RFL
Kigali

Polisi ya Uganda yemereye Bobi Wine gukora igitaramo, iteguza gukaza uburinzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/11/2018 11:42
0


Umunyamuziki wahindutse umunyapolitiki Depite Bobi Wine, igitaramo yise ‘Kyarenga Concert’ cyahawe umugisha n’igipolisi cya Uganda. Polisi ariko yavuze ko ku munsi w’igitaramo, uburinzi buzakazwa.



Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo Bobi Wine yabonye igisubizo cy’umukuru wa Polisi, IGP Martins Okoth Ochola amumenyesha ko yemerewe gukora igitaramo cye nk’uko yabisabye. Hejuru y’ibyo, IGP Martins yabwiye umukuru wa Polisi muri Uganda, Moses Kafeero, gukaza umutekano muri iki gitaramo gitegerejwe na benshi.

Iri tangazo rya Police rije nyuma y’intambara y’amagambo yari imaze hafi amezi abiri ihanganishije abategura iki gitaramo Emma-Promotionz, abashinzwe kukimenyekanisha, Polisi ya Uganda ndetse n’ubuyobozi bwa Namboole, sitade Bobi Wine yari yifuje ko ari ho habera igitaramo cye.

Image result for Police Finally Clears Bobi Wine’s Kyarenga Concert

Bobi Wine yemerewe na Polisi ya Uganda gukora igitaramo/Ifoto: The Campus Times

Chimpreports yanditse ko Bobi Wine yahatirijwe guhindura itariki y’igitaramo inshuro zirenga ebyiri nyuma y’uko abayobozi ba sitade Namboole bamubwiye ko amatariki yasabye hari ibikorwa biteganyijweho.

Yasabwe n’abafana be guhindura aho agomba gukorera igitaramo, ahitamo ahantu akunda cyane hitwa ‘Love Beach Busabala; ari naho yakoreye igitaramo cye ngarukamwaka mu mwaka ushize. Igitaramo ‘Kyarenga Concert’ kizaba tariki 10 Ugushyingo 2018 kibere ahitwa One Love Busabala Beach.

Image result for IGP'S letter approving security at Bobi Wine's concert

IGP Martins yatangaje ko Polisi ya Uganda izakaza umutekano mu gitaramo cya Bobi Wine/ifoto:The Tower Post






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND