RFL
Kigali

Safi Madiba yahishuye uko yahuye n’umunyamerikakazi w’umunyamideri yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ‘Nisamehe’-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/06/2018 13:30
3


Muri iyi minsi imwe mu ndirimbo ziri mu zigezweho mu Rwanda ni ‘Samehe’ ya Safi Madiba na Riderman, mu mashusho y’iyi ndirimbo hagaragaramo umukobwa benshi batabashije gusobanukirwa uwo ariwe ariko magingo aya tukaba twabashije kumenya ko uyu ari umunyamerikakazi umurika imideri wari uri mu Rwanda mu minsi ishize.



Mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com twagiranye na Safi Madiba twamubajije uko yahuye n’uyu mukobwa maze agira ati” Hari umusore w’inshuti yanjye ukora muri Ambasade ya America yarantumiye mu minsi ishize bafite ibirori turajyana tugezeyo mpura na Rio Golden umunyamerikakazi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umurika imideri wari umaze iminsi mu Rwanda, mbonye uburanga ndetse nuko ateye namumenyesheje ko ndi umuhanzi musaba kujya mu mashusho y’indirimbo yanjye. Nawe aremera.”

Safi Madiba yatangarije Inyarwanda.com ko uyu mukobwa yifuzaga kujya mu mashusho y’indirimbo y’umuhanzi wo muri Africa bityo ngo nicyo gusa cyatumye atagorwa no kuba uyu mukobwa yamwemerera kujya mu mashusho y’iyi ndirimbo ndetse akanitanga bishoboka kugira ngo igende neza cyane ko yabikoze ari ibintu yifuzaga ndetse yashakaga.

safi madibaSafi Madiba na Rio Golden umunyamerikakazi uri mu mashusho y'indirimbo ye 'Nisamehe'

Rio Golden nkuko Safi Madiba yabitangarije Inyarwanda.com ngo bamenyaniye muri ibyo birori ntahandi bari baziranye ndetse magingo aya ubu uyu mukobwa yaratashye cyane ko yari amaze iminsi mu Rwanda aho yari yarazanye na bagenzi be gutembera  kuri ubu ngo babaye inshuti zisanzwe baravugana umunsi ku wundi ariko ngo ubwo baganiraga Safi Madiba yaje kumenya ko uyu mukobwa ari umunyamideri arinako kazi gusa uyu mukobwa akora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Safi Madiba twibukiranye ko ari umwe mu bahanzi bakomeye babarizwa mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane iyi akaba ayihuriyemo na mubyara we Queen Cha ndetse na Marina. Uyu mugabo kuva yatangira kwikorana muzika akaba amaze gushyira hanze indirimbo nyinshi zinyuranye zirimo iyo yakoranye na Meddy bise ‘Got It’ arinayo yahereyeho, ‘Kimwe kimwe’ yikoranye wenyine, ‘Hero’ nayo yikoranye ndetse n’iyi nshya yakoranye na Riderman bakayita ‘Nisamehe’.

REBA HANO IYI NDIRIMBO 'NISAMEHE' YA SAFI MADIBA NA RIDERMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Yewe sinshobora kuyireba niba irimo umuzungu apuuu.mujye mwishimira ab iwanyu kuko abazungu nta buranga bagira bukurura nk ubw ab iwacu.
  • theoneste5 years ago
    safi ndakwemera urarenze ibihebyiza musore imana ikurinde nabawe nshuti
  • 5 years ago
    Byiza





Inyarwanda BACKGROUND