RFL
Kigali

Umuhanzi Patoranking yageze i Kigali – AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/08/2017 23:38
1


Muri iyi minsi ntakindi cyavugwaga usibye ibyamamare bitandukanye muri muzika bitegerejwe muri Kigali. Umwe mu bari bitezwe ni Patoranking ubu akaba yamaze kugera i Kigali, akaba aje kuririmba mu iserukiramuco rya Kigali Up.



Ku isaha ya saa tatu n’iminota itanu z'ijoro (21:05') kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2017 ni bwo indege uyu muhanzi yajemo yageze ku kibuga cy’indege i Kanombe. Yasohotse mu kibuga cy’indege saa tatu n’iminota mirongo itatu n’itanu (21:35') akaba yahise yerekeza ku Kicukiro muri IPRC Kigali aho agomba guhita aririmba muri iri joro. Biteganijwe ko uyu musore agomba gusubira muri Nigeria saa mbili za mu gitondo kuri iki cyumweru tariki 20 Kanama 2017.

AMAFOTO:

patorankingAba basore b'ibigango bari baje kwakira Patoranking

patoranking Patoranking yageze i Kigali yiyambariye ikabutura

patorankingpatorankingpatorankingAkigera i Kigali yakiriwe n'abantu bacye i Kanombe ariko benshi bari bamutegereje mu gitaramo

REBA UKO BYARI BYIFASHE UBWO YAHAGERAGA

AMAFOTO: NSENGIYUMVA EMMANUEL -Inyarwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sonia6 years ago
    Patoranking ntaruta The Ben, Meddy, Knowless etc. Why?: Nigeria ituwe na 190 millions, u Rda rutuwe na 11 millions. Kuri Youtube.com indirimbo z'abahanzi bacu zirebwa na +20% kukigero cy'abaturage b'u Rda (ex: Habibi by The Ben) nyamara indirimo ya Patoranking ifite benshi (No Kissing Baby ft. Sarkodie) yarebwe na 15% ugereraniye nabaturage ba Nigeria.





Inyarwanda BACKGROUND