RFL
Kigali

Ngomba gusoza umwaka ndi mu bahanzi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa – M Izzo(VIDEO NSHYA)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:6/10/2015 8:49
0


Nyuma y’amezi abiri ashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Amakuru’, kuri ubu umuraperi M Izzo yamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ‘Uranzi’, yakozwe na producer H.Youssuf muri Afrifame pictures.



Mu kiganiro na M Izzo ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, yadutangarije ko yishimiye urwego akomeje kugeraho. Ati “ Nongeye kwishimira intambwe nteye yo gukora byibura video ebyiri mugihe ntamezi atatu ararenga by’umwihariko nshimira producer Youssouf wagize uruhare rukomeye ngo iyi video ikorwe.”

Reba amashusho y'indirimbo 'Uranzi'


Uyu musore akomeza avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo, agifite gahunda ndende, aho afite ibikorwa byinshi ateganya bizamutandukanya n’abandi. Ati “ Gahunda mfite ni ndende, harimo gukorana n’abahanzi bafite amazina akomeye cyane hano mu Rwanda. Ndumva ngomba gusoza umwaka ndi mu bahanzi bakoze cyane kandi bafite ibikorwa byindashyikirwa kandi nziko hamwe n’Imana nsenga bizacamo.”

M Izzo

M Izzo wakoranye igihe kinini na Riderman

M Izzo avuga ko mu byumweru bibiri azahita akurikizaho umushinga w’indirimbo afitanye na Jay Polly nayo avuga ko igomba gukorerwa amashusho mu buryo bwihuse. M Izzo asoza agira ati “ Nizeza abafana banjye ko nzakomeza gukora ibishoboka byose ngo bakomeze kunezerwa n’ibyiza mbagezaho. Ndashimira abagira uruhare mw’iterambere ry’umuziki wanjye bose mbasabiye umugisha.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND