RFL
Kigali

Nyuma y’igihe Mani Martin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Afro’ yasubiranyemo na Eddy Kenzo-VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/06/2018 14:13
1


Hari hashize igihe hafashwe amashusho y’indirimbo ‘Afro’ Mani Martin yasubviranyemo na Eddy Kenzo bakayita ‘Afro Rmx’, indirimbo yafatiwe amashusho mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa Nzeri kuri ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze nubwo yatinze ariko Mani Martin we ahamya ko ari bimwe by’inkono ihira igihe.



Kuba yaratinze Mani Martin yatangaje ko ku bwe asanga ntacyo bizahombya uko yari kuzamamara, nubwo yemera ko yatinze, aha ninaho ahera ahamya ko ku bwe asanga kuba yaratinze bitatuma idakundwa cyane ko isohotse ari nziza kandi yumva yujuje ibisabwa ngo amashusho y’indirimbo abe ari meza. Ikindi yongeyeho Mani Martin yagize ati” Buriya nicyo cyari igihe cy’Imana ngo ijye hanze.” Ku kijyanye n’icyatindije iyi ndirimbo Mani Martin yatangaje ko yatindijwe nuwayikoze.

mani martinEddy Kenzo na Mani Martin mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo

Iyi ndirimbo igaragaramo kandi ababyinnyi bibumbiye mu itsinda rya ‘Island Kids’ mu gihe hanabyinnyemo itorero rya Kinyarwanda ryitwa ‘Inkindi itatse’. Iyi ni indirimbo yatwaye Mani Martin arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ‘AFRO’ YA MANI MARTIN NA EDDY KENZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kelly 5 years ago
    Wauuuu this is wauu Ureke ababeshya ngo bararirimba big up musore





Inyarwanda BACKGROUND