya ko byamutunguye ?kuki batafashe undi se cg ngo bamwibeshyeho? ahubwo nadusobanurire uko contract bagiranye iteye, ibyo kubeshya ko yatunguwe byo hoya
  • Bebe5 years ago
    ubwose atunguwe niki ko nubundi yakuyeho uwo nguwo.umuntu wumubyeyi koko ariyandatika bene ako kageni
  • Alain5 years ago
    Nibaza ko byamunejeje kuko ntekereza ko ibyo akora ntaho bitaniye ni biba kuri zo mbuga?
  • rusindana5 years ago
    Abyitwayemo neza yabarega ubundi bakamuha akayabo.
  • Fannu5 years ago
    Ark ndumiwe noneho ubwo we yatunguwe Niki yikwijijisha ibyo akora isi yse irabibona ahubwo yarikwishima
  • linda5 years ago
    Jyewe kugeza ubu sindumva ikibazo afite. niba ibyo akora bijyanye nibyo abandi bashobora kwifashisha mu nkuru zabo ndumva adakwiye kubitindaho. Ikibi nuko babikorera umuntu urengana i.e utishyize hanze...naho uyu we ibyo akora abisangiza bose sinzi niba kwiyubaha byava aho ngaho ...amaso arabona ntabwo ahimba





Inyarwanda BACKGROUND