Muri iyi minsi ntakindi cyavugwaga usibye ibyamamare bitandukanye muri muzika bitegerejwe muri Kigali. Umwe mu bari bitezwe ni Patoranking ubu akaba yamaze kugera i Kigali, akaba aje kuririmba mu iserukiramuco rya Kigali Up.
Ku isaha ya saa tatu n’iminota itanu z'ijoro (21:05') kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ni bwo indege uyu muhanzi yajemo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe. Yasohotse mu kibuga cy’indege saa tatu n’iminota mirongo itatu n’itanu (21:35') akaba yahise yerekeza ku Kicukiro muri IPRC Kigali aho agomba guhita aririmba muri iri joro. Biteganijwe ko uyu musore agomba gusubira muri Nigeria saa mbili za mu gitondo kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2017.
AMAFOTO:
Aba basore b'ibigango bari baje kwakira Patoranking
Patoranking yageze i Kigali yiyambariye ikabutura
Akigera i Kigali yakiriwe n'abantu bacye i Kanombe ariko benshi bari bamutegereje mu gitaramo
REBA UKO BYARI BYIFASHE UBWO YAHAGERAGA
AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMANUEL -Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO