RFL
Kigali

Primus Guma Guma Super Star igiye gukomereza i Muhanga – Dore uko washyigikira umuhanzi wawe

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:23/05/2015 9:03
21


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015, ibitaramo bya semi-live mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 birakomereza mu mujyi wa Muhanga. Kugeza ubu abahanzi bose bameze neza bakaba biteguye kuza gutaramana n’abakunzi babo baherereye muri uyu mujyi no mu nkengero zaho.



Nk’ibisanzwe iki gitaramo kiraza gutangira ku isaha ya saa saba n'igice z'umugoroba. Kikaba ari igitaramo cya 6, nyuma y’ibitaramo byabanje byabereye i Rusizi, Nyamagabe, Nyanza, Huye na Ruhango. Tubibutse ko uburyo bwo guha amahirwe umuhanzi ushyigikiye bukomeje, aho uretse kumushyigikira mu gitaramo nyirizina ushobora no kumuha amahirwe binyuze kumutora kuri sms, wandika umubare w’umuhanzi ushyigikiye ukohereza kuri 4343.

Dore umubare wa buri muhanzi

Active:1

Active

Bruce Melody:2

Bruce Melody

Bull Dogg:3

Bull Dogg

Dream boys:4

Dream boys

Jules Sentore:5

Jules Sentore

Knowless:6

Knowless

Paccy:7

paccy

Rafiki:8

Rafiki

Senderi:9

Senderi

TNP:10

TNP

Twongere tubibutse ko iri rushanwa ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, ari nayo mpamvu aho ibi bitaramo biba byabereye hose iki kinyobwa kiba cyashyizwe kuri poromosiyo. Ni ku bufatanye kandi na EAP(East African Promoters) izobereye mu gutegura ibitaramo n’indi mishinga ijyanye nabyo, ikaba ari nayo itanga ibyuma bya muzika byifashishwa muri ibi bitaramo yaba Semi-live na live.

Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa rihatanirwa. Ku nshuro ya mbere ryegukanywe n’umuhanzi Tom Close, akurikirwa na King James, Riderman, na Jay Polly uheruka. Ese kuri iyi nshuro wowe ninde uha amahirwe?







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • coco 8 years ago
    ntawundi ni knowless niwe uyikwiye kbsa
  • didi 8 years ago
    knowless forever niyawe peeee
  • doreen 8 years ago
    niya Butera rwose
  • dinah 8 years ago
    Butera knowless niwe ukwiye PGGSS5 kbsa ntagushidikanya ntanuwo bayirwanira rwose she deserves it for really.
  • klein bonne8 years ago
    Knowless Butera niwe uyikwiye nta wundi
  • nina 8 years ago
    niya Butera rwose
  • Mupenzi Leon Pierte8 years ago
    Iyi 5 ni iya Knowles nta wundi kabisa, ibyo atwereka hari icyo biduhishiye.
  • Mupenzi Leon Pierte8 years ago
    Iyi 5 ni iya Knowles nta wundi kabisa, ibyo atwereka hari icyo biduhishiye.
  • derick8 years ago
    knowlessssssssssssss
  • hassan8 years ago
    6
  • bucura8 years ago
    ni butera knowless ntakabuza
  • imaculĂ©e8 years ago
    nicya knowless
  • boss8 years ago
    umwana w'iwacu kabebe mbona agikwiye
  • seleman8 years ago
    butera
  • Paris 8 years ago
    twaremeye nicya butera kabebe
  • aimee 8 years ago
    mbona ari knowless pe
  • mukwiye8 years ago
    atabaye butera yaba nde wundi koko?
  • jusper8 years ago
    the female rwandan diva knowless
  • Ukuri8 years ago
    1.Bruce Melody 2. Active
  • bebe8 years ago
    Umuhungu wa muzika Bruce melodie we wenyine ugikwiye





Inyarwanda BACKGROUND