RFL
Kigali

“Ameze nk’icyogajuru, agenda ashya mu mugongo” Rugimbana avuga ku musimbura wa Rutamu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/07/2018 16:10
2


Umunyamakuru Rugimbana Theogene wamamaye mu kogeza imikino mu Rwanda ukorere Radio/TV1, yavuze ko agiye kuzana undi munyamakuru yizeyeho kuziba icyuho cya Rutamu Elie Joe. Ibi bibaye nyuma y'uko Rutamu asezeye itangazamakuru yari amazemo imyaka icumi yogeza umupira anavuga amakuru y’imikino n’ibindi byinshi byanogeye abakunzi b'imikino.



Ibi bije nyuma y’uko Rutamu atangirije kuri Radio 1 ko ikipe ya Argentine idatwaye igikombe cy’isi azasera mu itangazamakuru. Benshi bakomeje gutegereza ko uyu musore azakora ibyo yiyemeje. Yanogeje ibyo yasezeranyije abamukurikiranaga kuri radiyo kuwa Kane w’iki cyumweru gishize asezera ku kazi.

Mu kiganiro Rugimbana amaze guha INYARWANDA yemeje ko Rutamu Elie Joe wanyuze benshi mu myaka icumi amaze mu itangazamakuru yasezeye byeruye aho yagiye kwiga ibijyanye no gushakira amasoko abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Yavuze ko Rutamu yasezeye ku buyobozi bwa Radio/TV1 ku wa kane w’iki cyumweru gishize, ngo yavuye mu Rwanda yerekeza mu gihugu Rugimbana adashaka gutangaza aho yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.

Nyuma y’imyaka 10 Rutamu Elie Joe ari mu itangazamakuru Argentine ishobora kuba igiye gutuma asezera

Rutamu yasezeye mu itangazamakuru ajya kwiga ibijyanye no gushakira abakinnyi amasoko

Yakomeje avuga ko Rutamu yavuye mu Rwanda agiye kwiga mu gihe cy’amezi atanu ibijyanye no gushakira abakinnyi amasoko. Ngo hari kompanyi ibarizwa ku mugabane w’i burayi no muri Asia bazajya bakorana. Yagize ati “Hari kompanyi zisanzwe zishakira abakinnyi amasoko. Yagiye gufata amahurwa kugira ngo abone igipapuro hanyuma batangire gukorana. Urumva nawe ashobora kuzashinga iye. Agiye muri career nshyashya.”

Abajijwe niba atari igihombo ku itangazamakuru kuba Rutamu wari urimazemo igihe asezeye, yavuze ko ari igihombo gikomeye koko. Ati “Dutakaje umuntu w’umuhanga ariko nanone na Career nshyashya agiyemo izatinyura abantu benshi kuyijyamo. Tuzabona umuntu ushobora kuguha experience nshyashya muri iyo career. Kuko abantu benshi ntabwo bafite aba agents hano mu Rwanda bari professional. Tugiye kubona agent uri professional ufite ibipapuro, ufite buri kimwe cyose ufite network yose muri Afurika n’ahandi hantu."

Rugimbana kandi yateguje abafana ba Radio 1 undi munyamakuru uzasimbura Rutamu ku buryo bazanogerwa, we amugereranya n’icyogajuru. Yavuze ko agiye kuzana indi mpano mu kogeza no kuvuga urubuga rw’imikino.

Ati “Ngiye kuzana impano imwe imara amahanga yose. Rutamu yaragiye bwa mbere nzana Rugangura kuri Flash. Ngenda kuri Radio Dix nzana Fuad si impano, si twemera! Talent yindi iraje mumanike amaboko mutegereze gusa. » Yungamo ati «  Nzanye undi mwana ufite amagambo… Ameze nk’icyogajuru. Agenda ashya mu mugongo [akubita agatwenge]. »

rutamu

Kuba arinjye muntu wogeza umupira wabiherewe igihembo bwa mbere  byaranshimishije ni amateka nanditse - Rugimbana Theogene.BYINSHI UTARI UMUZIHO

Rugimbana Theogene yemeje ko agiye kuzana undi munyamakuru ukomeye usimbura Rutamu Elie Joe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • king5 years ago
    hhhhhhhh
  • Chris5 years ago
    hhh abanyamakuru ni abahanga kweli nawe yarabizi neza ko Algentine ntaho iribugere,ariko se buriya ko yari yaramaze gutegura ibye neza iyo iza kumutungura igatwaga igikombe yari mkubyifatamo ate?





Inyarwanda BACKGROUND