RFL
Kigali

Ndashaka kuba ijwi rya hip hop nyarwanda mu burengerazuba bw’isi – SAGA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/03/2015 18:01
3


Ronald Sagamba ni umusore w’umunyarwanda wiga muri kaminuza ya San Fransisco State University mu ishami ry’imari, akaba atuye muri Calfornia. Uyu musore nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere aravuga ko yinjiye mu muziki afite gahunda n’intego zikomeye zo kwandikisha amateka ku isoko aho injyana ya rap ikomoke.



Saga nk’izina rye yahisemo  gukoresha mu bikorwa bye bya muzika, akaba yatangiriye ku ndirimbo yise nayo ‘SAGA’ yakorewe na producer Lick Lick ari nawe uzayobora ndetse akanatunganya amashusho yayo.

Saga

                                            Saga isura nshya muri muzika nyarwanda

Saga afata injyana ya Hip hop nk’intwaro azifashisha mu kuba ijwi rya Hip Hop nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iyi njyana yashinze imizi. Saga avuga ko yifashishije iyi njyana azatanga ubutumwa bukomeye bufasha abanyarwanda ndetse bukanagaragaza neza ko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora hip hop.

Kanda hano wumve indirimbo ye ya mbere yise 'Saga'

Saga ati “ Ndashaka kuba ijwi rya hip hop nyarwanda muburengerazuba bw’isi.Icyerekezo cya muzika yanjye mfite muri hip hop ni ukuyiha ijwi muri west cost nk’ahantu iyi njyana yakomotse cyangwa se benshi muri twe dukura inspiration.Ikindi hari ibintu byinshi bibera inaha nshaka ko abanyarwanda bamenya nifashishije hip hop mu gutanga ubwo butumwa.”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marcel paruelle9 years ago
    This Guy arashoboye.kandi ndasaba abanyarwanda kumushyigikira,agatera imbere cz nibaza kotwebwe abanyarwanda aritwe dufite uruhare rwo guteza umuziki nyarwanda imbere.mu bihugu byose ibyo bageraho nuko abene gihugu babyo babigiramo uruhare.so,sagamba wish u all the best bro ,komereza aho uzagere kunego zawe.love u Rwanda my country.
  • ERICX9 years ago
    Iyi ni hip hop nyayo kabisa indirimbo nkizi ntabwo zikibaho urumva ko ari ubuzima bwa hip hop nyazo ibi tubiheruka tuf gang batarajya muzayirwa.
  • P9 years ago
    Iyi ndirimbo ni sawa. Ifite lyrics na flow nzima. Na beat ni yo





Inyarwanda BACKGROUND