Hari hashize igihe hafashwe amashusho y’indirimbo ‘Afro’ Mani Martin yasubviranyemo na Eddy Kenzo bakayita ‘Afro Rmx’, indirimbo yafatiwe amashusho mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa Nzeri kuri ubu amashusho yayo yamaze kugera hanze nubwo yatinze ariko Mani Martin we ahamya ko ari bimwe by’inkono ihira igihe.
Kuba yaratinze Mani Martin yatangaje ko ku bwe asanga ntacyo bizahombya uko yari kuzamamara, nubwo yemera ko yatinze, aha ninaho ahera ahamya ko ku bwe asanga kuba yaratinze bitatuma idakundwa cyane ko isohotse ari nziza kandi yumva yujuje ibisabwa ngo amashusho y’indirimbo abe ari meza. Ikindi yongeyeho Mani Martin yagize ati” Buriya nicyo cyari igihe cy’Imana ngo ijye hanze.” Ku kijyanye n’icyatindije iyi ndirimbo Mani Martin yatangaje ko yatindijwe nuwayikoze.
Eddy Kenzo na Mani Martin mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo
Iyi ndirimbo igaragaramo kandi ababyinnyi bibumbiye mu itsinda rya ‘Island Kids’ mu gihe hanabyinnyemo itorero rya Kinyarwanda ryitwa ‘Inkindi itatse’. Iyi ni indirimbo yatwaye Mani Martin arenga miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda. Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.
REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO ‘AFRO’ YA MANI MARTIN NA EDDY KENZO
TANGA IGITECYEREZO