RFL
Kigali

Niba Bahati ashaka kuvuga iby'amarozi nabivuge ku giti cye, avane Just family mukanwa ke- CROIDJA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:9/09/2014 14:40
2


Hashize iminsi mike umuhanzi Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family mbere y’uko risenyuka yiyemerera ubwe ko we na bagenzi be bari bagize iri tsinda bagiye bakoresha muri muzika yabo amarozi no kujya mu bapfumu kugirango babashe kwamamara, ibintu byatunguye benshi mu bakurikirana muzika.



Kuri ubu mugenzi we Croidja bahoranye muri iri tsinda nawe yagize icyo avuga kuri ibi byatangajwe na Bahati, aho yanenze yivuye inyuma ibyo uyu mugenzi we akomeje kugenda atangaza gusa ashimangira ko ibyo Bahati avuga hari icyo abiziho kinini gusa atumva impamvu agaruramo Just Family mu gihe yagakwiye kuba yivuga we ubwe.

asnsk

Aha Just family bari bakiri bane, Uhereye i bumuso ni Bahati, Jimmy(M Green), Kim Kizito na Croidja( Gusa icyo aba bahanzi bahurizaho ni uko ibibazo by'amarozi byavutse batakiri kumwe na Kim Kizito)

Mu kiganiro Croidja uherereye kuri ubu mu gihugu cy’ Afrika y’epfo yagiranye n’inyarwanda.com, yashimangiye ko kuba Bahati  arimo avuga ibi byose arimo guharanira inyungu ze bwite yirengagije ko yagize uruhare runini ku isenyuka rya Just family ariko ibi byose bikaba byari bifitanye isano no kuba yarifuzaga kwinjiza bagenzi be mu marozi no mu bapfumu kugirango bakunde bamamare mu muzika gusa bo bamubera ibamba ndetse uku kutumvikana kukaza gutuma iri tsinda risenyuka.

smsdk

Croidja kugeza ubu ntavuga rumwe na mugenzi we Bahati bahoranye muri Just family

Aha, akaba ariho uyu musore yahereye asaba mugenzi we Bahati ko mu buhamya akomeje kugenda atanga yagerageza gushyiramo ukuri akareka kuzana bagenzi be muri ibyo bintu kuko nawe azi neza ko batabikozwaga, maze akavana Just family mu kanwa akivuga we nka Bahati.

Aha, Croidja yagize ati “ Niba aribyo yahisemo ni uburenganzira bwe ariko ntavuge ko twese twajyaga mu marozi, we arabizi niyo mpamvu agiye kubivuga, agiye kubishyira hanze ariko ntakomeze avuga ngo twese twabijyagamo, we ku giti cye arabizi mu nzira zose zose aho bihera naho bitangira, ni nayo mpamvu yashakaga ko twese twabijyamo, abivuge niba aribyo byamufasha gusa amenye ko ariwe yinjiye mu gashyamba atazi.”

ams

Bahati yemeza ko itsinda rose ryakoreshaga amarozi rikajya no mubapfumu gusa Croidja we akavuga ko izi nzira ari Bahati gusa wazijyagamo ari nacyo bapfuye iri tsinda rigasenyuka!

Kuba kandi Bahati arimo avuga ibi bintu bijyanye n’amarozi, mugenzi we asanga nta yindi mpamvu iri kubitera uretse gushaka kwamamaza ibikorwa bye mu itangazamakuru ndetse ku ruhande rwa Croidja akaba asanga bidahwitse ko yakoresha izina ry’itsinda ryabo abasebya.

Tumujije impamvu asanga Bahati ahisemo gutangaza iri koreshwa ry’amarozi muri iki gihe. Croidja yagize ati “ Yagiye muri filimi abura umusaruro, ajya muri gospel bose barabizi,.. Ni byinshi njyewe ntabwo nshaka kumushyira hanze, Ntabwo ari byiza rwose ni ibanga tu nshyize ku ruhande, ntabwo navuga mugenzi wanjye nabi gusa ikintu nabivugaho ni birebire, Bahati we niba abona ko ari business yajyamo akabona ko kumenyekana bisaba amagambo nkariya kugirango abantu bamumenye yiyamamaze ndumva atari inzira nziza yatangiriramo.”

