Umuraperi Gatsinzi Emery washinze imizi mu njyana ya Hip Hop yaraye ataramiye muri Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro mu gitaramo cya WEYOTAP, abahasohokeye bataha banyuzwe n’umuziki w’uyu muhanzi.
WEYOTAP (Weekly Youth Performance) ni igitaramo kiba buri wa Gatanu kikabera muri Ambassador's Park i Gikondo, aho baba batumiye umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda ndetse n'abanyempano batandukanye. Kuri iyi nshuro, tariki 8 Kamena 2018, Riderman ni we wari utahiwe nyuma y'abandi benshi bamubanjirije barimo; Mani Martin, King James, Dream Boys, Jules Sentore n'abandi. Intego y'iki gitaramo ni ugufasha abahanzi kwerekana impano zabo no gufasha abakizamuka kumenyekana.
Riderman imbere y'abari basohokeye muri Ambassador's Park
Umuraperi Riderman yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe kugeza ku ndirimbo aheruka guhurira n’abahanzi bagenzi be n’izo nawe aheruka gushyira hanze. Uyu muraperi yabanjirijwe ku rubyiniro n’itsinda rya Salus Populi mu ndirimbo za karahanyuze n’iz’ubu. Baririmbye bicurangira bashimisha benshi basohokaye Ambassador’s Park mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kamena 2018.
Bakurikiwe n’abasore bakora injyana ya Hip Hop mbere y’uko Riderman waririmbye Play Back ahagera. Hafi Saa Tanu z'ijoro ni bwo Riderman yageze kuri stage. Yakiranywe urugwiro rwinshi nukonawe agaragaza imbaraga nyinshi cyane kuri stage. Abari muri Ambassador's Park babyinanye na Riderman indirimbo ze zinyuranye. Yavuye kuri stage ubona abantu batabishaka.
AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE:
Salus Band yabyinishije abantu
Riderman yahageze abakorera mu ngata
Riderman imbere y'abasohokeye muri Ambassador's Park
Umubare w'abafana wari hejuru
REBA HANO 'NISAMEHE' YAKORANYE NA SAFI MADIBA
AMAFOTO:Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO