RFL
Kigali

Nyuma y’amezi ane basezeranye imbere y’amategeko, Iranzi J.Claude na Uwera Aline bibarutse imfura yabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/02/2017 8:20
11


Tariki 21 Ukwakira 2016 ni bwo habaye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati ya Iranzi Jean Claude na Uwera Aline bemeranyijwe kurushinga, nyuma yo gusezerana Iranzi yasubiye i Burayi aho asanzwe akina, nyuma y’amezi ane gusa basezeranye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017 inkuru yabaye impamo ko bibarutse imfura yabo.



Iranzi Jean Claude ukinira MFK Topvar Topolcany yo mu cyiciro cya gatatu muri Slovakia, yamaze kubyarana na Uwera Aline bari bamaze igihe kirekire bakundana nyuma bakaza gusezerana imbere y’amategeko, umunyamakuru wa Inyarwanda.com amakuru yakuye ku nshuti z’uyu mukinnyi yadutangarije ko bibarutse umwana w’umuhungu.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yamenyekanye cyane akinira APR FC, yamazemo imyaka umunani ndetse akanayibera Kapiteni mbere yuko yerekeza muri Slovakia muri uyu mwaka.

iranzi

Imfura ya Iranzi J. Claude na Uwera AlineiranziIranzi J. Claude na Uwera Aline bamaze kwemeranya kubana imbere y'amategeko ubu bamaze no kwibaruka imfura yabo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • b7 years ago
    ntawukibyarira amezi 9 avance zimeze nabi
  • did7 years ago
    mbega abantu basigaye babyarira amezi ane ahhhhh isi yarahindutse koko
  • Bolingi7 years ago
    Ubanza kizila gukola ubukwe n'umutoto utaramuterekamo akantu
  • ramba7 years ago
    CONGZ kandi nibasubireye vuba namahwa
  • lol7 years ago
    SO WHAT! ikingenzi ni uko bakundana banashoboye kurera abo babyaye. Ingo zabyaye zimaze amezi arenga ayo 9 muvuga simbona arizo zirya abana kurusha izindi cg zisenyuka kurusha izindi. IBI NIBYO BITA GUFATA INSHINGANO ZAWE MU NTOKI UTITAYE KUBANDI.
  • I T7 years ago
    ninde wakubwiyeko umuntu abyarira amezi 4 c! ninde wakubwiyeko kuba umuntu atarabana numugore c bivuzeko atabyara! nuburenganzira bwamunti kdi ntimukivange muri private life y umuntu so plz calm down
  • k7 years ago
    did wowe c urimpanzi cg urisugi????
  • chris7 years ago
    hahahahhh, mubanje kutwibutsa igihe gishize bakoze ubukwe rwose!!!!!! aba stars baragowe kbsaa, abanyamakuru baba babarira iminsi, umenya ba knowless arimwe (journalist) mubabarira igihe bagira muri regle...
  • umucharlo7 years ago
    Haha nibonkwe gusa wibeshye siyomfura yabo ni umwana wakabiri bagiranye kuko bafite undimwana mukuru
  • Uwera7 years ago
    Congs Aline,Imana izagufashe ntuzamere nkabo muvukana!!!Nyagasani azakubakire rwose!Kuko abavandimwe bawe mbona Ari wowe muzima sana.courage.iranzi ntazakuzaneho ubustar.....muzubahane
  • dsp7 years ago
    kibazo arihe ?





Inyarwanda BACKGROUND