RFL
Kigali

N'ubwo yibera muri Amerika, umuhanzi Shizzo yumva ntacyamurutira u Rwanda kandi aruhoza ku mutima

Yanditswe na: Editor
Taliki:31/10/2014 17:15
6


Umuhanzi nyarwanda Shizzo ukorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho aba, ashimangira ko n’ubwo aba mu mahanga ahora yiyumva iteka nk’umunyarwanda kandi akaba ahoza umutima n’ibitekerezo mu gihugu cye, akumva ko akwiye guhora aharanira ko cyatera imbere.



Mu kiganiro Shizzo yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Aho wankuye” yakoranye na mugenzi we w’umunyarwanda witwa Clovio, yatangaje ko n’ubwo aba muri Amerika atajya yiyumva nk’umunyamerika kuko ntacyamurutira igihugu cye cy’amavuko cy’u Rwanda.

Clovio niwe bakoranye iyi ndirimbo "Aho wankuye"

Clovio niwe bakoranye iyi ndirimbo "Aho wankuye"

Shizzo akomeza avuga ko akora muzika nyarwanda, akumva akwiye guharanira gutera imbere ku giti cye mu muziki akora ari nako ateza imbere umuziki w’abanyarwanda, ibyo akora byose akaba aba atekereza icyazamura muzika nyarwanda kuko nawe yumva ko adakora muzika y’abanyamerika n’ubwo ariho aba.

Amashusho y'iyi ndirimbo "Aho wankuye", Shizzo yemeza ko abona azanyura abakunzi ba muzika nyarwanda

Amashusho y'iyi ndirimbo "Aho wankuye", Shizzo yemeza ko abona azanyura abakunzi ba muzika nyarwanda

Tugarutse kuri aya mashusho y’iyi ndirimbo “Aho wankuye” ya Shizzo na Clovio, uyu muhanzi Shizzo yizera ko abakunzi be n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange bazabasha kuyikunda, gusa akanashimangira ko yumva afite gahunda ihamye yo kurushaho gukora cyane no guteza imbere muzika akora, byose abifatanyijemo n’abakunzi be badahwema kumwereka ko bamushyigikiye.

REBA HANO VIDEO Y'IYI NDIRIMBO "AHO WANKUYE"







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • BANAMWANA SADIKI9 years ago
    man courage kuko nizibika zaramajyi
  • Niyitegeka thomas9 years ago
    Natwe twemera u rwanda kdi turarukunda ntampamvu shizzo yarwanga kweri!
  • Sandrine Sandra9 years ago
    Nice video boys
  • Sandrine Sandra9 years ago
    Nice video boys
  • Emery Kayiranga9 years ago
    Big up
  • eri9 years ago
    Shizzo. Siwowe wenyi nkajye indoto zajye nurwanda erega ntawutarukunda cg ngabure kurukumbura cyereka atararubayemo





Inyarwanda BACKGROUND