Ronald Sagamba ni umusore w’umunyarwanda wiga muri kaminuza ya San Fransisco State University mu ishami ry’imari, akaba atuye muri Calfornia. Uyu musore nyuma yo gushyira ahagaragara indirimbo ye ya mbere aravuga ko yinjiye mu muziki afite gahunda n’intego zikomeye zo kwandikisha amateka ku isoko aho injyana ya rap ikomoke.
Saga nk’izina rye yahisemo gukoresha mu bikorwa bye bya muzika, akaba yatangiriye ku ndirimbo yise nayo ‘SAGA’ yakorewe na producer Lick Lick ari nawe uzayobora ndetse akanatunganya amashusho yayo.
Saga isura nshya muri muzika nyarwanda
Saga afata injyana ya Hip hop nk’intwaro azifashisha mu kuba ijwi rya Hip Hop nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iyi njyana yashinze imizi. Saga avuga ko yifashishije iyi njyana azatanga ubutumwa bukomeye bufasha abanyarwanda ndetse bukanagaragaza neza ko abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora hip hop.
Kanda hano wumve indirimbo ye ya mbere yise 'Saga'
Saga ati “ Ndashaka kuba ijwi rya hip hop nyarwanda muburengerazuba bw’isi.Icyerekezo cya muzika yanjye mfite muri hip hop ni ukuyiha ijwi muri west cost nk’ahantu iyi njyana yakomotse cyangwa se benshi muri twe dukura inspiration.Ikindi hari ibintu byinshi bibera inaha nshaka ko abanyarwanda bamenya nifashishije hip hop mu gutanga ubwo butumwa.”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO