RFL
Kigali

Rubavu:Byari ibirori ubwo Safi Madiba yizihizaga isabukuru y’imyaka 31-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:4/06/2018 15:11
4


Safi Madiba muri iyi minsi uri gukora umuziki ku giti cye mu gihe yatangiriye urugendo rwe rwa muzika mu itsinda rya Urban Boys,mu mpera z’iki cyumweru byari ibirori bikomeye ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko.



Ubusanzwe buri mwaka tariki 3 Kamena ni bwo Safi Madiba yizihiza isabukuru ye y’amavuko, muri uyu mwaka wa 2018 uyu muhanzi yizihizaga isabukuru y’imyaka 31 y’amavuko aho yagiye kuyizihiriza mu mujyi wa Rubavu ari kumwe n’inshuti ze za hafi zari zamuherekeje. Muri ibi birori byagizwe ibanga rikomeye nta wundi muhanzi wagaragayemo. Ni ibirori byabreye mu karere ka Rubavu ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

REBA HANO INDIRIMBO ‘NISAMEHE’ YA SAFI MADIBA NA RIDERMAN

Safi Madiba yizihije isabukuru y’imyaka 31 mu gihe mu myaka itambutse uretse kuba yarabayemo icyamamare mu muziki yanateye intambwe yo gusaba no gukwa Judith banasezeranye imbere y’amategeko ko bagomba kubana nk’umugore n’umugabo mu gihe ubukwe nyiri izina bw’aba bombi butegenyijwe mu minsi iri imbere n'ubwo Safi Madiba atajya akunda kubukomozaho.

Kuri ubu Safi Madiba arizihiza isabukuru y’imyaka 31 mu gihe amaze iminsi mike ashyize hanze indirimbo nshya yasohokanye n’amashusho yayo. Ni indirimbo yakoranye n'umuraperi Riderman bayita ‘Nisamehe’  akaba ari imwe mu ndirimbo za Safi Madiba zigezweho muri iyi minsi hirya no hino mu gihugu.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE UBWO SAFI MADIBA YIZIHIZAGA ISABUKURU Y'IMYAKA 31

safi madibasafi madiba

Ku wa Gatandatu tariki 2 Kamena 2018 ku manywa Safi Madiba yari yageze mu karere ka Rubavu

safi madibaIgicuku kinishye Safi Madiba yakorewe ibirori by'isabukuru y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Frank5 years ago
    Kbs byari sawa cyne kdi mwifurije gukomeza gukura mukwiyubaka mubikorwa yewe no muri music
  • Nicky5 years ago
    Basa n'ibisimba. Ibihungu bibi. Ni ngangi zibarusha ubwiza.
  • ddd5 years ago
    none se uriya ni Judith bari guhoberana? cg nundi muntu?
  • adqkwdqw5 years ago
    uyu nawe ateye iseseme





Inyarwanda BACKGROUND