Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana bitunguranye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu ndetse arara ashyinguwe bitewe n’imyemerere y’idini rya islam yasengeragamo. Byatumye uwari umugore we Oprah atitabira imihango yo kumusezeraho ariko ubu noneho yageze mu Rwanda.
Ubwo Ndikumana Hamad Katauti yashyingurwaga benshi mu bariyo bari biteze kubona uwari umufasha we Irene Uwoya Oprah ndetse n’umwana babyaranye kuba bari kuza mu Rwanda gushyingura nyakwigendera ariko byarangiye bose bataje. Nyuma y'imihango yo gushyingura Katauti, umwe mu babanaga nawe akaba n'umuvandimwe we witwa Sule yabwiye Inyarwanda.com ko abagombaga kuza bavuye muri Tanzania ari mama wa Oprah ndetse n’umwana bagombaga kuza gushyingura icyakora kubera ibibazo by’ibyangombwa ntibyakunda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 nibwo uyu muryango wageze mu Rwanda, ahagana saa mbiri n'iminota mikeya irenga. Bagisohoka mu kibuga cy’indege bakaba bahise bagaragaza agahinda kenshi maze mama wa Oprah kwihangana biranga arongera ararira. Ntibabashije kuvugana n'itangazamakuru, bakirwa n’abo mu muryango wa Katauti bari mu Rwanda batangiye kubahoza bahita berekeza mu rugo kwa Katauti ahagombaga kubera imihango yo gusoza ikiriyo.
REBA AMAFOTO:
Mama wa Oprah yaturitse ararira abonye undi mwana wa Katauti wari waje kubakira (Uyu wambaye umupira w'ubururu)Byari amarira nagahinda ku kibuga cy'indegeOprah yahise ajya gusuhuza abaje kumwakiraOprah yaje yitandiye hoseImbere ni umwana Oprah yabyaranye na KatautiMama wa Oprah yongeye kugaragaza intege nke
KANDA AHA UREBE OPRAH NA MAMA WE NDETSE KRISH BAGERA I KIGALI
TANGA IGITECYEREZO