RFL
Kigali

Nicky Dimpoz wamenyekanye muri filime ya City Maid yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Uzaba umbwira’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/03/2018 9:42
2


Muri iyi minsi imwe muri filime zikunzwe mu Rwanda ni City Maid, akaba ari filime y’uruhererekane ica kuri televiziyo Rwanda. Abayizi rero bazimo umwe mubakinnyi bayikinamo witwa Nick akaba umukinnyi ngenderwaho muri iyi filime. Nicky yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya kabiri nyuma y’igihe gito yinjiye muri muzika.



Uyu musore akinjira mu muziki yatangiranye indirimbo ye nshya yise ‘Beaucoup’ yakoranye n’umuraperi Jay Polly. Nyuma y'uko indirimbo ye ya mbere yakiriwe neza Nick ubu mumuziki witwa  Nicky Dimpoz yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri ari wenyine akaba yarayise ‘Uzaba umbwira’.

‘Uzaba umbwira’ ni indirimbo nshya ya Nicky Dimpoz igiye hanze mu gihe n’imirimo yo gufata amashusho yayo yarangiye dore ko kuri ubu ategereje ko bamara kuyatunganya akayashyira hanze. Amajwi y’iyi ndirimbo yafashwe anatunganywa na Trackslayer ukorera mu nzu itunganya umuziki ya Touch Record. Mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Fayzo umwe mu basore batunganya amashusho y’indirimbo bazwi hano mu Rwanda.

REBA HANO IYI NDIRIMBO UZABA UMBWIRA YA NICKY DIMPOZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Munyampirwa6 years ago
    Urakoze Nick Dimpoz dukunda,dukuye mo isomo
  • fra6 years ago
    turagushyigikiye.icyogikowa turagikuda uzakigire umugore





Inyarwanda BACKGROUND