Mu myaka mike ishize ni bwo Izere Noella murumuna wa Liza Kamikazi yatangaje ko yinjiye muri muzika byeruye ndetse asanga agomba gukora muzika nk’umwuga we, kuri ubu Izere Noella yamaze gushyira hanze indirimbo yakoranye n'umuraperi Khalfan. iyi ikaba indirimbo igiye hanze nyuma y'igihe uyu mukobwa asa nusubiye inyuma gato ngo yitegereze aho agan
Izere Noella nyuma yo gusa
nutangiye muzika ariko nyuma y'igihe gito akongera akaburirwa irengero cyane ko
yari amaze igihe adashyira hanze indirimbo we yatangarije Inyarwanda.com ko
yabanje gusa nusubiye inyuma ngo arebe aho agomba kujya cyane ko yasanze
umuziki ari ikintu kinini kukinjiramo bisaba kubanza gutekereza cyane dore ko
kubwe yumva yakora umuziki nkuwabigize umwuga.
Izere Noella murumuna wa Liza Kamikazi
Nyuma yo kwitegereza urugendo
rwe muri muzika Izere Noella yongeye kubura ibya muzika ashyira hanze indirimbo
ye nshya yise 'Niho' iyi ikaba ari indirimbo yakoranye n'umuraperi Khalfan. iyi
ndirimbo nkuko Noella yabitangarije Inyarwanda.com ngo ni itangiriro rishya rya
muzika ye cyane ko kuri ubu asa nubadukanye izindi mbaraga. 'Niho indirimbo
nshya ya Noella yakozwe mu buryo bw'amajwi na 'Iyzo pro' umwe mu basore bamaze
kwamamara mu gukora indirimbo hano mu Rwanda.
UMVA HANO IYI NDIRIMBO NSHYAya NOELLA NA KHALFAN BISE 'NIHO'
TANGA IGITECYEREZO