RFL
Kigali

Nyuma y’uko Bimenyekanye ko Chris Brown afite umwana, Rihanna yagaragaye afite agahinda kenshi, Karrueche Tran ahitamo gutandukana

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:5/03/2015 11:01
4


Nyuma y’uko ku munsi wa kabiri w’iki cyumweru hamenyekanye inkuru y’uko umuhanzi Chris Brown afite umwana yabyaranye n’umunyamidelikazi Nia, ku munsi w’ejo Rihanna yafotowe afite agahinda kenshi, naho umukunzi we Karrueche Tran we akaba yahisemo kuba atandukanye na Chris Brown.



Ku munsi w’ejo ubwo yari ageze ku kibuga cya JFK airport cyo muri New York, umuhanzikazi Rihanna yagaragaye afite agahinda kenshi no kwiheba. Ibi ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru kikiba cyabisanishije no kuba inkuru y’uko Chris Brown afite umwana w’umukobwa ufite amezi 9 yari imaze kuba kimomo bityo Rihanna n’ubwo yatandukanye na Chris Brown akaba atari yishimiye iyi nkuru na busa nubwo muri iyi minsi bivugwa ko ari mu rukundo n'umukinnyi w'amafilime , Leonardo Dicaprio.

Rihanna na Chris Brown bakirebana akana ko mu jisho

 Serious: Rihanna failed to raise a smile and looked deep in thought as she checked her phone as she arrived at JFK airport on Wednesday

Clutching: The Grammy Award winner appeared to have her phone glued in her hand as she made her way through the airport

Ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, Rihanna yagaragazaga agahinda mu maso

Chris Brown na Rihanna batangiye gukundana mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kugugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.

Muri 2011 nibwo umuhanzi Chris Brown yatangiye gukundana na Karrueche Tran. Urukundo rwabo nubwo rumaze igihe hagiye habaho gutandukana kwa hato na hato batumvikana ku bintu bimwe na bimwe harimo no kuba  umuhanzi Chris Brown yarashatse gusubirana n’uwari umukunzi we Rihanna.

Tran

Karrueche yifurije ishya n'ihirwe umuryango wa Chris Brown

Kubyarana umwana n'undi mugore, bitumye Karrueche Tran wakomeje kuba hafi ya Chris Brown mu bibazo bikomeye harimo no gufungwa ahitamo kuba batandukanye

Nyuma y’inkuru y’uko Chris Brown afite umwana, nanone bikaba byatumye Karrueche Trana ananirwa kwihangana ahitamo gutandukana na Chris Brown abinyujije mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter , amwifuriza kugira ishya n’ihirwe , we n’umuryango we.

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dad9 years ago
    Ikigaragara Rihana akunda Chris nubwo agerageza kubyikuramo ariko byaranze kabisa njya mbona uburi kera bazasubirana!
  • Abdu Munyanku9 years ago
    umugore n,uwambere erega 100% Chris azasubirana na Rihanna tu kandi barushinge rukomere kuburyo batazongera gutandukana
  • madudu9 years ago
    cris itakumwana wawe na Rihanna we nuwawe muraberanye
  • 9 years ago
    ariko igihe bababurije kuvuga no kwandika kuba mu rukundo mushaka gukomeza kutwicira ururimi?namwe mukwurakwiza ikinyarwanda gipfuye rwose





Inyarwanda BACKGROUND