ams

Bahati we ashimangira ko ibihe byiza bagezeho babikesha amarozi n'abapfumu

Akomeza agira ati “ kuvuga ngo twebwe twajyaga mu bapfumu, ku giti cyanjye navuga ko nk’uko nawe yabivuze ko ariwe wari uhagarariye Just family twese, nimba we yarabijyagamo byaba byiza kubyemera ko yabijyagamo ariko nkanjye Croidja ndetse na  Jimmy, twese twabonye ko inzira yo kujya mu bapfumu niba ariko uko bimeze kuri twebwe twafashe ikemezo cyo kuva mu muziki.”

Igihe Bahati yatangiye kutwereka ko inzira yo gukomeza mu muzika ari amarozi, vraiment naje gusanga nta mpamvu yo gukomeza muri ibyo, inzira yo kujya mu bapfumu yagendaga atwumvisha ko  arizo nzira zabastar bose nicyo gituma Bahati yabanje kuva muri Just family yumvaga ko twese tutafata icyo cyemezo ashaka cyo kutwumvisha ko twese twajya mu marozi.”

Reba amashusho y'indirimbo Bakubwire ya Just family


Gusa ku ruhande rwa Croidja nawe yemera ko amarozi muri muzika ahari cyane kandi bikaba atari mu Rwanda gusa ahubwo ari ahantu hose ku isi ari nayo mpamvu nawe yaje guhitamo kureka burundu ibijyanye n’ubuhanzi bwo kuririmba agahitamo gushyira ingufu mu mwuga we wo kudoda no kwambika abantu ngo ari nabyo bimutunze magingo aya aho aherereye muri Afrika y’epfo.

Ati “ Umutima warancinshaga nk’ukuntu nziko ndi umusilamu, icya mbere umuziki ntabwo ari mwiza nkongeramo n’amarozi ndavuga reka mbireke, negere Imana, nkore akazi k’ubudozi nzi, kwambika abantu basi Imana izamfasha muri ibyo ni ukuri pe  uri mugenzi wanjye uri umunyamakuru ntabwo nakubeshya.”

Reba amashusho y'indirimbo Mama ni mama, Croidja yasohoye atarahura na bagenzi be batangiranye itsinda rya Just family


Tubibutse ko kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeli 2013 aribwo biteganyijwe ko Bahati azakora igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere ya Gospel yakoze nyuma yo kuvuga ko yakiriye agakiza. Muri iki gitaramo akaba ari naho uyu muhanzi yararikiye abantu bose kuzaza gukurikirana ubuhamye ku buryo itsinda yakoreragamo umuziki rya Just Family ryakoreshaga amarozi hamwe na bamwe mu bandi bahanzi nyarwanda.

ams,

Iki gitaramo ni kimwe mu bitegerezanyijwe amatsiko kubera ubuhamya buzatangirwamo bujyanye n'ikoreshwa ry'amarozi n'ubpfumu mu bahanzi nyarwanda by'umwihariko itsinda rya JUST FAMILY

Mu gihe hari bamwe bategerezanyije amatsiko iki gitaramo, hari abandi batewe inkeke n’ibyu buhamye ndetse urujijo rukaba ari rwinshi aho benshi bemeza ko byaba ari uburyo uyu musore yahisemo gukoresha kugirango iki gitaramo cye kimenyekane cyane mu bitangazamakuru maze kizitabirwe.

Dore ikiganiro mu minsi ishize Bahati yari yagiranye n'inyarwanda agaruka ku by'amarozi n'ubupfumu byaranze urugendo rwabo rwa muzika

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • me9 years ago
    umva bahati ntakagende asebya bagenzi be kuko ni indyarya buriya ayo twamuhaye we numugore we muri film barayamaze none ahisemo guhimba indi mitwe baha kubeshya witwaje lmana yo ntikina sindagura ariko yo ntisanzwe izakugaragaza iyo mitwe myinshi wikoreye izayica igusigire umwe gusa gusa uzaba uwingirakamaro
  • unknown9 years ago
    uyumutype byo ari gushakira hose amaramubo muri film byaranze none ageze muri gospel





Inyarwanda BACKGROUND