Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2015, ibitaramo bya semi-live mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5 birakomereza mu mujyi wa Muhanga. Kugeza ubu abahanzi bose bameze neza bakaba biteguye kuza gutaramana n’abakunzi babo baherereye muri uyu mujyi no mu nkengero zaho.
Nk’ibisanzwe iki gitaramo kiraza gutangira ku isaha ya saa saba n'igice z'umugoroba. Kikaba ari igitaramo cya 6, nyuma y’ibitaramo byabanje byabereye i Rusizi, Nyamagabe, Nyanza, Huye na Ruhango. Tubibutse ko uburyo bwo guha amahirwe umuhanzi ushyigikiye bukomeje, aho uretse kumushyigikira mu gitaramo nyirizina ushobora no kumuha amahirwe binyuze kumutora kuri sms, wandika umubare w’umuhanzi ushyigikiye ukohereza kuri 4343.
Dore umubare wa buri muhanzi
Active:1
Bruce Melody:2
Bull Dogg:3
Dream boys:4
Jules Sentore:5
Knowless:6
Paccy:7
Rafiki:8
Senderi:9
TNP:10
Twongere tubibutse ko iri rushanwa ritegurwa n’uruganda rwa Bralirwa rubinyujije mu kinyobwa cyayo cya Primus, ari nayo mpamvu aho ibi bitaramo biba byabereye hose iki kinyobwa kiba cyashyizwe kuri poromosiyo. Ni ku bufatanye kandi na EAP(East African Promoters) izobereye mu gutegura ibitaramo n’indi mishinga ijyanye nabyo, ikaba ari nayo itanga ibyuma bya muzika byifashishwa muri ibi bitaramo yaba Semi-live na live.
Ni ku nshuro ya gatanu iri rushanwa rihatanirwa. Ku nshuro ya mbere ryegukanywe n’umuhanzi Tom Close, akurikirwa na King James, Riderman, na Jay Polly uheruka. Ese kuri iyi nshuro wowe ninde uha amahirwe?
TANGA IGITECYEREZO