RFL
Kigali

Senderi yemeje ko Meddy ari we wa mbere ufite abafana benshi mu Rwanda, nawe agakurikira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/10/2017 15:15
0


Ku wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira kuri City Radio nibwo Meddy yatangazaga ko akunda akazi Senderi akora muri muzika ndetse anavuga ku byo kuba bakorana indirimbo. Ibi Meddy yatangaje byakoze ku mutima Senderi ahita amushimira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga .



Nyuma yo gushimira Meddy ku mbuga nkoranyambaga Senderi Hit yaje kuganira na Inyarwanda.com atangaza ko ibyo Meddy yatangaje byamushimishije kandi ko nkumuhanzi azi w’umunyakuri asanga ibyo yatangaje birimo ubushishozi icyakora ngo ntacyamutunguye nanone kuko usibye kuba bose ari abahanzi bose ni ninshuti magara kuva cyera.

meddySenderi yashimiye bikomeye Meddy

Senderi yagize ati” Meddy ni inshuti yanjye ndibuka ari umwe mu bo natumiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30, kuva icyo gihe nakomeje gukora muzika kandi murabizi ko niriya kompanyi ya Airtel yamamaza arinjye wayibanje rero kuba yavuga ko anyemera ntiyaba abeshye kuko yubaha ibikorwa nakoze.”

meddySenderi yabwiye Inyarwanda ko Meddy ari mu nshuti ze za cyera (iki gihe Senderi yizihizaga isabukuru y'imyaka 30)

Senderi yahise aboneraho gutangaza ko Meddy ariwe wa mbere ufite abafana benshi, gusa nawe ngo si insina ngufi cyane ko nyuma ya Meddy ariwe ukurikira. Senderi yagize ati” Nibyo Meddy ni uwa mbere ariko ninjye ukurikira nubwo batemera ariko benshi murabizi ndi mubafite abafana benshi mu Rwanda.”

Senderi usibye gushimira Meddy yahise atangaza ko azamushyigikira mu gitaramo uyu muhanzi azakorera mu karere ka Rubavu mu rugendo arimo rwo gukora ibitaramo bizenguruka igihugu afatanyije na sosiyete ya Airtel, bityo sender nawe wigeze gukorana na Airtel akaba ahamya ko azajya gushyigikira mugenzi we.

TEKANA NGO NIYO NDIRIMBO SENDERI YATUYE MEDDY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND