RFL
Kigali

Noella murumuna wa Liza Kamikazi yashyize hanze indirimbo 'Niho' yakoranye na Khalfan -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:1/11/2018 11:23
2


Mu myaka mike ishize ni bwo Izere Noella murumuna wa Liza Kamikazi yatangaje ko yinjiye muri muzika byeruye ndetse asanga agomba gukora muzika nk’umwuga we, kuri ubu Izere Noella yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye n'umuraperi Khalfan. iyi ikaba indirimbo igiye hanze nyuma y'igihe uyu mukobwa asa nusubiye inyuma gato ngo yitegereze aho agan



Izere Noella nyuma yo gusa nutangiye muzika ariko nyuma y'igihe gito akongera akaburirwa irengero cyane ko yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo we yatangarije Inyarwanda.com ko yabanje gusa nusubiye inyuma ngo arebe aho agomba kujya cyane ko yasanze umuziki ari ikintu kinini kukinjiramo bisaba kubanza gutekereza cyane dore ko kubwe yumva yakora umuziki nkuwabigize umwuga.

Noella

Izere Noella murumuna wa Liza Kamikazi

Nyuma yo kwitegereza urugendo rwe muri muzika Izere Noella yongeye kubura ibya muzika ashyira hanze indirimbo ye nshya yise 'Niho' iyi ikaba ari indirimbo yakoranye n'umuraperi Khalfan. iyi ndirimbo nkuko Noella yabitangarije Inyarwanda.com ngo ni itangiriro rishya rya muzika ye cyane ko kuri ubu asa nubadukanye izindi mbaraga. 'Niho indirimbo nshya ya Noella yakozwe mu buryo bw'amajwi na 'Iyzo pro' umwe mu basore bamaze kwamamara mu gukora indirimbo hano mu Rwanda.

UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYAya NOELLA NA KHALFAN BISE 'NIHO'

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aleck5 years ago
    ubukoko kanokana kariziziki koko? ubu kabuzundi bakorana koko? nikindi kakora?
  • Khan 5 years ago
    oya!! njyewe ndumva abizii !! gusa nagerageze ntiyongere kuvamo!! urumva irijwi ryumwimerere . courage rata Noella





Inyarwanda BACKGROUND