RFL
Kigali

Radio wo muri Goodlyfe ararembye bikomeye ubu agiye kubagwa mu mutwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/01/2018 12:11
6


Ibinyamakuru bya Uganda nta yindi nkuru biri gutangaza usibye iy’uko umuhanzi Radio wo mu itsinda rya Goodlyfe ubu arembye bikomeye ndetse akaba yiteguye kubagwa mu mutwe nyuma y’urugomo rukomeye yakorewe n’insoresore zamukomerekereje bikomeye ubwo yari ahitwa Entebbe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 23 Mutarama 2018.



Uyu muhanzi Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio muri muzika ya Uganda cyane ko ari umwe mu bahanzi bubashywe muri iki gihugu nyuma yuko itsinda ryabo riri mu matsinda akomeye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Radio kuri ubu ari muri Coma nyuma yuko akorewe urugomo agakomeretswa mu mutwe nk'uko tubikesha ikinyamakuru Chimpreport cyandikirwa muri Uganda cyatangaje iyi nkuru.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko uyu muhanzi yakomerekeye mu mirwano aho yatimbaguranye n’abasore babiri mu kabari kamwe kari Entebbe, bakaza kumurusha ingufu bakamukubita kugeza ubwo bamukomerekeje bikomeye mu mutwe ndetse uyu muhanzi akaba yaraye muri Coma ategereje kubagwa mu mutwe kugira ngo harebwe ko ubuzima bw’uyu muhanzi bwaramirwa cyane ko bivugwa ko yaba yaviriyemo imbere.

radioRadio ubu ameze nabi ategereje kubagwa

Mbere yuko agezwa ku bitaro bya Nsambya aho agomba kubagirwa kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 i saa kumi z’amanywa, uyu muhanzi bivugwa ko ubu guhumeka bimukomereye kuri ubu amaze kunyuzwa mu bindi bitaro birimo Entebbe clinic, clinic Nakasero ndetse na Nsambya Hospital aho byitezwe ko ari bubagirwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri. Benshi mu bahanzi bakomeye muri Uganda ndetse no mu karere bakomeje gusaba abakunzi babo gukomeza gusengera uyu muhanzi ugiye kubagwa mu mutwe cyane ko ubuzima bwe buri kaga. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    twihanganishije good life
  • 6 years ago
    Get well Mr Radio u are a good singer ,and we are praying for you and your family.
  • Piter6 years ago
    Nukubera itabi ryinshi rivanze numurengwe baba bafite bibatera kurwana. Gusa imana imukize atarimbuka.
  • Iradukunda Aimee Fiellette Giroud6 years ago
    Yo Pole Disi Turagusengera
  • Turatimana Sylver6 years ago
    Tukwifurije gukiravuba ukongera kudushimisha nshuti yacu.
  • pedro someone 6 years ago
    Nkanjye uzi ibyo kwa muganga rwose niba ari muri coma kandi akagomba kubagwa mu mutwe ni ikibazo gikomeye kuko ntibyoroshye pe! Nugusenga kuko ararembye cyane,





Inyarwanda BACKGROUND