Nyuma y’uko ku munsi wa kabiri w’iki cyumweru hamenyekanye inkuru y’uko umuhanzi Chris Brown afite umwana yabyaranye n’umunyamidelikazi Nia, ku munsi w’ejo Rihanna yafotowe afite agahinda kenshi, naho umukunzi we Karrueche Tran we akaba yahisemo kuba atandukanye na Chris Brown.
Ku munsi w’ejo ubwo yari ageze ku kibuga cya JFK airport cyo muri New York, umuhanzikazi Rihanna yagaragaye afite agahinda kenshi no kwiheba. Ibi ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kikiba cyabisanishije no kuba inkuru y’uko Chris Brown afite umwana w’umukobwa ufite amezi 9 yari imaze kuba kimomo bityo Rihanna n’ubwo yatandukanye na Chris Brown akaba atari yishimiye iyi nkuru na busa nubwo muri iyi minsi bivugwa ko ari mu rukundo n'umukinnyi w'amafilime , Leonardo Dicaprio.
Rihanna na Chris Brown bakirebana akana ko mu jisho
Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, Rihanna yagaragazaga agahinda mu maso
Chris Brown na Rihanna batangiye gukundana mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kugugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.
Muri 2011 nibwo umuhanzi Chris Brown yatangiye gukundana na Karrueche Tran. Urukundo rwabo nubwo rumaze igihe hagiye habaho gutandukana kwa hato na hato batumvikana ku bintu bimwe na bimwe harimo no kuba umuhanzi Chris Brown yarashatse gusubirana n’uwari umukunzi we Rihanna.
Karrueche yifurije ishya n'ihirwe umuryango wa Chris Brown
Kubyarana umwana n'undi mugore, bitumye Karrueche Tran wakomeje kuba hafi ya Chris Brown mu bibazo bikomeye harimo no gufungwa ahitamo kuba batandukanye
Nyuma y’inkuru y’uko Chris Brown afite umwana, nanone bikaba byatumye Karrueche Trana ananirwa kwihangana ahitamo gutandukana na Chris Brown abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter , amwifuriza kugira ishya n’ihirwe , we n’umuryango we.
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO