RFL
Kigali

Senderi anyuzwe n’ibiganiro yagiranye n’Umuyobozi wa RDB ku kibazo cy’indirimbo ze zakinwe mu ‘Kwita izina’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/09/2018 14:04
0


Umuhanzi Senderi International Hit yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo ikibazo yari afitanye n’ikigo gishinzwe iterambere (RDB) gikemutse, yavuze ko byanyuzwe mu mucyo. Yashimye itangazamakuru n’abafana bakomeje kumuba hafi.



Mu butumwa yanditse kuri konti ye ya Instagram, Senderi yashimye Umuyobozi wa RDB bagiranye ibiganiro, avuga ko yishimiye cyane bitewe n’ukuntu ikibazo cye gikemutse. Yagize ati “Nyakubahwa muyobozi wa RDB ndishimye cyane ndetse ndanyuzwe. Ukuntu ikibazo nari mfite cy'indirimbo zanjye zakinwe mu muhango wo kwita izina abana b'ingagi mu Kinigi uyu mwaka 2018 gikemutse mu biganiro neza ndetse no mu mutuzo Imana ibahe imigisha.”

Image result for Umuhanzi Senderi International Hit

Senderi avuga ko yanyuzwe n'ibiganiro yagiranye na RDB

Yashimye itangazamakuru ryo mu Rwanda rikomeza kumufasha mu kumenyekanisha ibihangano bye, anashimira cyane abafana be. Ati “Ndashimira itangaza makuru ry’u Rwanda ukuntu munshyigikira mu kumenyekanisha ibihangano byanjye mu Rwanda hose ndetse no ku isi yose. Ndashimira abafana banjye ukuntu mu mfasha mu gukomeza gukunda ibihangano byanjye. Imana ibahe imigisha itagabanije.”

Mu kiganiro Senderi amaze kubwira INYARWANDA ko ibyavuye mu biganiro agiranye n’Umuyobozi wa RDB atifuza gutangaza byinshi kuri byo. Ariko ngo mu minsi iri imbere azabivugaho birambuye.

Senderi yari amaze iminsi ashinja RDB gukoresha ibihangano bye mu muhango wo ‘Kwita izina abana b’ingabi’ batamwatse uburenganzira. RDB yisobanuye ko ibyo byagakwiye kubazwa DJ wahawe akazi, inavuga ko iyo iza kuba ariyo yabikoze idakwiye kuba yaratse uburenganzira Senderi kuko ngo umuhango wo ‘kwita izina’ ntugamije ubucuruzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND