Mbere byatangiye ari Tino, BOB, Benjah aribo bagize itsinda rya TBB icyakora magingo aya iri tsinda rigizwe na Team Bob na Benjah nyuma yaho Mc Tino aviriye muri iri tsinda. kuva aba bahanzi batandukana umwuka mubi wakomeje gututumba ariko mu by'ukuri bakirinda gutangaza icy'ukuri cyakuye uyu musore mu itsinda rya TBB.
Nyuma y'igihe baranze gutangaza icyakuye Mc Tino abagize iri tsinda beruye noneho bashira amanga batangaza icyatumye uyu muhanzi ava mu itsinda dore ko bamushinja kuba yarakuwemo n'inzara no gushaka byinshi nyamara bitaraboneka. ibi abagize TBB babitangarije kuri Radio10 mu kiganiro Overdrive mu minsi ishize.
MC Tino avuga ko we yatangiye urugamba rwo kwikorana muzika
Ubwo bari babajijwe icyakuye Mc Tino mu itsinda aba bahanzi bagize bati"Ni ya nzara nyine ni yanzara ugira ukagira ngo,... ni kwakundi gushaka byinshi. ni inzara yamwishe ahita agenda. gusa icyo nababwira hari igihe ugira inshuti ukayigira magara ejo ikagutenguha ariko abasigaye muri TBB turi abavandimwe." aya magambo agaragaza Mc Tino nk'uwahemukiye bagenzi be babanye mu itsinda rya TBB anamushinja kuba atarihanganiye ibihe bitoroshye itsinda ryanyuzemo we agahitamo kwigendera.
Itsinda rya TBB ryo rivuga Mc Tino yajyanywe n'inzara no kutanyurwa na bike byabaga byabonetse
Abagize TBB muri iki kiganiro batangaje ko kuri ubu gahunda y'iri tsinda ari nziza kurusha uko yahoze mbere bityo bavuga ko itsinda ntaho rizajya cyane ko TBB bo bayifata nk'umuryango dore ko Bob na Benjah ari abavandimwe. aba bahanzi batangaje ko bafite akazi kenshi ndetse banabwira umunyamakuru ko Mc Tino kugira ngo asubire mu itsinda rya TBB byamusaba kubanza kubisaba abarisigaranye.
TANGA IGITECYEREZO