Muri iyi minsi mu Rwanda heze umuco mubi wadutse mu rubyiruko wo kwifotoza bambaye ubusa cyangwa bakifata amashusho bambaye imyambaro itajyanye n’umwari w’umunyarwandakazi, icyakora magingo aya usibye kuba aya mashusho yashyirwaga ku mbuga nkoranyambaga yamaze no kugezwa ku mbuga zisanzwe zibaho filime z’urukozasoni.
Bamwe mu rubyiruko bifata amashusho cyangwa amafoto bambaye uburyo budakwiriye umunyarwandakazi bagambiriye gukurura ababakurikira cyangwa umubare munini wabakoresha imbuga nkoranyambaga ku Isi ngo babakurikire, ariko nanone ibi bigaragara nabi cyane ko bidahesha icyubahiro umwari w’umunyarwandakazi cyane ko hari abavuga ko mu muco wabanyarwanda kwiyambika ubusa ku karubanda byo bitarimo.
Umwe mu bakunze kuvugwaho iyi ngeso yo gushyira hanze aya mashusho ni Shaddyboo umunyamideri wa hano mu Rwanda wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho aya mashusho ndetse n’amafoto binamugirira akamaro dore ko biri mu bitumye kuri ubu aza mubimbere bakurikirwa bikomeye hano mu Rwanda, icyakora kuri ubu uyu mukobwa amashusho akunze gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga yamaze gushyirwa ku mbuga ubusanzwe zishyirwaho filime z’urukozasoni.
Ubwo umunyamakuru wa Inyarwanda.com yari amaze kubona aya mashusho ya Shaddyboo kuri izi mbuga zisanzwe zishyirwaho filime z’urukuzasoni yifuje kubaza uyu mukobwa niba abazishyizeho barigeze bamusaba uburenganzira cyangwa niba ariwe wazishyiriyeho maze uyu mukobwa uzwi na benshi hano mu Rwanda agira ati”Ibyo se ni ibiki kandi? Karabaye ariko Shaddy yabagoreweho,” iyi mvugo yumvikanaga nk’iyumuntu utunguwe ntakindi yongeyeho na nyuma yuko tugerageje kumwereka amashusho ye aho ageze kugeza magingo aya.
Amashusho ya Shaddyboo yakwirakwijwe ku mbuga zishyirwaho filime z'urukozasoni “ Pornography ”
TANGA IGITECYEREZO