RFL
Kigali

Sat B yashyize ahagaragara amashusho y'indirimbo yakoreye mu Rwanda

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:22/07/2014 9:10
0


Umuhanzi w’umurundi Sat B yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Nyandika’ , yafatiwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ndetse iba ari naho itunganyirizwa.



Ni nyuma y’ibyumweru bisaga bitatu bishize uyu musore afashe aya mashusho, aho yakoranye na kompanyi ya Camino media production, yayoboye igikorwa cyo gufata no gutunganya aya mashusho.

BHD

Sat B hamwe n'ikipe ya Camino media production

Sat B ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane kandi bagezweho mu gihugu cy’u Burundi dore ko kuri ubu ari n’umwe mu bahanzi batatu batoranyijwe n’uruganda rwa Brarundi nk’ambasaderi wabo mu marushanwa ya muzika ya PRIMUSIC.

Mu kiganiro aheruka kugirana n’inyarwanda.com ubwo yari mu Rwanda, Sat B yadutangarije ko arimo akorana ingufu kugirango umuziki we abashe kuwagura urenge imbibe z’igihugu cye, aho mu minsi iri imbere anafite gahunda yo gukorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no mu karere muri rusange.

Reba amashusho y'indirimbo 'Nyandika'

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND