RFL
Kigali

RUBAVU: Jay Luv wo mu itsinda rya The Same ari mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana amarabira

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:9/08/2018 12:01
1


Itsinda rya The Same ni rimwe mu matsinda akomeye akorera hanze yo mu mujyi wa Kigali, iri ryagiye rigaragaza ko rifite inyota yo kwagura muzika yabo bagafata igice kinini cy'igihugu bakigarurira abakunzi ba muzika ndetse bakaba abahanzi bakomeye bakorera muzika yabo mu ntara atari muri Kigali, ariko aba bahanzi bagiye bahura n'ibyago binyuranye.



Iri tsinda ryagiye rigaragaza umurindi ukomeye muri muzika y'u Rwanda ryagiye rihura n'ibyago dore ko uyu musore Jay Luv yigeze gufungwa imyaka ibiri ashinjwa kuba hari umushoramari yakoreraga yaba yaribye amafaranga arenga miliyoni icumi, uyu nyuma y'uko basanze ari umwere baje kumurekura. muri iki gihe uyu muhanzi ndetse na mugenzi we bari bari kwisuganya ngo bongere bafatishe muri muzika gusa amakuru atari meza ava muri iri tsinda ni uko uyu muhanzi yabuze umubyeyi we witabye Imana amarabira.

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Jay Luv yabwiye umunyamakuru ko papa we yari amaze iminsi arwaye ariko bidakanganye , mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 9 Kanama 2018 bakaza kumujyana kwa muganga aho bari bagiye kumuvuza. aha bamuhaye ibinini aritahira arikumwe n'umuhungu we uyu nyine Jay Luv ngo uyu mubyeyi yari muzima usibye ko yababariraga gusa bamubwira ko arwaye amibe.

Jay LuvJay Luv umusore wo muri The Same wahuye n'ibyago byo kubura umubyeyi we

Uyu muhanzi yakomeje abwira umunyamakuru ko bakigera mu rugo uyu mubyeyi yanyweye ikinini kimwe mu byo bari bamuhaye, hashize akanya bahita bahamagara uyu muhanzi bamumenyesha ko umubyeyi we birangiye. mu ijambo rye yagize ati" Ntakundi nyine Imana iramwisubije yamukunze cyane kuturusha gusa imuhe iruko ridashira."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mutima jean baptiste5 years ago
    RIP to him. Nyagasani amwakire . kandi abasigaye bihangane.





Inyarwanda BACKGROUND