RFL
Kigali

Nubwo ubwitabire bwari bucye, Kidumu yakoreye igitaramo cyiza i Kigali cyaranzwe n’udushya- Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:2/07/2016 9:08
3


Umuhanzi w’umurundi Kidumu Kibido Kibuganizo nkuko nawe akunze kubyiyita yaraye akoreye igitaramo i Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 1 Nyakanga 2016 i Gikondo kuri Expo Ground. Nubwo ubwitabire bwari iyanga, we na Charly na Nina ndetse n’umunyarwenya Arthur Nkusi bakoreye igitaramo cyiza mu mujyi wa Kigali.



Mu ma saa mbiri n'igice i Gikondo muri Expo Ground ahabereye iki gitaramo hari harimo abafana batarenze mirongo itanu gusa uko amasaha yicumaga niko abafana bitabiraga kuburyo byageze mu ma saa tanu z’ijoro abantu bamaze kuboneka nubwo nabwo bari bake bashoboka. Ibi bikaba byaratewe ahanini no kutamamaza iki gitaramo nkuko bikwiye dore ko benshi mu bari aho bahamyaga ko igitaramo kitigeze cyamamazwa.

KidumuUmushyushyarugamba Nkusi Arthur niwe wayoboye ibi birori

Kidumu

Nkusi Arthur yashimishije abari aho

Saa tatu na mirongo ine nitanu (21:45) nibwo urebye igitaramo cyatangiye bahamagara Charly na Nina k’urubyiniro abakobwa bahise bazamukana indirimbo zagiye zikundwa hano mu Rwanda cyane izo hambere, arinako bavangamo izabo hagati. Ibintu byanyuze abakunzi b’umuziki bari aho benshi bahamya ko aba bakobwa bazi umuziki ukurikije ukuntu baririmbaga Live kandi bakabyitwaramo neza.

KidumuByatangiye abafana wababarisha intoki

Nyuma yaba bakobwa Charly na Nina hahise hakurikiraho Kidumu nawe utagiye kure y’umuziki wa Live. Uyu muhanzi umaze kwamamara mu karere yaririmbye igihe cy’isaha wenyine k’urubyiniro umuziki mwiza kandi washimishije abari aho ari nako anyuzamo agasetsa abantu yaba mu bikorwa ndetse no mu biganiro yaganirizaga abari aho.

KidumuBand y'i Burundi ikorera mu mujyi wa Kigali ikomeje kwerekana ubuhanga bwayo

Kidumu yaje guhamagara umusore wumva ko yakoze imyitozo ngororamubiri ngo bahiganwe hazamuka umunyarwenya Arthur Nkusi wari n’umushyushyarugamba kuri uwo munsi. Aba bombi bakoreye siporo k’urubyiniro, abafana barishima cyane ibintu byafashwe nk’isomo ku bahanzi ba hano mu Rwanda bagomba kumenya ko kuririmba atari ukujya k’urubyiniro ngo uririmbe gusa ahubwo ugomba kunyuzamo ukaganiriza abafana ndetse ukabigarurira, waba ukoresheje amagambo cyangwa ibikorwa.

Igitaramo uyu muhanzi yakoreye i Gikondo muri Expo Ground cyari icya mbere  dore ko agomba gukora ibitaramo bibiri mu Rwanda kimwe muri ibi bitaramo kikaba ari iki yaraye akoze, ikindi akaba ari bugikore kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016 muri Rosty i Kimironko nabwo akaba ari buze kuba aherekejwe na Charly na Nina.

Reba andi mafoto:

KidumucharlycharlyCharly na Nina bashimishije abakunzi ba muzika bari aho kubw'ubuhanga berekanye

KidumuKidumu akigera k'urubyiniro

KidumuKidumuKidumu ataramira abakunzi ba muzika

bayingana davidUmunyamakuru Davis Bayingana (mu mupira w'umweru) acinya akadiho mu ndirimbo za Kidumu

hopeUmuhanzi Hope yatwawe yisanga ari gucinya akadiho

ishejaSandrine Isheja yari yasohokanye n'umukunzi we benda no kurushinga ( Aha Nkusi Arthur yaganirizaga umukunzi wa Isheja)

Phil PeterAline Gahongayire yarari muri iki gitaramo aha yarari kumwe na Pator P

KidumuNubwo abafana bari bacye Kidumu yagerageje kubashimisha

KidumuKidumuAbafana bishimiye Kidumu kuburyo bugaragara

Kidumu

Kidumu yageze aho yurira urubyiniro

KidumuKidumuKidumuKidumuKidumuKidumuKidumu na Nkusi Arthur bashimishije abantu mu myitozo ngororamubiri

KidumuKidumu yatunguwe n'ibituza  by'umusore w'ibigango

KidumuKidumu n'umusore w'ibigango bafatanye amafoto

Muri iki gitaramo byari biteganyijwe ko Kidumu ari bube ari kumwe na Charly na Nina ndetse n'umuhanzi Big Fizzo utigeze ahaboneka. Igitaramo kiri bubere kuri Rosty Plus Pub mu ijoro ry'uyu wa gatandatu tariki 2 Nyakanga, kwinjira ni ibihumbi bitatu by’amanyarwanda (3.000Frw).


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    nkusi amaze kurambirana, amaherezo ibitaramo arimo ntawe uzabigarukamo
  • Jojo8 years ago
    Ese nkubwo ALINE GAHONGAYIRE aho abahakoriki ko narumiwe
  • ahahah8 years ago
    Nagombaga kuza ariko urwenya rwa arthur ntabwo rujya rundyohera rwose arambihiriza. Azahindure style.





Inyarwanda BACKGROUND