Kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Werurwe 2018 mu karere ka Kirehe mu ga santere ka Nyakarambi habereye igikorwa cy’imurikabikorwa ry’abakorera n'abakomoka mu karere ka Kirehe. Senderi ni umwe mu bahawe igihembo nk’umuhanzi ukomoka mu karere ka Kirehe wakoze ibikorwa bikomeye by’intagereranywa.
Ubwo bahembaga abakomoka mu karere ka Kirehe cyangwa abahatuye bakoze ibikorwa by’intagereranyw, Eric Senderi Hit uvuka muri aka karere yahembwe nk’umuhanzi ukomeye ukomoka muri aka karere ukomeje kumenyekanisha aka karere binyuze mu buhanzi bwe ariko nanone bijyana n’indirimbo ye nshya iri mu rurimi kavukire rwo muri aka gace rwa Urunyamigongo mu ndirimbo yise 'Migongo city' yakunzwe bikomeye cyane muri aka karere kandi mu gihe gito.
Senderi ubwo yahembwaga nk'uwakoze ibikorwa by'intashyikirwa mu karere ka Kirehe
Iki gihembo Senderi yahawe yagihawe mu bantu benshi bagihataniraga cyane ko yabaye uwa kabiri mu bantu benshi bazwiho ibikorwa by’intagereranywa bagiye bakora mu mwaka wa 2017. Ni igihembo cyashimishije Senderi Hit. Nkuko yabitangarije Inyarwanda.com ngo yishimiye bikomeye uko iwabo bazirikana ibikorwa yakoze kandi kuba babimushimira bimutera imbaraga zo gukora ibyisumbuye aharanira kumenyekanisha akarere avukamo ndetse nawe ubwe akiteza imbere.
Imyumbati yera mu karere ka Kirehe iri mu yahembweUwakoze katepurali mu giti yahembweAbahinzi b'inyanya n'ibihumyo bari mu bahembweAbahinzi b'umuceri nabo bari mu bahembwe
Umuhinzi w'iki gitoki ari mu bahembwe
TANGA IGITECYEREZO