RFL
Kigali

RUBAVU: Itsinda ry’abana b'abanyempano mu kubyina ryigaruriye imitima ya benshi mu gitaramo cya Young Grace–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/12/2017 14:49
0


Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Young Grace yamurikaga Album ye ya kabiri 20-22ans, mu gitaramo gikomeye yakoreye mu karere ka Rubavu. Muri iki gitaramo hari itsinda ry’abana b’abanyempano bigaragaje bikomeye banigarurira imitima ya benshi mu bari bitabiriye iki gitaramo.



Ibi byatumye umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuza kumenya byinshi kuri aba bana tutanatinya kuvuga ko atari abahanzi benshi babarushije abafana, aha twegereye umunyamakuru Iras Jallas uba mu karere ka Rubavu arinawe ukurikiranira hafi aba bana maze adutangariza ko ari abana umunani benshi bari abo ku muhanda bafashe icyemezo bagatangira kwitoza kubyina bihurije mu itsinda maze bashaka umutoza ubafasha.

Aba bana bitoreza ku kigo cya ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ aho bamaze gufata intumbero yo kuba ababyinnyi b’umwuga kabone ko bakiri bato ariko ubuhanga bafite ngo bafite inzozi zo kuzavamo ababyinnyi b’ibyamamare mu Rwanda ndetse nahandi hose ku Isi. Aha Jallas yagize ati” ni abana umunani umukuru urimo afite imyaka 12 ariko ibyo bakora ni ibitangaza ni abahanga ku buryo ntanuwatinya guhamya ko mu myaka iri imbere aba bazavamo ababyinnyi b’ibyamamare.”

hope dance crewAba bana bashimishije benshi

Iri tsinda rishya ry’ababyinnyi bakiri bato ryitwa ‘Hope Dance Crew’ rikorera mu karere ka Rubavu rifite ababyinnyi umunani bafite indoto zo kubyina mu buryo bw’umwuga bakigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no mu karere. Bakaba barigaragarije bikomeye mu gitaramo Young Grace yateguriye mu karere ka Rubavu arinaho baba.

REBA AGACE GATO K’IRI TSINDA RY’ABANA BABANYEMPANO MU KUBYINA:

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND