RFL
Kigali

Selena Gomez aricuza impamvu yavugishije ukuri nyuma y’aho biketswe ko yaba yararimbiye J .Bieber mu ndirimbo ye nshya

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/05/2018 18:43
0


Nyuma yo gushyira hanze indirimbo Back To You, mu cyumweru gishize abafana ba Selena Gomez bakomeje kumushinja ko yashakaga kubwira Justin Bieber baherutse gusubirana mu rukundo.N'ubwo akomeje guhakana ibimuvugwaho inshuti ya hafi ya Selena yatangaje ko Selena yicuza kuba yaratangaje ukuri kose ku buzima bwe na Justin.



Taliki ya 10 Gicurasi uyu mwaka wa 2018 ,ni bwo selena Gomez yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Back To You' avuga ko yahimbiye filime y’uruhererekane 13 Reasons Why igice cya 2 ya studio ya Netflix. Icyakora abafana ba Selena bo bavuga ko irimo ukuri kose yashakaga kubwira Justib Bieber baheruka kongera gusubirana mu rukundo.

Amwe mu magambo agaruka muri iyi ndirimbo agira ati “Ibyo twarimo ntibyari byizewe,niyumva nk’uwaretse imyaka 2 ikanshirana, ariko ndabizi nagombaga kukugarukira, nifuza kuguhobera, n’igihe ntagomba kubikora n’undi, ndi kumwe n’undi ,ushobora kubabaza umutima wanjye,ukamenekamo 2,ariko wakira ugatera utekereza wowe”

Aya magambo abafana ba Selena bakomeje kwemeza ko ari ukuri yashakaga kubwira Justin Bieber, ko yifuzaga ko basubirana kuko yumva yatakaje imyaka 2 yose bamaze batari kumwe ndetse yanamutekerezaga n'ubwo yabaga ari kumwe n’undi ukunzi The weekend.

Image result for selena with justin 2018

Selena na Justin mbere y'uko batandukana 

Inshuti ya hafi ya Selena yatangarije ikinyamakuru Hollywoodlife ko Selena ibyo yaririmbye byose byari ukuri kwe kuri Justin Bieber ,ariko yicuza impamvu yabiririmbye ariyo mpamvu yakomeje kubihakana.Iyi nshuti ya hafi ya Selena yatangaje ko Selena akunda iyi ndirimbo ye nshya “Back to me",ariko akaba ari kwicuza impamvu yavuze ukuri kose kuko bituma abafana bamusubiza bikamutera uburakari by’umwihariko atewe ubwoba n’icyo umukunzi we Bieber ashobora kubikoraho mu gihe yabifata nk’ukuri.

Image result for selena with justin 2018

Selena na Justin ubwo batangiranaga umwaka wa 2018

“Back to you”,ni yo ndirimbo Selena Gomez ashyize hanze kuva uyu mwaka wa 2018 utangiye,ni nayo kandi asohoye nyuma y’uko asubiranye na Justin Biebr mu kwezi kwa 10 umwaka ushize wa 2018. Selena Gomez w’imyaka 25 y’amavuko yongeye gukundana mu rukundo  na Justin Bieber w’imyaka 24  mu rukundo nyuma yo gutandukana n’umuhanzi we The weekend bari bamaranye amezi 10 yonyine mu rukundo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND