RFL
Kigali

Safi yahishuye uburyo yari umufana wa Rafiki na MC Mahoniboni, ibyo ashobora kuba ahuriyeho na benshi mu rungano

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:4/09/2015 3:12
1


Umuhanzi Safi Madiba wo mu itsinda rya Urban boyz yishimiye guhishurira abakunzi be hamwe naba Rafiki na Mahoni boni uburyo yabaye umufana ukomeye w’aba bahanzi mu gihe we yari akirwana no gutangira urugendo nk’urwabo rwo kwamamara binyuze mu muziki.



Nk’uko uyu musore yabigaragaje abinyujije kuri konti ye ya Instagram ngo umunsi umwe atasobanuye neza ngo ubwo yari akinjira muri muzika ngo yagize amahirwe yo kwitabira igitaramo mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda i Huye. Icyo gihenkuko yakomeje abisobanura ngo wari umwanya mwiza wo kuhahurira n’uyu Rafiki aho Safi yatite mushiki we akapareye(appareil digital/akuma gafotora), agamije gufata ifoto ya Rafiki ngo ayihanaguze ayitunge nk’umuhanzi yakundaga cyane.

Safi

Safi yishimira ko igihe cyageze umuziki ukamuhuza n'uwo yafanaga kandi yubaha muri muzika

Ibi Safi Madiba yabitangaje ubwo yari kumwe na Rafiki mu Karere ka Musanze aho aba bahanzi barimo kwitegura igitaramo bafite mu birori byo Kwita Izina ingagi bitegerejwe muri iyi weekend.

Safi

Safi yashiturwaga cyane na muzika ya Rafiki na Mahoni boni

Nubwo Safi Madiba ariwe kugeza ubu wabashije kugaragaza uburyo ki yari umufana ukomeye w’uyu mwami wa Coga style ndetse n’umuraperi Mc Mahoni Boni, ntiwaba wibeshye wemeje ko benshi mu bahanzi bagezweho ubu babyirutse ari abafana bakomeye baba bahanzi bamamaye cyane mu muziki w’u Rwanda kuva mu myaka ya 2006 aho bari bafatanije n’abandi bahanzi barimo nka Miss Jojo, KGB, Family Squard, The Brothers, Mani Martin, Daddy Cassanova, baje gukurikirwa na Riderman n’abandi bose bagize uruhare rukomeye mu gutuma urubyiruko rwinshi rukunda umuziki nyarwanda, bamwe bagatangira kwisanga bawinjiyemo nk’abahanzi, aba producers cyangwa se mu bundi buryo bufite aho buhuriye na muzika.

Humble

Mu minsi ishize Humble Jizzo nawe mugenzi wa Safi aherutse kugaragaza ko yakundaga bikomeye KGB banahuje byinshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • willy8 years ago
    KGB mbega bo baburiye hehe ko batacyumvikana





Inyarwanda BACKGROUND