RFL
Kigali

PGGSS8: Abahanzi 5 barushije abandi i Huye, Christopher na Bruce Melody bakomeje kuryana isataburenge

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:17/06/2018 8:40
3


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Kamena 2018 mu mujyi wa Huye habereye igitaramo cya gatatu cya PGGSS8. Abahanzi icumi bahatana muri iri rushanwa bose banyuze imbere y’akanama nkemurampaka ndetse n’imbere y’abafana babo, icyakora uko bose banyuraga imbere y’abakunzi babo ntabwo bishimiwe kimwe.



Mu gushaka kumemya abahanzi bitwaye neza cyane, Inyarwanda.com twifashishije bamwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bari mu mujyi wa Huye. Twakoze ibi mu gushaka kumenya uko abahanzi barushanyijwe gushimisha abafana muri iki gitaramo n'ubwo bitavuze ko ari bo barushije abandi mu mboni z’abagize akanama nkemurampaka dore ko hari n’ibindi bo bagenderaho, gusa abanyamakuru bibanze kuri kimwe muri byo buri wese abasha kwibonera aricyo cyo gushimisha abakunzi ba muzika baba bitabiriye ibi bitaramo.

Umunyamakuru wa Inyarwanda afatanyije n'abanyamakuru bagera kuri bane b’imyidagaduro hano mu Rwanda gusa twirinze gutangaza amazina yabo, bagerageje gukora urutonde rw’abahanzi batanu barushije abandi umurindi mu bafana ubwo bari ku rubyiniro n'ubwo ntawavuga ko n'abandi batakoze ariko burya mu bahatana byanze bikunze haba hagomba kuzamo utsinda ndetse n’utsindwa.

ChristopherPGGSS8Bruce Melody na Christopher baracyagaragaza guhangana gukomeye cyane ko bigaragara ko ari bo barusha abandi abafana

Batanu barushije abandi umurindi i Huye mu mboni z'abanyamakuru ni;

1. Bruce Melody

2. Christopher

3. Mico The Best

4. Quen cha

5. Young Grace

Tubibutse ko iri rushanwa ritareba gusa abarushije abandi gushimisha abafana gusa ahubwo abagize akanama nkemurampaka hari n'ibindi bagenderaho, aha amajwi bazatanga ku warushije abantu akazatanga igikombe cya PGGSS8 kizaba giherekejwe n’amafaranga 20,000,000 Frw ndetse n'abazamukurikira cyane ko hazahembwa abahanzi batanu ba mbere gusa. Ni mu gihe umuhanzi uzatorwa n'abafana benshi azahembwa 15,000,000Frw.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GateraAmoni5 years ago
    Bruce melody we nisi kbx! igikombe nicye ndetse yanikurikira!cz ntarushanwa arayoboye!!!" bruce oyeeee!
  • Ntabanganyimana jeanpaul5 years ago
    Uru rutonde rwabarushanyijwe kudushimisha I HUYE kuva kuwambere kugera kuwagatatu nirwo pe. Naho kugiti cyange Young Grace yarushije quennecha cyane . Ariko aba bose batanu nibo barushije abandi
  • Kevin5 years ago
    Cyokoze Queen cha nisi wallah!!!Nakomerezaho kbsa yaradushimishije!!Courage umukecu





Inyarwanda BACKGROUND